Abari aboro babaye abatunzi kubera Girinka
Imiryango yahoze ikennye cyane mu Karere ka Nyanza, ariko ikaba yarorojwe binyuze muri “Girinka”, iremeza ko iyi gahunda yabakijije ubworo bakaba abatunzi.
Kwishimira gahunda ya Girinka byongeye kugaragazwa n’abagore bo mu mirenge ya Busasamana, Mukingo na Rwabicuma, ubwo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2016, bagabirwaga inka 30 n’Umuryango Mpuzamahanga wa ACTION AID ku bufatanye n’umushinga FVA, Ishami rya Nyanza.
Nyirantibenda Rose w’imyaka 45 utuye mu Murenge wa Busasamana muri Nyanza akaba ari umwe muri abo bagore bahawe inka, yishimye avuga ko kuva abayeho ari ubwa mbere agiye gutunga inka ayita iye bwite.
Mu mvugo yumvikanamo akanyamuneza, yagize ati “Kuva mbayeho, ni ubwa mbere ngiye gutunga inka. Nari umworo none mpindutse umutunzi mbikesheje gahunda ya Girinka yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu cyacu, Paul Kagame.”
Yunzemo, ati “Ubu ndishimye ahubwo ndumva nshaka kurira kubera ibyiza nkorewe n’ubuyobozi nkaba mpawe inka.”
Imiryango ya Action Aid na FVA yafatanyije kugabira abo bagore inka, ivuga ko ibyo babikoze mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida Paul Kagame.
Josephine Uwamariya, umuyobozi wa ACTION Aid – Rwanda, yagize ati “Uguhaye inka burya aba aguhaye ubushobozi kugira ngo ubuhereho witeza imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije ushinzwe Imbereho Myiza, Mutesi Solange, avuga ko kuva na kera, guhana inka byari ikimenyetso cy’ubucuti, asaba buri wese wahawe inka muri abo bagore kutazahemukira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda watangije iyo gahunda yo kubagabira.
Inka 30 zatanzwe zibanjirije izindi zizakomeza guhabwa abo bagore mu rwego rwo kubafasha kugerwaho n’iterambere mu miryango bakomokamo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|