Abarenga 150 ntaho bagaragara mu bitabo by’irangamimerere kandi barasezeranye

Kuba hari imiryango yasezeranye mu Karere ka Gakenke ariko ikaba itanditse mu gitabo cy’irangamimerere bituma hari ababyitwaza bagahohotera abo bashakanye.

Imwe mu miryango yasezeranye ikaba ntaho igaragara mu bitabo by'irangamimerere ngo iyo ihuye n'ikibazo cy'amakimbirane biragorana kuyifasha.
Imwe mu miryango yasezeranye ikaba ntaho igaragara mu bitabo by’irangamimerere ngo iyo ihuye n’ikibazo cy’amakimbirane biragorana kuyifasha.

Hakizimana Jean Pierre, utuye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, avuga ko kuba hari imiryango yasezeranye ntiyandikwe mu gitabo cy’irangamimerere ari imwe mu mpamvu ziteza amakimbirane mu muryango.

Akomeza ko hari ubwo usanga hari abagirana amakimbirana mu kubakiranura bigasaba ko bahamagaza abagabo bo kubasinyira kuko nta na hamwe biba bigaragara ko bashakanye byemewe n’amategeko.

Ati “Ati “Birimo gutuma abantu bahohotera abandi ahubwo ababishinzwe bakwiye kubikurikirana bakabashira mu gitabo cy’irangamimerere abahohoterwa bikaba byakiranuka vuba aho kugira ngo bahuze abagabo basinye babarindagiza”.

Uwitwa Mukamana Jane we agira ati “Biterwa n’ubuyobozi buhari butabishyira muri gahunda ngo bagishake (igitabo babanditsemo) bagaterera iyo, wajya kurega rero bakakubwira ko nta hantu wanditswe”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwemera ko icyo kibazo gihari kuko harimo imiryango yasezeranye mbere ya Jenoside, ibitabo banditswemo bikaza gutwikwa mu gihe cy’abacengenzi, ariko ngo hari n’abasezeranye ntibandikwe kubera uburangare bw’abayobozi.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, avuga ko abantu basezeranye ibitabo banditsemo bikaza kwangizwa mu gihe cy’abacengezi, iyo bafite ibimenyetso bihita bikemurwa. Gusa, ngo hari n’abandi basezeraniye mu kivunge kuva mu 1996 kugera 1998.

Ati “Basezeranywaga mu kivunge ari benshi, rimwe na rimwe ugasanga nk’abayobozi bararangaye, kuri izo case (ibyo bibazo) ubu ngubu iyo tuyibonye duhita dusaba abanyamabanga nshingwabikorwa bakongera bakabasezeranya.”

Uretse mu Karere ka Gakenke habarirwa imiryango isaga 150 yasezeranye ariko bikaba ntaho byanditse mu gitabo cy’irangamimerere, ngo iki kibazo kiri no mu tundi turere nka Gicumbi, ariko Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bukaba bwemeza ko bitarenze uyu mwaka kizaba cyamaze kubonerwa umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka