Abarangije kwiga imyuga bahawe ibikoresho bibafasha kwirwanaho

Abantu bagera kuri 210 bo mu Ntara y’Iburasirazuba barangije kwiga imyuga, bahawe ibikoresho bazifashisha mu gushyira mu ngiro imyuga bize.

Abahawe ibikoresho biyemeje ko bagiye gukora bakiteza imbere babikesha imyuga bigishijwe.
Abahawe ibikoresho biyemeje ko bagiye gukora bakiteza imbere babikesha imyuga bigishijwe.

Ibyo bikoresho byatanzwe n’umushinga wa kiyisilamu wita ku burezi, ubuzima n’ubukungu (E.H.E), birimo imashini zidoda, ibikoresho bikanika amagare ndetse n’imashini zisudira ibyuma, bikaba bifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bahawe ibyo bikoresho tariki 9 Kanama 2016, barimo 169 bo mu Karere ka Ngoma, ari na ho habereye iki gikorwa, n’abandi 41 bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza, bakaba bavuze ko bizababera intangiriro nziza yo kwihangira imirimo.

Mushimiyimana Aisha, wo mu Karere ka Ngoma, yagize ati “Nk’ubu njye ndi umupfakazi, ubu nabagaho ncumbika, mbeshejweho no guhingira abandi ngo mbone ibyo ndya. Ndizera ko iyi mashini idoda mpahwe ngiye kuyikoresha ngatera imbere maze mbe nanjye nakwigeza ku icumbi.”

Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda yatanzwe n'umushinga EHE.
Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’umushinga EHE.

Bizimana Hamza wo mu Karere ka Kayonza, avuga ko umwuga yize uzamuha amafaranga yo kumufasha mu masomo ya kaminuza arimo kwiga i Gahini.

Yagize ati “Nahuguwe ibijyanye na sudire. Ubu uyu mwuga n’iki gikoresho mbonye bizamfasha kubona amafaranga yo gufotoza note (inyandiko z’amasomo), igihe ntagiye kwiga nkasudira inzugi n’ibisenge, nkabona amafaranga amfasha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umushinga EHE, Sheikh Muhoza Issa, avuga ko abahawe ibikoresho ari icyiciro cya kane bigishije imyuga imara gihe kiri hagati y’amezi atandatu n’icumi.

Abayobozi bakuru mu idini ya Islam ikoreramo n'uyu mushinga, bari bahari.
Abayobozi bakuru mu idini ya Islam ikoreramo n’uyu mushinga, bari bahari.

Sheikh Muhoza avuga ko uyu mushinga ufite gahunda yo kugenzura abo watangiranye na bo, wasanga hari ingorane bahuye na zo, ukabafasha kuzamuka.

Yagize “Ubu gahunda yo kwigisha imyuga uyu mwaka tugiye gusa n’ababihagarika gake, maze tugende turebe mu bo twigishije mbere mu myaka ibiri ishize twahaye n’ibikoresho, turebe aho bageze batera imbere. Abo tuzasangana ingorane, tubafashe kuzivamo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Kirenga Providence, yasabye abahawe ibikoresho kwishyira hamwe bagahuza imbaraga kandi bagakomeza gutyaza ubwenge bakora ingendoshuri kugira ngo bigire ku bandi bateye imbere mu myuga.

Mushimiyimana Aisha ngo agiye gukoresha iyi mashini yiteze imbere.
Mushimiyimana Aisha ngo agiye gukoresha iyi mashini yiteze imbere.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka