Abaperezida 31 mu nama i Kigali

Abaperezida 30 b’ibihugu bya Afurika na Perezida wa Palestine, bari i Kigali mu nama ya 27 y’Ubumwe bwa Afurika (AU) ibera mu Rwanda kuva tariki 10 kuzageza 18 Nyakanga 2016.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattal el-Sisi ubwo yakirwaga mu Rwanda.
Perezida wa Misiri, Abdel Fattal el-Sisi ubwo yakirwaga mu Rwanda.

Kuva ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 kugeza kuri iki Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016, abakuru b’ibihugu , aba visi perezida n’abakuru ba guverinoma bakomeje kwakirwa mu Rwanda bitabira iyi nama ibera i Kigali.

Mu bandi bayobozi bakomeye bitabiriye iyi nama, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Ban Ki Moon, uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Buyoya, uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa n’uwahoze ari Perezida wa Mali, Alpha Oumar Konaré.

Dore urutonde rw’abakuru b’ibihugu bamaze kugera i Kigali mu nama ya 27 ya AU:

1. Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ari mu Rwanda.

Perezida Idriss Déby Itno ubwo yakirwaga na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo.
Perezida Idriss Déby Itno ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

2. Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yageze i Kigali ku wa Kane.

Perezida Robert Mugabe ubwo yageraga i Kigali.
Perezida Robert Mugabe ubwo yageraga i Kigali.
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame.
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame.

3. Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, ari mu Rwanda.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi mu Rwanda.
Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi mu Rwanda.

4. Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yamaze kuhagera.

Perezida wa Côte d'Ivoire, Alassane Ouattara, yageze mu Rwanda.
Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yageze mu Rwanda.

5. Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf na we ari mu Rwanda.

Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf ari mu Rwanda.
Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf ari mu Rwanda.

6. Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ari i Kigali.

7. Perezida Joseph Kabange Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari mu Rwanda.

8. Perezida Uhuru Kennyata wa Kenya, na we ari i Kigali.

9. Perezida Ameenah Gurib w’Ibirwa bya Maurice

10. Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville

11. Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon

12. Jorge Carlos Fonseca wa Cape Verde

13. Perezida Azali Assoumani w’Ibirwa bya Comores

14. Perezida José Mário Vaz wa Guinea-Bissau

15. Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine

16. Perezida Omar al-Bashir wa Sudan

17. Perezida Brahma Ghali wa Repubulika Iharanira Demokarasi y’Abarabu ya Sahrawi

18. Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti

19. Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique

20. Perezida Hassan Sheikh Mohamoud wa Somalia

21. Perezida Christian Kaboré wa BurkinaFaso

22. Perezida Ernest Bai Koroma wa Sierra Leone

23. Perezida John Dramani Mahama wa Ghana

24. Perezida Faure Gnassingbé wa Togo

25. Perezida Hage Geingob wa Namibia

26. Perezida Macky Sall wa Senegal

27. Perezida Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali

28. Perezida Faustin-Archange Touadera wa Centrafrique

29. Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger

30. Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinee Equatoriale

31. Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Duhaye karibu abo ba Presidents mu Rwanda rwa Gasabo. bicare bagwe neza baryoherwe n’ituze, umutekano, amahoro n’urukundo bya bene Kanyarwanda. Nibashaka bazahagume banasure ibyiza byacu.

Damour yanditse ku itariki ya: 17-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka