Abanyereza amafaranga y’amavomo barasabirwa gukurikiranwa

Abaturage bo mu Bugesera bakoresha amavomo rusange mu mirenge itandukanye barasaba ko hajya hakurikiranwa abanyereje amafaranga y’amavomo aho gufungirwa amazi.

Amavomo rusange yarenzwe n'ibyatsi nyuma yo gufungwa.
Amavomo rusange yarenzwe n’ibyatsi nyuma yo gufungwa.

Dukuzimana Paul avuga ko babangamirwa no kuba hari ubwo umuturage ushinzwe ivomero rusange, atwara amafaranga yishyuje ku mazi, nyuma ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) kigahita gifunga iri vomero nyamara ryari rifatiye runini benshi.

Agira ati “Ibi bituma tujya kuvoma amazi y’inzuzi n’ibishanga maze tukibasirwa n’indwara nk’inzoka n’impiswi kandi bitagakwiye.”

Ikibazo cy’amavomo afungwa kigaragara mu mirenge hafi ya yose igize Akarere ka Bugesera, by’umwihariko mu mirenge ya Ngeruka na Mareba, bagiye kumara imyaka itanu amavomero afunze bitewe naba Kanyamigezi babuze ayo kwishyura WASAC igafunga ayo mavomo.

Usanga nta kimenyetso kigaragaza ko amazi ahaheruka.
Usanga nta kimenyetso kigaragaza ko amazi ahaheruka.

Nsanzumuhire Emmanuel n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, avuga ko bagiye kubahiriza icyifuzo cy’aba baturage ku buryo iki kibazo kitazongera kubaho ukundi.

Ati “Amavomo yari yarafunzwe tugiye kuganira n’ikigo gishinzwe WASAC ishami rya Bugesera maze afungurwe mu gihe cya vuba.”

Nubwo nta mubare utangazwa w’amavomo rusange yose yafunzwe muri ubu buryo mu Bugesera, n’umubare w’amafaranga aberewemo WASAC, bamwe mu Baturage bavuga ko kibagiraho ingaruka zirimo kuvoma amazi mabi mu bishanga.

Bongeraho ko binababangamira muri gahunda ya leta y’uko umuturage atagomba kurenga metero 500 ajya ku ivomo mu cyaro na metero 200 ku bo mu mijyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka