Abanyamakuru bo mu mahanga batangariye iterambere rya Kigali

Abanyamakuru b’abanyamahanga bari mu Rwanda baje gutara no gutangaza inkuru zerekeranye n’inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, AU, batangajwe no kubona aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 22 kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyamakuru bakoze urugendo rw'amasaha abiri n'igice mu modoka bazengurutswa ibice bitandukanye bya Kigali ngo birebere uko u Rwanda rumeze.
Abanyamakuru bakoze urugendo rw’amasaha abiri n’igice mu modoka bazengurutswa ibice bitandukanye bya Kigali ngo birebere uko u Rwanda rumeze.

Babitangaje ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2016 nyuma yo gutemberezwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kubafasha kurushaho kumenya Kigali, by’umwihariko aho igihugu kiva n’aho kigana mu iterambere.

Ni urugendo rwatangiriye ku Kimihurura ku nyubako yitwa Kigali Convention Center rukomereza ku Gishushu, i Remera Gisiment, bakomereza kuri sitade amahoro, bamanuka i Remera Giporoso, bafata umuhanda ujya i Rwamagana berekeza mu Murenge wa Ndera bahagararira ahateganyirijwe ibikorwa bitandukanye byiganjemo inganda, ahitwa Kigali Special Economic Zone.

Mu kugaruka banyuze Kimironko, bakomereza Kibagabaga, Nyarutarama, Kinyinya, Gisozi, Kinamba bazamuka Kacyiru berekeza Kimihurura aho baturutse.

Mu nzira bagendaga basobanurirwa buri gace, ndetse n’ibikorerwa mu nyubako zitandukanye bacagaho. Hari ibice bitandukanye nka Kimironko na Kibagabaga na Gisozi babwiwe ko inyubako nyishi zihari zibereye ijisho zubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

I Ndera mu gace kagenewe inganda, abo banyamakuru basobanuriwe ko ari ahantu Leta yageneye inganda zirimo izikora ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi, kandi bikorewe mu Rwanda (Made in Rwanda).

Umukozi wa muri Kigali Special Economic Zone asobanurira abanyamakuru baje muri AU gahunda u Rwanda rufite yo guteza imbere ibikomoka mu gihugu.
Umukozi wa muri Kigali Special Economic Zone asobanurira abanyamakuru baje muri AU gahunda u Rwanda rufite yo guteza imbere ibikomoka mu gihugu.

Isuku iranga Umujyi wa Kigali, iterambere ryihuse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni bimwe mu byatangaje abo banyamakuru.

Lassina Sermé, Umwe muri abo banyamakuru, wo muri Cote d’Ivoire, yishimiye iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali.

Ati “Iterambere nk’iri ku gihugu kimaze imyaka 22 kivuye muri Jenoside rigaragaza ko igihugu cyarenze ibihe bibi cyanyuzemo kikaba kirangamiye iterambere.”

Lassina Sermé asanga ibindi bihugu byanyuze mu bihe bibi nk’iby’u Rwanda byaza kurwigiraho uburyo bwiza bwo kurenga amakimbirane, bikarwigiraho n’uko byateza imbere ikoranabuhanga.

Mugenzi we witwa Emang Bokhutto wo muri Botswana yavuze ko Kigali ari umujyi ubereye ijisho, urangwa n’isuku, atangazwa kandi n’ukuntu ibintu byose bikorwa kuri gahunda nta kavuyo. Yashimye n’uburyo abantu baho bagaragariza urugwiro abanyamahanga.

Mu rugendo bakoze ngo yigiyemo byinshi, gusa icyamutangaje kurusha ibindi ngo ni ukubona abantu bakora isuku mu mihanda, ahantu nyabagendwa, hatari nibura no mu isambu yabo bwite.

Aba banyamakuru batemberejwe Umujyi wa Kigali bari bayobowe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi.

Ati “Aba ni abanyamakuru baturutse imihanda yose y’isi, twifuzaga kugira ngo babone Kigali, cyane cyane amakuru y’impamo, kubera umutekano dufite, kubera isuku, kubera urugwiro Abanyarwanda bakirana abanyamahanga, kubera iterambere ry’ikoranabuhanga na Internet yihuta, turashaka ko umunyamahanga najya gutegura inama, ahantu ha mbere azatekereza ari u Rwanda, nashaka ahantu nyaburanga ho gutemberera ahantu ha mbere atekereza habe mu Rwanda.”

Mu modoka zatwaye aba banyamakuru bagendaga bakoresha na internet yo muri izo modoka, kimwe mu bindi bintu bishimiye bigaragaza iterambere ridashidikanywaho mu ikoranabuhanga n’itumanaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka