Abanyagisagara ibihumbi 15 bakuze bagiye kwigishwa gusoma no kwandika

Akarere ka Gisagara kagiye kwigisha abaturage bakuze ibihumbi 15 ku buryo umwaka wa 2016 - 2017 uzasozwa bamenye kwandika, gusoma no kubara.

Bamwe mu basoje amasomo yo gusoma, kubara no kwandika mu Murenge wa Ndora mu kwezi kwa Nyakanga 2016.
Bamwe mu basoje amasomo yo gusoma, kubara no kwandika mu Murenge wa Ndora mu kwezi kwa Nyakanga 2016.

Kugeza mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari ushize (2015-2016), Akarere ka Gisagara kabaruraga abaturage bakuru batazi gusoma no kwandika bagera ku bihumbi 50, kiyemeza kubigisha binyuze mu masomero.

Ku ikubitiro, aka karere kiyemeje ko umwaka w’ingengo y’imari utangiye, bazigisha abaturage ibihumbi 15, iyo gahunda ikazakomeza no mu yindi myaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga, avuga ko gushyira imbere iyi gahunda biri mu rwego rwo kurwanya ubujiji mu baturage, nk’imwe mu nzitizi zikomeye z’iterambere kandi akemeza ko abamaze guhabwa ubu bumenyi bahinduye imyumvire n’imibereho yabo igatera imbere.

Rutaburingoga ashima abaturage bagira umwete wo kujya kwiga ari bakuru, akavuga ko batanga icyizere ko n’iterambere barigeraho nta kabuza.

Ati “Kudatera imbere n’ubujiji birajyana. Ni yo mpamvu dushishikariza abantu kwiga gusoma no kwandika kuko umuntu ubasha kwiga ari mukuru biba bigaragaza ko n’ibindi abishoboye, ko no kwizamura atabinanirwa. Gahunda rero ni ukujijura benshi bashoboka.”

Bamwe mu baturage b’aka karere bagiye biga gusoma, kubara no kwandika ari bakuru, bavuga ko ubujiji bwari bwarabadindije.

Nteziryayo Innocent umwe mu basoje inyigisho bahabwaga mu Murenge wa Ndora, avuga ko nta muntu wagakwiye guhera mu bujiji bwo kutamenya gusoma no kwandika kuko hari amahirwe menshi bibuza.

Kuri we ngo byagiye bimugiraho ingaruka zitandukanye, kuko yakoze ubucuruzi akajya ahomba bitewe no kutamenya kubara amafaranga.

Agira ati “Mu myaka 3 ishize, nakoraga ubucuruzi ariko narahombye kubera ko ntari nzi kubara. Hari uwazaga kugura ikintu nkamusubiza menshi. Byatumye njya kwiga, ubu nzi gusoma no kwandika, sinakongera guhura n’icyo kibazo.”

Nyirandimubanzi Victoire w’imyaka 50, na we avuga ko kumenya gusoma no kwandika byamujijuye agahindura imitekerereze, akegera abandi mu ishyirahamwe, none akaba arimo kugenda yiteza imbere mu buhinzi bw’imboga.

Ati “Mbere natinyaga aho abandi bari, muri koperative nta washoboraga kuntora ngo mpagararire abandi kuko ntari nzi gusoma, ariko ubu ndi umujyanama.”

Mu Karere ka Gisagara, habarurwa amasomero y’abakuze 53, ariko ngo kugira ngo iyi gahunda igerweho, akarere karateganya kongera ubukangurambaga mu bafatanyabikorwa bako barimo amadini kugira ngo bongere umubare w’abaturage bigisha.

Gahunda rusange yo kwigisha abantu bakuru bo mu Karere ka Gisagara gusoma, kwandika no kubara, yatangiye mu mwaka wa 2012.

Mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, aka karere kigishije abaturage 3570 batari bazi gusoma no kwandika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka