Abangirijwe n’intambi mu gukora umuhanda Karongi-Rubavu bijejwe ingurane

Abaturage 40 bangirijwe n’intambi zimena amabuye mu gukora umuhanda Karongi-Rubavu bijejwe ingurane y’ibyangijwe.

Inzu zimwe zagiye zisatagurika izindi zirasenyuka kubera guturitsa intambi.
Inzu zimwe zagiye zisatagurika izindi zirasenyuka kubera guturitsa intambi.

Ni ikibazo kireba ahanini abaturage bo mu Kagari ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo baturiye ahaturikirizwa intambi, kuko amazu yabo yasadutse kubera ubukana bw’intambi.

Mutegwamaso Eugene, umwe muri bo, avuga ko inzu ye yari nzima none kubera intambi yiyashije akaba afite ubwoba ko izamugwaho.

"Inzu zacu zariyashije kandi ibi bikorwa bitaraza zari nzima. Turasaba ubuyobozi kudufasha tukarenganurwa."

Nyiramiryango Maria utuye muri metero 500 uvuye ahaturikirizwa inkambi, na we avuga ko inzu ye yari imeze neza ariko baturikije intambi irahirima.

Ati "Inzu yanjye yari nzima, ntiyaguye imvura yaguye,cyangwa habaye ibindi biza. Gusa baturikije gatatu igisenge n’bihita bigwa hasi. Ubu nshumbitse mu yindi ituzuye."

Kugeza ubu habarurwa abaturage 40 bo mu Kagari ka Terimbere bafite inzu zangijwe n’intambi, hakaba na 17 bandi bo mu Murenge wa Nyamyumba begereye ahaturikirizwa intambi, na bo bavuga ko basenyewe.

Murenzi Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Ubukungu, avuga ko bakiriye ubusabe bw’abaturage kandi basabye abakozi babishinzwe kubarura amazu yangijwe n’intambi kugira ngo bishyurwe.

Ati "Ni byo koko hari amazu biboneka ko yangiritse. Ku wa kane hazaza bazabarura banagenzura amazu yangijwe no guturitswa kw’intambi, abo bizemezwa bazafashwe."

Uretse icyo kibazo cy’ intambi hari n’umuturage wagaragaje ikibazo cy’amavuta y’imashini amenwa mu murima we.

Murenzi akana asaba abayobozi ba Hunan Road and Bridge bakora umuhanda guhagarika ayo mavuta ajya mu mirima y’abaturage, asaba ko ayahamenywe akurwaho.

Umuhanda Karongi-Rubavu urimo gukorwa na Hunan Road and Bridge ndetse batangiye gushyira kaburimbo mu bice bimwe na bimwe.

Inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, abaturage bangirijwe n’izo ntambi, Ubuyobozi bwa Kompanyi Hunan Road ndetse n’inzego z’umutekano yabaye ku wa 9 Kanama 2016 yarangiye hanzuwe ko abangirijwe bagomba guhabwa ingurane z’imitungo yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka