Abamotari baratakambira ubuyobozi ngo bubavuganire kuri RURA

Abamotari bo muri Burera barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bagahabwa ibyangombwa bibemerera gutwara abagenzi (Authorisation) kuko babyishyuye ntibabihabwe, bakaba bakora bihishahisha.

Abamotari bo muri Burera baratakamba kubera kudahabwa "Authorization" kandi barazishyuriye.
Abamotari bo muri Burera baratakamba kubera kudahabwa "Authorization" kandi barazishyuriye.

Iyo “Authorisation” itangwa n’Ikigo cy’u Rwanda kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA). Amabwiriza mashya yacyo agena ko abamotari bashaka ibyo byangombwa babinyuza mu makoperative yabo, bakabyakira hamwe.

Abamotari bavuga ko babyubahirije ku buryo ngo hari n’abamaze igihe kigera ku mwaka bishyuye bategereje bagaheba. Harimo ngo n’abishyuye “Authorisation” y’imyaka ibiri igura ibihumbi 25FRW.

Bose bahawe inyemezabwishyu ariko ngo iyo ntiyemerwa na Polisi. Uyerekanye, Polisi ntibura kumuca ibihumbi 10FRW, bicibwa utagira “Athorisation”.

Ibyo ngo bituma bamwe mu bamotari bakora bihishahisha kandi bakagombye gukora mu mucyo bakiteza imbere; nkuko Nduhungirehe Augustin, Perezida wa Koperative y’Abamotari bakorera muri Santere ya Kidaho (COTAMOKIBU), abisobanura.

Agira ati “Baratwandikira! Mbese ubu byatubereye ikibazo! Umuntu yagira ati ‘wenda ngiye kwiteza imbere, ngiye kugura akamoto, yaba nta ‘authorisation’ afite ugasanga nyine byagumye kumubera ikibazo.”

Polisi yo ivuga ko ibyo ikora ari ugukurikiza amategeko kuko utwara abagenzi kuri moto wese agomba kuba afite icyangombwa kibimwemerera.

Mu mategeko yayo, RURA yo ivuga ko koperative y’abamotari itaruzuza abamotari 100 idahabwa “Authorisation”, hagamijwe guca akajagari mu makoperative.

Abamotari bo muri Burera bavuga ko ibyo bibabangamiye kuko nta koperative bafite irimo abamotari 100. Abafite “Authorisation” ngo bisunze andi makoperative yo muri Musanze n’ahandi, yabujuje.

Tariki ya 23 Kanama 2016, ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, ingabo na Polisi bikorera muri ako karere, bagiranaga ibiganiro n’abatwara abagenzi ku binyabiziga, abamotari bagejeje icyo kibazo ku muyobozi w’ako karere, Uwambajemariya Florence.

Bamusabye ko yabakorera ubuvugizi ku buyobozi bwa RURA bityo ubwo buyobozi bukaba bwagirana inama n’abo bamotari, icyo kibazo kigakemuka.

Uwambajemariya yabemereye kubamutumikira, agira ati “Tugiye kugikurikirana ku buryo bwimbitse…bitarenze ku wa gatanu nimugoroba (tariki 26 Kanama 2016) uzaduhamagare wumve icyo tuzaba twagezeho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka