Abambasaderi bashya mu Rwanda bizeje gufasha mu mutekano n’iterambere

Abamasaderi bashya mu Rwanda bashyikirije Perezida Kagme impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bizeje ko bazashyigikira igihugu umutekano n’ubukungu.

Perezida Kagame yakiriye abambasaderi batanu bazahagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Perezida Kagame yakiriye abambasaderi batanu bazahagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye ubusabe bw’abazahagararira ibihugu byabo bya New Zealand, Norvege, u Buyapani, Kongo Brazzaville na Senegal, kuri uyu wa mbere tariki 11 Nyakanga 2016.

Ambasaderi Bruce Rata Sheperd wa New Zealand yavuze ko azakorana n’u Rwanda mu bijyanye no kubungabunga amahoro mu mahanga no kurinda abasivili; umwihariko ukaba ugiye gushyirwa muri Sudani y’epfo ivugwamo intambara.

Ambasaderi Bruce Rata Sheperd wa New Zealand.
Ambasaderi Bruce Rata Sheperd wa New Zealand.

Yagize ati “Mfite n’icyizere cy’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azafata akanya ko gusura igihugu cyanjye kuko nabimusabye, kandi bizadushimisha cyane.”

New Zealand isanzwe ifitanye umubano ushingiye ku kuba icyo gihugu gitanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda n’amahugurwa mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ingufu.

Ibihugu byombi kandi bihanahana ibicuruzwa, aho mu mwaka wa 2015 u Rwanda rwashoyeyo ibifite agaciro k’amadolari $ 44,230, naho New Zealand ikaba yarashoye $639, 038 mu Rwanda muri uwo mwaka.

mbasaderi Takayuki Miyashita w'u Buyapani.
mbasaderi Takayuki Miyashita w’u Buyapani.

Ambasaderi mushya wa Norvege, Susan Eckey ufite icyicaro i Kampala muri Uganda, yizeje ko igihugu cye nacyo kiri mu kanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye(UN), kizafatanya n’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye.

Ati “Nashimiye Perezida Paul Kagame kuba yaraharaniye uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, tuzakomeza gufatanya; usibye n’ibyo hari abashoramari b’abanya Norvege bishimira kuzaza vuba gukorera mu Rwanda.”

Ambasaderi w’u Buyapani Takayuki nawe yavuze ko tariki 13 Nyakanga muri uyu mwaka azagirana amasezerano na Leta y’u Rwanda, aho igihugu cye kizatanga inguzanyo ya miliyari 60 z’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu, yagenewe gukora umuhanda Kayonza-Rusumo.

Abandi bakiriwe ni Ambasaderi Abdoul Wahab Haidara waje guhagararira Senegal mu Rwanda, akaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya na Ambasaderi Guy Nestor Itou uzahagararira Repubulika ya Congo Brazzaville.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka