Abakuwe muri Nyakatsi batewe impungenge n’amazu bubakiwe

Abaturage bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, baravuga ko amazu bimuriwemo bavanwa muri Nyakatsi abateye impungege kuko ashaje.

Ubuyobozi buvuga ko aya mazu nta kibazo afite
Ubuyobozi buvuga ko aya mazu nta kibazo afite

Mukankundiye Beatha avuga ko bashimiye cyane kuvanwa muri nyakatsi, bagatuzwa muri ayo mazu. gusa ariko ngo abayubatse ntibayubatse neza, kuko iyo winjiyemo imbere ugira impungenge.

Ati “Yego wenda nuko ashakaje amabati, ariko ubundi ubona ntaho atandukaniye n’izo twabagamo mbere. Nonese nawe injiramo wihere ijisho, imyenge iruzuye mu mabati, reba izi nzugi ngo zirakinze.”

Uyu mukecuru akomeza avuga ko kutagira ibikoni bacanamo bituma bateka muri ayo mazu . Kimwe n’abagenzi be, asaba ko nibura amazu yabo yaterwaho umucanga na sima bityo akagaragara neza.

Abo baturage bimuwe muri gahunda yo guca Nyakatsi mu ntangiriro z’umwaka 2011. Bavanwe ahitwa i Sheshe, bubakirwa amazu mu mudugudu wa Karutsindo Akagari ka Murama. Ayo mazu bimuriwemo, asakaje amabati, bigaragara ko ashaje kuko anahomesheje ibyondo.

Barasaba ko amazu yabo yatunganywa
Barasaba ko amazu yabo yatunganywa

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana buhakana ibivugwa n’aba baturage. Bugahamya ko aya mazu nta kibazo afite, uretse inzu imwe y’umusore banze gukora ku bushake kugira ngo nawe amenye kwirwanaho; nkuko Uwamahoro Christine umuyobozi w’uwo murenge abivuga.

Agira ati “Nta kibazo afite, gusa hari umusore twagira ngo nawe amenye ko agomba kwishakamo ibisubizo, uretse no kuba amazu yabo nta kibazo afite, iyo bahuye n’ikibazo icyo aricyo cyose turabafasha nk’abatishoboye.”

Imyaka itandatu igiye gushira gahunda yo guca nyakatsi itangijwe, gusa amazu bimuriwemo, barayinubira cyane kuko atubatswe neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibyo nukuri izinzu zubztswe byihutirwa kugirango barengere abantu noneleta niyihangane irebe ukoyabigenza ariko nanone nabo nibagaragaze uruhare rwabo.

Murakoze

Emy yanditse ku itariki ya: 13-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka