Abakuru b’ibihugu nibabidusaba tuzashakira igisubizo ikibazo cy’u Rwanda n’u Burundi-CEPGL

Ubunyamabanga bwa CEPGL butangaza ko bwiteguye gushakira igisubizo umubano w’u Rwanda n’u Burundi utameze neza mu gihe babisabwa n’ubuyobozi bubakuriye.

Ikirango cya CEPGL.
Ikirango cya CEPGL.

Liliane Gashumba, Umunyamabanga Nshingabikorwa Wungirije wa CEPGL ushinzwe Ubuyobozi n’Umutungo, yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa 17 Kanama 2016.

Yemeza ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi utameze neza, kandi iki kibazo cyagarutsweho na Perezida Kagame ubwo aheruka guhura na Perezida Kabila wa Kongo.

Gashumba yagize ati “Ubunyamabanga bwa CEPGL bushyira mu bikorwa ibyifuzo by’ibihugu. Ikibazo cy’umubano w’u Rwanda n’u Burundi abayobozi bakuru b’ibihugu bakirimo nk’uko babitangiye mbere yo guhura, nibamara kugishyira ku murongo bazaduha amabwiriza y’ibyo gukora kandi twiteguye kubikora.”

Tariki ya 12 Kanama 2016 mu kiganiro Perezida Kagame na Perezida Kabila bagiranye n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro bagiranye mu Karere ka Rubavu batangaje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi, CEPGL yagira icyo iwukoraho.

Perezida Kagame yatangarije abanyamakuru ko Perezida Kabila ari we Muyobozi wa CEPGL kandi afite uruhare runini mu gushaka igisubizo.

Ati “Perezida Kabila wa Congo ni we Muyobozi wa CEPGL, afite uruhare runini mu gushakira ikibazo igisubizo akoresheje Ubunyamabanga bwa CEPGL.”

Congo Kinshasa ni yo ifite ubuyobozi bwa CEPGL kuva mu 1994 kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari yo iri ku buyobozi. Imyaka yakurikiyeho CEPGL yafunze imiryango yongera gufungura muri 2007, ariko kugeza ubu Congo Kinshasa ni yo ikiyoboye.

Ikibazo cy’umubano w’u Burundi n’u Rwanda cyatumye Leta y’u Burundi ihagarika imodoka zambukiranya umupaka ziva mu Burundi zijya mu Rwanda, kandi nta zemerewe kuwurenga ziva mu Rwanda zijya mu Burundi.

Amasezerano ya CEPGL ibihugu byashyizeho umukono ashimangira korohereza urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ashobora gutuma iki kibazo kibonerwa umuti.

Muri 2013, Congo Kinshasa yashyizeho amafaranga ya Viza ku Banyarwanda bajya gukorerayo ariko biza gukurwaho biciye mu biganiro byateguwe na CEPGL bigahuza inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, zahuriye mu gihugu cy’u Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko buriya nkurunziza yifuza iki ngo tuzakimuhe? Ikipe akina nayo yaba ayizi? Akeneye imyitozo ihagije kugirango ikipe ye yinjire mukibuga ikine ni yurwanda.

MUGARURA yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

njye sinumva ukuntu mubyemera rwose!!!

alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka