Abakozi barwaniye mu biro bagiye guhanwa

Abakozi babiri b’abagore b’Akarere ka Kamonyi, barwaniye mu biro, bari kugenzurwa kugira ngo bazahanwe hakurikijwe abategeko agenga abakozi.

Udahemuka avuga ko abo bakozi barwanye bagiye guhanwa
Udahemuka avuga ko abo bakozi barwanye bagiye guhanwa

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, avuga ko abo bakozi bateganyirijwe ibihano bigenwa na komite ngenga myitwarire igizwe na bamwe mu bakozi b’akarere. Ariko ntihagaragazwa ibihano bazahabwa.

Agira ati “Tugiye kureba mu mategeko ikosa ryabaye. Barafatirwa ibihano bikurikije amategeko mu rwego rw’akazi.”

Imyitwarire mibi y’abakozi ishobora guhanishwa guhagarikwa ku kazi mu gihe runaka cyangwa kwirukanwa burundu. Ibyo bikorwa hagendewe ku mategeko y’ikigo runaka agenga abakozi.

Abakozi babiri b’akarere ka kamonyi barwaniye mu biro, umwe arakomereka, tariki ya 16 Nzeli 2016. Umwe ashinzwe ibikoresho by’akarere undi ashinzwe ubujyanama mu mategeko n’iyemezwa ry’impapurompamo (notaire).

“Notaire” niwe washinjaga ushinzwe ibikoresho gutinda kugera ku kazi. Ibyo ngo byabangamiraga abandi kuko abakeneye ibikoresho babura uwo babyaka.

Bamwe mu bakozi batangaza ko “Notaire” yabanje kwijujutira ku muryango w’ibiro by’ushinzwe ibikoresho. Yavugaga ko atinda kugera ku kazi kandi yanahagera akigira kunywa icyayi.

Iyo niyo yabaye intandaro yo kurwana kuko ngo yamuvugaga yumva ari mu biro imbere. Ushizwe ibikoresho yarakinguye, “Notaire” yinjira amutonganya, bananirwa kumvikana, amukubita urushyi; nkuko Udahemuka abivuga.

Ati “Notaire niwe wakomeretse ariko ntago yakomeretse cyane. Ni akuma gahuza impapuro (agrafeuse), niko yamuteye ariko ubu yavuye kwa muganga. Mugenzi we nawe arahari turacyamuganiriza tumubaza icyabimuteye, ariko nawe akimara kubikora yicujije”.

Nyuma yuko ibyo bibaye, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi aratangaza ko hafashwe ingamba nshya mu micungire y’abakozi.

Ati “Ubusanzwe mu kugenzura abakerererwa, dukoresha ikaye abakozi baza bakiyandikamo. Ariko ubu twafashe icyemezo cy’uko tugiye kujya dukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutera igikumwe bita “fingerprint” mu kumenya igihe baziye”.

Akomeza avuga ko ubugenzacyaha buri gukora iperereza ku mvano y’ayo makimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Uwo mukozi niyegure aho kudindiza abandi leta si amariro

Alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2016  →  Musubize

Yewe nakumiro ? Notaire siwe uzi amategeko ? none kondeba alimo kuyica ? imyaka yamaze yose yiga amategeko harimo no gukubita abakozi bagenzi be ?ntaho yabahishe buriya murugo ntamuntu ukorora niba yubatse : ndamusabira kuva mubandi atazagira numubona nk,intwali cyangwa urugero ndeberwaho maze akanduza abandi ;;;;; ikindi nuko akwiye gutaha nta nimperekeza kuko atubahirije ibyo asabwa na contract ye yasinye ntabwo harimo gukubita abandi bakozi ::::::
na mugenziwe nuko bazajyane :::

Paul Bitutsi yanditse ku itariki ya: 19-09-2016  →  Musubize

birababaje rwose kandi ntibikwiye ushinzwe abakozi bamwivangiye mu kazi. umurava bareke kuwugira mubitadufitiye akamaro bareke itiku ntacyo ryubaka ahubwo rirasenya.

alias yanditse ku itariki ya: 18-09-2016  →  Musubize

Niba Notaire yaramusanze mu biro akamukubita urushyi azahanwe bikomeye iyo caractere siyo. Umukozi wa Leta nako umuntu ntahanishwa gukutwa cyane ko Notaire atariwe ushinzwe kumuhana. Gusa Kandi abashinzwe logistics hari igihe biyemera nkaho ibikoresho bashinzwe ari ibyabo bakavuga Nabi kdi bakica akazi. Ababakuriye mukemure Icyo kibazo kdi mubaksore.
Kubwanjye Notaire yahagarikwa amezi 3 adahembwa Naho Logistique akagawa kdi akihanangirizwa mu nyandiko

Pascal yanditse ku itariki ya: 18-09-2016  →  Musubize

ahubwo logistic aritonda cyane. hari abantu barengera kabisa. ubwose ako kagore ngo no notaire ubundi ko gashizwe gutera cashi, ashinzwe abakozi? ese yari yakererewe kandi ya Muri Biro? ESE ko yari yabuze Ibikoresho iyo abibwira umuyobozi we! ahubwo logistic yarahubutse cyane. iyo amusingira akamufura aho atazagaragaza. hari abadamu bamenyereye gukubita abagabo babo na bakozi mungo zabo bakumva ko no mukazi bayobora buri wese. logistic yihangane nubwo bagiye kumwirukana.

twese yanditse ku itariki ya: 18-09-2016  →  Musubize

impamvu ingana ururo mubive imuzi mumenye icyabiteye n,icyibyihishe imyuma.

NARCISSE yanditse ku itariki ya: 18-09-2016  →  Musubize

 Kurwana muriki gihe,cyangwa kurwana ubwabyo, kandi amategeko agenga abakozi ahari, ntanuwabisobanura ngo hagire umwunva. Ubwabyo n’ubunyagihuru; baba bakwiye kwirukanwa bose, bikaba intanga rugero.

Ariko kandi, hagomba gukurikizwa amategeko y’ikigo; ndetse n’ahana abanyarugomo
 Nubwo Notaire yaba ategeka ushinzwe ububiko bw’ibikoresho, ntabwo afite uburenganzira bwo kumutuka, cyangwa kujya kwijojota imbere y’ibiro by’umukozi mugenzi we, biba bijemo kutiyubaha ubwe.

Haruburyo bwo kubimenyesha ushinzwe kureba abakozi (incharge of personnel) hanyuma nawe, icyo akora abanza kumwandikira amubaza impanvu zituma ataboneka kukazi mumasaha akenewe. Bikaba byakemuka ntanduru, ntan-ikimwaro kuri buri wese.

Habitegeko Patience yanditse ku itariki ya: 18-09-2016  →  Musubize

Mukuricyirane neza Notaire yararengereye akubita urushyi umukozi mugenzi we nkaho ashinzwe kumuhana kandi hari amategeko amugenga murumva koko atari agasuzuguro?nanjye usibye no kunkubita urushyi anantunze nurutocyi twabonana walahi.Francine aritonda cyane ntago yapfuye kumutera Agrapheuse buriya byari byamurenze.

uwintabera yanditse ku itariki ya: 18-09-2016  →  Musubize

hhhhh.NGO bararwanye? ubuchomeur bwishe abantu none nabo NGO barakarwaniramo ,nibabirukane namwe muze mwicare imyaka2 muzaba mumaze kumenya akazi icyaricyo mugatinyuka mugasebya akarere bene ako kageni numukuru w’igihugu koko murwanira mumirimo yabahaye? ubwo mungo zanyu bimeze bite? muhanwe ntakintu mwakagombye gupfa ibyo sibyo cyane ko harushinzwe abakozi byose agomba kubikemura ,iyo niyo mihigo c mwasinye muzajya mwesa? ndumiwe kdi ndanababaye cyane.

kagabo yanditse ku itariki ya: 18-09-2016  →  Musubize

ABAKOZI KURWANIRA MUKAZI SIBYO RWOSE!!!!!!!!

KAM yanditse ku itariki ya: 17-09-2016  →  Musubize

Biteye isoni nikimwaro, harya ubundi notaire niwe ushinzwe abakozi mu Karere? Ibyo bokoresho se iyo aba yarafa umunsi ubanziriza uwo ubibika yaba yarakerereweho. Igitunguranye mu bikoresho notaire akoresha ni igiki. Icyo kibazo kizitonderwe gisuzumwe neza. Ese ubundiibikoresho bya Karere bibikwa mu Office yushinzwe ku bicunga cyangwa abicungira munzu yindi yabugenewe yitwa (warehouse) itandukanye na Office?

Sinigaba yanditse ku itariki ya: 17-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka