Abakora inkweto mu Rwanda ngo biteguye gusimbura caguwa

Abakora inkweto bari mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ribera i Kigali, ngo biteguye kongera ubwiza n’udushya mu byo bakora kugira ngo bazibe icyuho kizaterwa na caguwa nizihagarikwa.

Uwishema Olivier wiga muri Turukiya ngo yishimiye kwambara inkweto za Made In Rwanda.
Uwishema Olivier wiga muri Turukiya ngo yishimiye kwambara inkweto za Made In Rwanda.

Baravuga ibi kubera ko babona inkweto bakora zidatandukanye cyane n’iziva mu mahanga kandi ko n’abaguzi barimo kuzitabira, gusa bavuga ko imbogamizi bafite ari ukubura ibikoresho bigezweho byatuma ibyo bakora bihagarara neza ku isoko.

Uwamahoro Emmanuel, ukorera inkweto i Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko agenda azana udushya.

Ati “Izi nkweto ni ubwa mbere nzishyize ku isoko, zikoze mu myenda ikomeye imeze nk’amahema n’amakoboyi tuvana muri UTEXRWA hamwe n’uruhu. Abajene barazigura cyane kubera amabara atandukanye yazo ajyanye n’amapantaro agezweho bambara.”

Inkweto zikorwa na Uwamahoro Emmanuel ngo zikundwa n'urubyiruko cyane.
Inkweto zikorwa na Uwamahoro Emmanuel ngo zikundwa n’urubyiruko cyane.

Avuga kandi ko bakeneye amahugurwa ngo bongererwe ubumenyi, bityo ibyo bakora bibe byiza kurushaho, ari na byo asaba ubuyobozi.

Ati “Minisiteri yadushakira abarimu b’inzobere baduhugura mu mwuga wacu, tugakora ibintu byiza byakurura Abanyarwanda bakabigura bishimye, bityo bikabibagiza ibyo hanze.”

Yongeraho ko ikindi kibazo bagira ari icy’impu kuko izo bakoresha ngo bazitumiza hanze zibahenze, bigatuma ibiciro byazo bizamuka.

Uwishema Olivier, umunyeshuri wiga mu gihugu cya Turukiya ubu akaba ari mu biruhuko, twaganiriye amaze kugura izi nkweto avuga ko yishimira inkweto zikorerwa iwabo.

Amoko atandukanye y'inkweto zikorerwa mu Rwanda.
Amoko atandukanye y’inkweto zikorerwa mu Rwanda.

Ati “Nahisemo kugura izi nkweto kuko mbona ari nziza kandi ari iz’iwacu, mu mahanga aho niga ntiwazihabona kuko zidasanzwe, ni gakondo. Nzi ko ninsubira ku ishuri, bagenzi banjye bazandangarira ninzambara kuko bazabona ari agashya.”

Igihozo Kelia wari wambaye kambambiri zikunze kwitwa “Masai” zikomoka muri Kenya, avuga ko ari zo yikundira ariko n’izo mu Rwanda yazambara.

Ati “Izo mu Rwanda nazambara, gusa hari akantu zikibura. Abazikora bakagombye kurebera ku babatanze iterambere, bityo bagakora ibidushimisha.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ivuga ko yatangiye gahunda y’imyaka itatu yo guhugura abanyabukorokori ngo bongere ubwiza by’ibyo bakora mu rwego rwo guteza imbere “Made In Rwanda”.

Ikindi, ngo hari inganda eshatu z’icyitegererezo zitunganya impu zizatangira gukora vuba ngo hakemurwe ikibazo cy’izitumizwa hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

wow!! kozirenze se? how much? ndazishimiy caneeee!! gose.

Jimmy yanditse ku itariki ya: 5-08-2016  →  Musubize

Mutubwire uko zigura kuko ndabona ari Nziza rwose!! Courage bana bu Rwanda

Eric yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

mugiye gutera abanyarwanda indwara za NERF SCIATIQUE, amavi, imigongo, udutdinsitino....
RBS mwatubereye ubuziranenge zifite koko.
ziriya semelle zikozwe muri plastique ...

gaturage yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka