Abakirisito birukanye Pasiteri bamushinja ubutekamutwe

Bamwe mu bakirisito b’itorero rya Karongi International Community Church mu Karere ka Karongi barashinja umushumba wabo ubutekamutwe no gukoresha nabi umutungo w’itorero.

Abakirisito bo muri KICC barashinja pasiteri kubatekera umutwe.
Abakirisito bo muri KICC barashinja pasiteri kubatekera umutwe.

Abakirisito basengera muri iryo torero bavuga ko amakosa yabakoreye yatumye bamwandikira bamuhagarika ku murimo bita uw’Imana nyuma ngo yo kumenyesha umuyobozi w’iryo torero utari mu gihugu agatinda gufata umwanzuro.

Umwe mu bayoboke be baryo yagize ati “Nk’abakirisito twahisemo kumuhagarika kuko yagiye akora amakosa menshi, twamubuza akavuga ko yashyizweho n’umushumba mukuru uri mu butumwa mu gihugu cya Canada. »

Mu makosa bamushinja harimo gukoresha umutungo w’itorero nabi, abagore n’ibindi bavuga ko batishimye mu myitwarire ye.

Yagize ati « Hari amakuru avuga ko abagore batabyara baza baturutse za Gisenyi n’ahandi akabaka amafaranga ngo azabaterakamo abana! Twahawe bibiliya z’impano arazigurisha avuga ko yari afite akabazo gakomeye.”

Bamwe muri abo bakirisitu bavuga kandi ko uwo mupasiteri yagiraga umuco wo gusaba abantu gutura ibyo bafite bumva bakunze cyane, kwitwarira ibya cumi biturwa, ngo no kuba atajya aba hafi y’aho akorera umurimo w’Imana, ahubwo agahora mu ngendo zidafitanye isano n’akazi.

Pasiteri Hitimana Pascal ushinjwa aya makosa, avuga ko adashobora gukoresha nabi umutungo w’Itorero kandi ko ntaho ahurira na wo, ndetse akavuga ko ibaruwa imweguza nta gaciro ifite kuko itanditswe n’umuyobozi we mukuru.

Ati “Umutungo w’itorero ntaho mpurira na wo kuko simba kuri konti yaryo kimwe n’ibyo byose ni ibinyoma, naho rero iriya baruwa nyifata nk’impimbano kuko ntiyanditswe na Représentant wanshyizeho. ”

Mutuyimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura ubarizwamo urusengero rw’iri torero, avuga ko ikibazo yakimenye akigejejweho n’uyu mupasiteri, akurikiranye asanga iyo nyandiko nta gaciro ifite, asaba ko yongera agakingurirwa ibiro agakomeza imirimo ye uko bisanzwe.

Mutuyimana yakomeje avuga ko yasabye abayoboke b’iryo torero ko niba babona imikorere y’umushumba wabo idahwitse babimenyesha ubuyobozi bw’itorero babicishije mu nzira zikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muri iki gihe hari abantu bacyitwara nk’abo muri 500. Insengero nyinshi ni ubutekamutwe. Niba ushaka gusenga, fata igihe wegere Imana iguhe icyerekezo ikwereke n’aho usengera. Ubu nta torero utasangamo ibibazo, hari ibiterwa n’abantu ku giti cyabo bishakira inyungu hari n’ibindi biterwa n’uko idini ryubatse.

Byose rerobisaba gushishoza, kwihangana no kumenya gufata icyemezo. Niba ubona itorero ryawe ritagufasha, rivemo ujye mur rindi niba biterwa n’umuyobozi, nasigara wenyine nawe azajya ahandi.

Ntimukagire amakimbirane mu itorero kuko Imana idakunda akavuyo. Mujye musengera abayobozi banyu Imana ibagire bazima cyangwa ibavaneho

Tumukinde Jeanne yanditse ku itariki ya: 13-07-2016  →  Musubize

Abo na basazi niba idini arirya pasiter nu mukuriye barirukana abantu mubyabo nibagira umujinya bazashinge iryabo bizinesi nuko ikorwa bakiristo bene data ibyo biramenyerewe uwo murega niwe muregera mwagiye musengera mungo zanyu ugera murusengero ukumva ibintu bavuga nuburyo bashaka amafaranga ukumirwa

aimee yanditse ku itariki ya: 12-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka