Abahoze muri FDLR bishimira ubufasha Leta ibagenera

Abahoze muri FDLR barangije kwiga amasomo y’imyuga i Kayonza barasabwa kutazatatira igihango bagiranye na leta y’u Rwanda yabishyuriye bakajya kwiga.

Babisabwe tariki 15 Nyakanga 2016 n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Jean Sayinzoga, ubwo yabashyikirizaga ibikoresho iyo komisiyo yabageneye kugira ngo bizabafashe mu myuga bize.

Aba ni bamwe mu bagize icyiciro cy'abahoze muri FDLR barangije kwiga imyuga i Kayonza
Aba ni bamwe mu bagize icyiciro cy’abahoze muri FDLR barangije kwiga imyuga i Kayonza

Bose hamwe ni 29 bakaba bari bamaze amezi atandatu biga imyuga y’ubudozi, ubwubatsi, gusudira n’ibijyanye n’amahoteri mu karere ka Kayonza.

Biyongereye ku bandi iyo Komisiyo yagiye yishyurira mu bihe bitandukanye kugira ngo bige imyuga yabafasha kwibeshaho nyuma yo kwitandukanya n’umutwe wa FDLR. Abarangije muri iki cyiciro bavuze ko bakurikije uko bakiriwe bakigera mu Rwanda basanga ntacyo bagereranya na leta y’u Rwanda.

Caporal Maniraguha Françoise ati “Leta ntacyo nayinganya. Nkigera mu Rwanda narebaga uko abandi babayeho nkumva niguje kwiga umwuga, ngiye kumva numva komisiyo irampamagaye ngo njye kwiga kudoda. Ndabona bizambeshaho n’umuryango wanjye”

Sergent Major Ndinkabandi Jean Damascene yungamo ati “Ibi biratuma nongera kubona ko ndi Umunyarwanda kimwe n’abandi. Kuba mu mashyamba nabagamo nta mwuga narinzi ubu nkaba ngiye kujya nkorera ifaranga bimpa icyizere ko nanjye ngiye gutera imbere”

Kimwe mu byo abarangije kwiga imyuga bishimiye ngo ni uburyo n’abafite abana bato batabujijwe amahirwe yo kwiga. Caporal Maniraguha yagiye kwiga afite umwana w’uruhinja, ariko ngo Komisiyo yitaye ku mwana we ndetse yita no ku mukozi wamusigaranaga igihe ari kwiga.

Agira ati “Barambwiye ngo uruhinja rwawe uzajyana na rwo ku ishuri ujyane n’ururera niba bishoboka. Ubu nabanaga n’umwana urera urwo ruhinja twese tubaho neza. Komisiyo yatwishyuriye byose, abana ntabwo dusangira bagira inkono ya bo, ngenerwa amata, buri kimwe cyose umwana aba akigenewe”.

Sayinzoga yabwiye abarangije kwiga ko leta y’u Rwanda ihora ishakira abaturage ba yo icyatuma batera imbere, ari na yo mpamvu na bo bigishijwe imyuga nyuma yo gutaha mu Rwanda bitandukanyije n’umutwe wa FDLR.

Abanyeshuri hamwe n'abarimu ba bo n'umuyobozi wa Komisiyo mu ifoto y'urwibutso
Abanyeshuri hamwe n’abarimu ba bo n’umuyobozi wa Komisiyo mu ifoto y’urwibutso

Yababwiye ko ari igihango bagiranye na leta abasaba gufata neza ibikoresho bahawe kandi bakabikoresha biteza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange.

Komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikari igenera ubufasha abitandukanyije na FDLR bagataha mu Rwanda. Mu bufasha bahabwa hongerewemo ubwo kubishyurira mu mashuri y’imyuga, nyuma y’aho bigaragariye ko hari abahabwa amafaranga ntabagirire akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashimira inama yabakuru bibihugu bya afurika yize kumwana wumukobwa na pasiporo nyafurika dushima nu Rwanda rwakiriye inama mumutekano usesuye Rwanda oye

mujyakera vicent yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka