Abahinzi b’icyayi barashinja koperative kubiba

Bamwe mu bahinzi b’icyayi mu Murenge wa Kibeho ho mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko koperative yabo ibariganya amafaranga y’umusaruro wabo.

Abahinzi b'icyayi bavuga ko koperative ibariganya amafaranga y'umusaruro wabo.
Abahinzi b’icyayi bavuga ko koperative ibariganya amafaranga y’umusaruro wabo.

Aba bahinzi bavuga ko basoroma icyayi bakagiha koperative COTHENTA, ariko ngo igihe cyo guhabwa amafaranga abahinzi bagahabwa amafaranga adahuye n’umubare w’ibiro bahaye koperative.

Bavuga ko ubu buriganya ngo bukorwa n’umukozi wa koperative ushinzwe kwandika umusaruro abahinzi bagemuriye uruganda.

Uwizeyimana Leonille, umwe muri aba bahinzi, avuga ko basoroma icyayi bakagipimisha ku mukozi ubishinzwe, akanabandikira mu ikayi ibiro buri muhinzi atanze.

Iyo icyayi kigeze ku ruganda, umukozi wa koperative ushinzwe kwandika umusaruro ngo yandika mu mashini umusaruro wa buri muhinzi, agendeye ku makuru agaragara mu ikayi y’umukozi ushinzwe gupima icyayi.

Aba bahinzi ariko bavuga ko ngo iyo ukwezi gushize bakajya gufata amafaranga yabo, ngo hari ubwo basanga ayo bagomaga guhabwa atariyo bahawe.

Uwizeyimana agira ati ”Ikibazo dufitanye na koperative ni uko dusarura icyayi, bakadupimira bakanatwandikira mu ikayi, ariko twajya guhembwa tugasanga baduhaye amafaranga makeya ugereranije n’ibiro twagemuye”.

Bavuga kandi ko hari n’igihe bahabwa ishimwe ry’umuhinzi hakurikijwe umubare w’ibiro bagemuye, ariko ngo hakabaho ubwo bamwe basanga nta faranga na rimwe bahawe nyamara baragemuye umwaka wose.

Umwe muri bo ati “Amafaranga y’ishimwe aherutse gusohoka naragiye nsanga nta faranga na rimwe mfite, kandi umwaka wose narasoromye, ndetse sinigeze njya munsi y’ibihumbi 20 ku kwezi.”

Uruganda rw'Icyayi rwa Mata.
Uruganda rw’Icyayi rwa Mata.

Baziga Hyacenthe, Perezida w’Inama y’Ubuyobozi bwa COTHENYA, yemera ko ikibazo cy’abaturage bahabwa amafaranga adahuye n’ibiro bagemuye gikunze kubaho, ndetse akavuga ko koperative yakomeje kwihanangiriza umukozi ushinzwe kwandika mu mashini umubare w’ibiro abahinzi bagemuye.

Avuga kandi ko mu gushaka umuti w’iki kibazo, uyu mukozi ngo yahawe undi wo kumufasha kugira ngo hirindwe bene ayo makosa akunze kugaragara.

Ati ”Bikunze kubaho, ariko iy’umuhinzi abonye amafaranga adahwanye n’umusaruro yagemuye ahita abitumenyesha tukabibwira uwo mukozi wacu tukabikosora”.

Ku kibazo cy’amafaranga y’ishimwe bamwe batabonye, avuga ko aheruka gutangwa ari ay’umwaka wa 2015, kandi bakaba nta muturage barumva avuga ko yayabuze, gusa ngo na cyo bagiye kugikurikirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka