Abagore batangiye kwikorera Yawuruti na Foromaji

Abagore b’i Kayonza bakorana n’umuryango Women for Women (WfW) batangiye gutunganya amata bakayakoramo Yawuruti (Yoghurt) na Foromaji nyuma yo kubiherwa amahugurwa.

Abagore bakorana na WfW batangiye kwikorera Yawuruti.
Abagore bakorana na WfW batangiye kwikorera Yawuruti.

Abagore 25 ni bo bahawe ayo mahugurwa. Yawuruti na Foromaji bakaba babikorera mu ruganda ruto ruri mu kigo cya Women’s Opportunity Center basanzwe bakoreramo imyuga n’ubukorikori bigishijwe.

Ubusanzwe abagore bafashwa na WfW kuva mu mwaka wa 1997, bashishikarizwa kwibumbira mu makoperative. Abahawe ayo mahugurwa na bo bibumbiye muri koperative bise Twitezimbere, bakavuga ko ubwo bumenyi bushya bungutse ari indi ntambwe igiye kubageza ku iterambere.

Nayigiziki Marcelline ati “Inyungu turayitegereje kuko koperative yacu ni yo irangura amata na yo ikayaranguza uruganda, inyungu ikajya muri koperative. Tugiye kuba abakire.”

Nyirakayobe Dimitrie yungamo, ati “Uru ruganda ruzatuma dutera imbere kuko uretse kuba ari twe tururanguza amata, abanyamuryango ba koperative yacu bazajya banageza izi Yawuruti na Foromaji ku isoko.”

Bideri avuga ko batangiye gusaba icyemezo cy'ubuziranenge ku buryo bishobotse muri Nzeli bageza izo Yawuruti na Foromaji ku isoko.
Bideri avuga ko batangiye gusaba icyemezo cy’ubuziranenge ku buryo bishobotse muri Nzeli bageza izo Yawuruti na Foromaji ku isoko.

Kuva batangiye uyu mushinga mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, abo bagore bafite ubushobozi bwo gutunganya litiro 300 z’amata ku munsi bakazibyaza Yawuruti na Foromaji.

Batangiye kubikora hari izindi nganda zisanzwe zibikora ariko ngo bafite icyizere ko ibyabo bizapiganwa neza ku isoko nk’uko Muhorakeye Monique ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo gutunganya amata abivuga.

Ati “Yawuruti yacu abantu bayisogongeye barayikunda, ni yawuruti twumva dufitiye icyizere.”

Munezero Emmanuel na we ukorana n’abo bagore, avuga ko bafite akarusho ko gukora foromaji zo mu bwoko bwa “Mozzarella” bateka kuri pizza, mu gihe mu Rwanda bajyaga bakoresha izo mu bwoko bwa “Gouda”.

Yawuruti na Foromaji abo bagore bakora ntiziragezwa ku isoko kuko batarahabwa ibyangombwa by’ubuziranenge n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge.

Bideri Clemence ukuriye ishami rishinzwe kubongerera ubushobozi muri Women for Women avuga ko batangiye kubisaba ku buryo bishobotse muri Nzeli 2016 baba babyemerewe.

Zimwe muri yawuruti bamaze gukora.
Zimwe muri yawuruti bamaze gukora.

Abo bagore banatunganya ubunyobwa, ikaba ari indi myuga bamenye nyuma yo kwigishwa ubundi bukorikori burimo gukora imigongo no kuboha ibiseke, ndetse n’imyuga nk’ubudozi n’ubuhinzi bwa kijyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka