Abagore bashamikiye kuri RPF baremeye umuryango wapfushije umugore
Urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango RPF-Inkontanyi mu Ntara y’Uburengerazuba basuye, banaremera umuryango w’umugore uherutse kwicwa aciwe umutwe n’abagizi ba nabi.
Byabereye mu Kagari ka Kagarama mu Murenge wa Mahembe mu Marere ka Nyamasheke kuri uyu wa gatanu tariki 19 Kanama 2016.
Umugabo we Etienne Usabyimbabazi wagaragaza ingufu nke, mu magambo make yashimiye abagore bashamikiye kuri RPF Inkotanyi n’inama y’igihugu y’abagore bibutse umuryango we abasabira umugisha ku Mana.
Yagize ati “Nta kindi mfite cyo kuvuga ndabashimira cyane kumfata mu mugongo, Imana yonyine izahore ibaha imigisha.”
Nyiramana Perusi ukuriye urugaga rw’abagore bashamikiye kuri RPF Inkotanyi mu ntara, yavuze ko iki gikorwa bagikoze kugira ngo batange ubutumwa bw’uko ko iterabwoba n’ubwicanyi nta mwanya bizongera kugira mu Rwanda.
Ati “Twaje guca intege abagome badashaka ko abantu babaho, uyu mugore ni mugenzi wacu wambuwe agaciro tugomba gushyigikirana tugafatana urunana. Abagome nta mwanya bagifite mu gihugu cyacu ni na yo ntego ya RPF Inkotanyi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, kamali Aime Fabien yijeje abaturage ko Leta yabo izakora ibishoboye ikabaha umutekano.
Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye mu kuwubumbatira batanga amakuru hakiri kare mu kuburizamo imigambi mibisha, anabizeza ko uwishe uwo mugore azaburanira mu ruhame bityo n’undi washaka kubigerageza akabona isomo.
Ati “Igihugu cyacu kirabakunda dufatanye tubungabunge umutekano. Twimakaze urukundo twange guhemukirana igisubizo si ukwica kuko turahari ngo tubarenganure.”
Uyu mugore Nyirahabiyeremye Jeannette yishwe itariki 31 Nyakanga aciwe umutwe atabwa mu kiyaga cya Kivu n’abagizi ba nabi.
ku itariki ya 02 kanama 2016 nibwo igice kimwe cy’umubiri we cyabonetse umutwe we uboneka ku munsi ukurikiye. Yishwe mu gitondo cya kare ubwo yari agiye mu kazi ke gasanzwe ko kugura no gucuruza isambaza.
Urugaga rw’abagore bashamikiye kuri RPF mu Ntara y’Uburengerazuba begeranyije ibiribwa, bikoresho byo mu rugo n’ibindi byinshi bifite agaciro gasaga miliyoni 1Frw.
Banageneye uyu muryango ibihumbi 500Frw, bakazafatanya n’akarere kureba umushinga wazafasha uyu muryango kurera abana batandatu basizwe na nyakwigendera.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IMANIMWAKIRE MUBAYO