Abagize komite za Girinka barasabwa kwirinda ruswa

Abagize komite za Girinka mu nzego z’ibanze i Nyabihu barasabwa ubunyangamugayo mu nshingano bahawe hirindwa ko haba ibibazo muri Girinka.

Icyimanizanye Marie Chantal yishimira ko yahawe inka adasabwe ruswa.
Icyimanizanye Marie Chantal yishimira ko yahawe inka adasabwe ruswa.

Ni nyuma y’uko mu myaka yashize hagiye havugwa ibibazo bitandukanye muri gahunda ya Girinka, ahanini bishingiye ku bakoraga amakosa arimo ruswa yabangamiraga imigendereke myiza yayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, yongeye kwibutsa abagize komite za Girinka mu nzego z’ibanze kuba inyangamugayo no kudatatira icyizere abaturage babagiriye.

Yagize ati “Icyo dusaba abari muri komite ya Girinka ni uguhagarara ku bunyangamugayo abaturage baba barababonyemo kuko buriya bajya gutorwa mu bandi baturanye ari uko babaga babona ko hari icyo bazabafasha.”

Uwanzwenuwe yasabye abaturage gutinyuka kuvugisha ukuri ku buryo mu gihe habaye ikibazo runaka muri iyi gahunda, bazajya bahita bakimenyesha ubuyobozi hakiri kare kugira ngo gihite gikemurwa, n’uwabigizemo uruhare abibazwe.

Yakomeje avuga ko uzakora amakosa wese muri gahunda ya Girinka bizamugaruka kuko ngo n’abayakoze mu myaka ya 2006, 2007, 2008 n’indi myaka yashize, iyo batahuwe babiryozwa nta kabuza.

Bamwe mu baturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka muri uyu mwaka wa 2016, bavuga ko batowe binyuze muri komite mu midugudu kandi ko ntacyo basabwe na kimwe, byakozwe mu mucyo.

Icyimanizanye Marie Chantal wahawe inka muri Kamena 2016, yagize ati “Nayiherewe ubuntu ntacyo ntanze, ni abaturage bantoye mu mudugudu babonye ko nyikwiriye.”

Komite ya Girinka mu mudugudu igizwe n’abantu 6 barimo umuyobozi wawo unayiyobora, ushinzwe umutekano, uhagarariye abagore, ushinzwe imibereho myiza, uhagarariye urubyiruko n’uhagarariye abafite ubumuga.

Iyi komite ikaba ikurikirana inka zatanzwe muri Girinka, igatoranya abazazihabwa binyuze mu nama rusange mu ruhame rw’abaturage. Yitezweho kuzafasha mu gutuma gahunda ya Girinka igenda neza, hirindwa ko habonekamo ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka