Abagera ku ibihumbi 80 bagiye kubona amazi meza

Bamwe mu baturage bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke barishimira ko bagiye gukira amazi mabi kuko begerejwe umuyoboro w’ameza.

Aba baturage bavuga ko bari barazahajwe n’indwara ziterwa n’umwanda w’amazi mabi y’imigezi n’ibishanga bakoreshaga, ariko ubu icyizere cyo gutangira gukoresha amazi meza ni cyose kuko bamwe batangiye no kuyavomaho.

Bamwe mu baturage bavuga ko batangiye kubona amazi meza
Bamwe mu baturage bavuga ko batangiye kubona amazi meza

Nzabonimpa Jerome avuga ko bababazwaga n’uko bahoraga bavoma ibishanga kandi barabonaga amazi yisoko abanyura iruhande ariko ntagire icyo abamarira kubera ko atari atunganyije.

Ati” Aya mazi twayabonaga atemba mu gihuru ari meza none ubu ngubu ubwo bayakuye aha azagerageza gusakara mu baturage abantu bagubwe neza, mbere twavomaga ibinamba, ariko tunejejwe nuko atugezeho.”

Kwihangana Jean Nepo umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe amazi n’isukura avuga ko bari bafite ikibazo cy’amazi adahagije mu karere ariko ngo mu ibyumweru 2 cyangwa 3 abaturage bazaba batangiye kuvoma amazi meza.

Ati” Hari ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi ahagije Rusizi, tuza kugira amahirwe tubona isoko y’amazi n’ubushobozi ,ikibazo cy’amazi kigiye gukemuka, turabona mu byumweru 2 cyangwa 3 abaturage bazaba bari kuvoma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Kankindi Leoncie avuga ko uyu muyoboro w’amazi wa Giheke , Kamembe , Nkanka uzazamura umubare w’abaturage bafite amazi aho uzava kuri 69% bakagera kuri 72% .

Akomeza avuga ko uyu muyoboro w’amazi numara kuzura bizatanga ishusho nziza y’umujyi wunganira uwa Kigali kuko bitaba bisobanutse kunganira umujyi wa Kigali udafite ibikorwa Remezo by’ibanze nk’amazi n’ibindi.

Ati” Uyu muyoboro niwuzura abaturage 72%, ba Rusizi bazaba bafite amazi, byibura twavuga ko akarere kacu gatangiye kwibona mu mujyi wunganira uwa Kigali kuko ntabwo wavuga ngo abaturage bari mu mujyi wunganira Kigali badafite amazi.”

Uyu muyoboro ureshya na Km 124 uzuzura utwaye Miriyari 3 na Miriyoni 223 zisaga z’amanyarwanda, ukazaha amazi abaturage ibihumbi 80 bo mu Mirenge 4 y’Akarere ka Nyamasheke n’imirenge 5 y’Akarere ka Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka