Abafite ubumuga mu Rwanda bagiye koroherezwa mu kubona imirimo

Leta y’u Rwanda yiyemeje korohereza abafite ubumuga kubona imirimo, kugira ngo nabo bafashwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Umunyamabanga wa leta muri MiNALOC, Alivera Mukabaranga avuga ko leta igiye korohereza abafite ubumuga ku isoko ry'umurimo.
Umunyamabanga wa leta muri MiNALOC, Alivera Mukabaranga avuga ko leta igiye korohereza abafite ubumuga ku isoko ry’umurimo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mukabaramba Alivera yabivuze mu nama yahuje abahagarariye abafite ubumuga bo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kanama 2016.

Yagize ati “Nyuma yo gukura mu muhanda abafite ubumuga basabirizaga u Rwanda rwiyemeje gukemura ikibazo cyo guha akazi abantu bafite ubumuga.”

Bahoze Jean Floribert umwe mu bafite ubumuga bari bitabiriye iyi nama akaba n’umuyobozi wa koperative ya RECOPDO ihuriyemo n’ababana n’ubumuga mu Rwanda, yavuze ko Leta y’u Rwanda yafashije abafite ubumuga kumva ko nabo bafite agaciro.

Bahoze Jean Floribert.
Bahoze Jean Floribert.

Ati’’ Ubu na Leta yaradufashije ari ugutwara imodoka turatwara turiga za kaminuza kimwe n’abandi n’abatagize amahirwe yo kujya mu ishuri barahuguwe mu myuga babasha kwihangira imirimo.

Ubu ntabagisabiriza bagihari kuko hari ikintu bigejejeho gishimishije kugeza none ,ubu imiryango yabo ntabwo ikimeze nka mbere.”

Bahoze yavuze ko nubwo hari byinshi byakemutse mu mibereho yabafite ubumuga, ariko hakiri imbogamizi yo kugirirwa icyizere n’ibigo by’imari kugira ngo babashe gukorana nabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko bagiye kongera ubumenyi abafite ubumuga kugira bagire ubumenyi nk’abandi hakazibandwa mu kwigisha imyuga abafite ubumuga ngo kuko icyiciro kinini aricyo abatarabashije kugera mu ishuri.

Yavuze ko kugeza ubu bamaze gushyira miliyoni 200Frw mu kigega cya BDF mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga mu kwihangira imirimo no kugura ibikoresho bakeneye .

Ndayisaba yavuze kandi ko bari gukora ubuvugizi kugira ngo n’ibindi bigo by’imari bibashe gukorana n’abafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka