Abafite ubumuga baracyabangamirwa mu matora
Ubushakashatsi bushya bwasohotse bugaragaza ko abafite ubumuga bagifite imbogamizi mu matora aba mu Rwanda bituma batisanzura no gutora mu mucyo.
Izi mbogamizi hari abo zitera abandi bakiheza mu matora kandi bakabaye amaboko yubaka igihugu cyabo, nk’uko ubu bushakashatsi bwakozwe n’umushingwa wa Handicap Internatinal mu matora aheruka y’abayobozi b’ibanze muri Gashyantare na Werurwe 2016 bwabigaragaje.
Munyaneza Gratien, umwe mu bafite ubumuga, avuga ko abafite ubumuga bashobora kugira umuganda batanga ku gihe bityo ko inzitizi zibazitira zikwiye kuvanwaho mu bijyanye n’amatora.
Yagize ati “Birakwiye ko inzitizi abafite ubumuga bagira zakurwaho, uruhare ruseseuye mu kwitabira amatora,bakaba batanga umusanzu mu kabaka sosiyete nyarwanda nk’abandi baturage.”
Kabanda Appolinaire, umwe mu bakorerabushake b’amatora wemera uburyo buno bushakashatsi bwakoze akavugako n’ubundi abafite ubumuga batategurirwa ibihagije ngo bisange mu matora nk’abandi Banyarwanda.
Ati “Ni byiza ko hategurwa intebe z’abafite ubumuga, ntibashyirwe inyuma bakabanzwa, ndetse aho bagenda ghagategurwa neza kugira biyumve mu gikorwa cy’amatora gusa nibwira ko bizajyana n’ubushobozi bw’igihugu.”
Umuyobozi w’umushinga wa Handicap International, Nkurunziza Alphonse avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe hagamije gukorera ubuvugizi abafite ubumuga, kugira ngo bisange neza mu matora, akemeza ko ibisubizo bitagoye na busa.
Ati “Ibisubizo bitangwa n’ubu bushakashatsi ntibigoye habe namba, gusa bisaba ko inzego bireba zifata umwanzuro mu matora ataha abafite ubumuga bakisanga mu matora.”
Muri ubu bushakashatsi ukorera mu turere rwa Gasabo na Nyamasheke, basanze ko hakwiye ko lisiti y’itora ikwiye kuba igaragaza abafite ubumuga bari butorere kuri site n’ibiteganyijwe ngo baze gufashwa.
Ibi birimo kuba abatabona bashobora kubona ababafasha gutora ku buryo bworoshye, kugaragaza inzira z’itora ku buryo n’utazi gusoma yabona aho yerekeza no gushyiraho impapuro z’itora zikozwe mu buryo abatabona bashobora kwitorera ntawe ubatoreye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|