Abafatanyabikorwa batubahiriza amategeko bashyira Leta mu gihombo

Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta irashinja bamwe mu bafite ibigo byegamiye kuri Leta kwirukana abakozi babyo badakurikije amategeko, bigateza Leta igihombo kuko amasezerano abagenga ari ayayo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, ibyo bigo ngo byiganjemo iby’abihayimana, bikagaragaramo cyane ibitaro, aho ba nyirabyo birukana abakozi kandi amasezerano baba barayasinyanye n’uturere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, avuga ko hagomba gushyirwa imbaraga mu guhugura abayobozi b’ibi bigo mu bijyanye n’amategeko agenga abakozi ndetse no kuganira hagati y’izi nzego zombi ku micungire y’abakozi kugira ngo hirindwe igihombo.

Agira ati «Uriya mukozi iyo areze atsinda Leta, mu kubahiriza amategeko umuyobozi uhana umukozi ni uwamushyize mu mwanya, basinyanye amasezerano.»

Ku ruhande rw’abihayimana, na bo ngo koko hari abakora aya makosa nubwo atari bose, bigatuma Leta ari yo ibazwa ibyo itakoze.

Umwe mu bayobozi b’ibigo nderabuzima bicungwa n’amadini, yagize ati “Si ukubeshya kuko hari aho byabaye, gusa nta gikuba cyacitse kuko si hose, mbona byaterwaga n’uburangare cyangwa kutamenya amategeko, ariko ntibikwiye ku muyobozi wagiriwe icyizere.”

Mu gihe cy’imyaka itatu ishize (2013 - 2015), uturere tugize Intara y’Iburengerazuba tumaze kwishyura amafaranga agera kuri miliyoni 12 mu manza twagiye dutsindwamo n’abakozi birukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka