Abadukanye ingeso y’ubuharike baributswa ko itegeko ritabyemera

Abaturage badukanye ingeso y’ubuharike, bagashaka abagore barenze umwe, baribustwa ko ntaho itegeko ry’u Rwanda ribyemera, bityo bagasabwa kubyirinda.

Abaturage baribustwa ko ubuharike butemewe. Amategeko ya Leta y'u Rwanda yemera umugore umwe n'umugabo umwe.
Abaturage baribustwa ko ubuharike butemewe. Amategeko ya Leta y’u Rwanda yemera umugore umwe n’umugabo umwe.

Ibibazo bituruka ku makimbirane ashingiye ku buharike bigezwa ku rwego rushinzwe ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu Karere ka Nyamagabe, bimaze kugera kuri 60% bitewe n’abashakanye bata ingo bagashaka izindi, bityo ubuyobozi bukaba bubibutsa ko bitemewe.

Umuyobozi w’Akarere Ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Lambert Kabayiza, atangaza ko hari abaturage bashobora kuba bakigendera ku mico ya kera yo gushaka abagore benshi ngo babone abana benshi, ariko ko Leta y’U Rwanda itabitangira uburenganzira.

Yagize ati “Hari abagifite imyumvire ya kera ko iyo ufite abagore benshi aba ari amaboko, hakaba hari abakibigereranya nk’uko kera babyitaga ngo ni ukugira amaboko, ariko uyu munsi turi mu gihugu kigendera ku mategeko, aho itegeko ryemera umugore umwe, ritemera ubuharike.”

Ndiwabo Valens utuye mu Murenge wa Buruhukiro, umwe mu mirenge irangwaho ubuharike bukabije, avuga ko yaharitse umugore we wa mbere kuko atabyaraga, biteza amakimbirane.

Avuga ko nyuma yo guharika umugore we wa mbere, uwa kabiri yaje agatangira kwiba uwa mbere, maze amakimbirane aravuka ndetse biza kugeza ubwo amutana abana yari amaze kubyara, ajya gushaka undi mugabo.

Niyonsaba Charles w’imyaka 45 afite umugore umwe ngo kuri we amakimbirane niyo akurura ubuharike kandi aho gukiza ibibazo ahubwo bikiyongera.

Yagize ati “Iyo umugabo atumva umugore cyangwa umugore atumva umugabo aramureka akajya kwishakira undi, ibi bikongera ibibazo kuko iyo umuntu ageze hirya abyara abana, ari byo biteza n’amakimbirane mu gihe gikurikiraho ariko ibyiza ni uko abantu bakumvikana.”

Ubuyobozi bwizera ko muri gahunda yashyizweho buri wa Gatatu w’icyumweru yo gukemura ibibazo, buzajya bugaruka ku mibanire mu ngo kandi no gushyira imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi mu kunga imiryango bizarwanya ubu buharike.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuharikebwo bureze hari umuyobozi wumudugudu Nazi yasize umugore wisezerano muntara ageze Kigali ashaka undi mugore Ariko nibaza inama agira ingo ayobora.

Kambere yanditse ku itariki ya: 20-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka