Ababyeyi barasaba ko hongerwa amasomero afasha abana

Ababyeyi b’abana biga mu mashuri abanza mu Karere ka Rubavu basaba ko hakongerwa amasomero afasha abana kubona ibitabo.

Abana bavuye ku bigo bitandukanye bitabiriye amarushanwa.
Abana bavuye ku bigo bitandukanye bitabiriye amarushanwa.

Aba babyeyi batangaje ibi kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Nyakanga 2016 ubwo bitabiraga amarushanwa yo gusoma y’abana biga mu mashuri abanza yateguwe n’umuryango KAM Printers ukorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Bavuze ko bishimiye amarushanwa kuko atuma abana bakunda gusoma no kuvugira mu ruhame ariko bagasaba ko amasomero yigenga atari ay’ibigo by’amashuri yakongerwa mu mujyi wa Gisenyi kuko akiri make.

Kanyankore Nadia ufite umwana wiga muri Ecole Belge, ashima ko habonetse abantu bategura amarushanwa ku bana biga mu mashuri abanza kuko bitera ishyaka abana mu gusoma no kuvugira mu ruhame. Cyakora avuga ko hari ikibazo cyo kubona ibitabo hanze y’ishuri.

Ababyeyi baherekeje abana babo mu marushanwa.
Ababyeyi baherekeje abana babo mu marushanwa.

Yagize ati “Twabikunze ko abana bagaragaza ibyo bazi, ariko basomera ku mashuri gusa kandi umwana yagombye kubikomeza ageze no mu muryango. Turasaba ubuyobozi kudufasha gushyiraho amasomero hanze y’ishuri kugira ngo abana bakomeze umuco wo gusoma.”

Nakabonye Epiphany, umwe mu babyeyi b’abana barushanijwe, avuga ko guteza imbere umuco wo gusoma no kuvuga, bifasha abana kumenya indimi kandi bigatuma abana bamenya gutanga ibitekerezo no kuganira. Na we akavuga ko kutagira amasomero menshi mu Karere ka Rubavu ku bana ari ikibazo.

Kazungu Michael Malachie, umuyobozi w’umuryango KAM Printers wateguye amarushanwa, avuga ko babikoze kugira ngo bateze imbere umuco wo gusoma mu bana kuko batabyitabira.

Kazungu Michael Malachie, Umuyobozi w'Umuryango KAM Printers.
Kazungu Michael Malachie, Umuyobozi w’Umuryango KAM Printers.

Mu bigo 15 by’amashuri abanza mu Karere ka Rubavu byatumiwe, ibyashoboye kwitabira ni birindwi kandi abana biga mu bigo by’amashuri bya Leta ni bo batsinze neza mu gihe hari ababyeyi bazi ko ibigo byigenga ari byo byigisha neza.

Mu mujyi wa Gisenyi, habarirwa amasomero abiri arimo Vision Jeunesse Nouvelle na American Corner.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka