Ababitsaga muri KOZIBI barizezwa gukurikiranirwa miliyoni 200 zabo

Abari abanyamuryango ba Koperative Zigama Bigufashe (KOZIBI) barizezwa ko ubuyobozi bugiye gukurikirana amafaranga yabo yanyerejwe.

Icyicaro Gikuru cya KOZIBI cyahindutse itongo.
Icyicaro Gikuru cya KOZIBI cyahindutse itongo.

Iyi koperative yari imaze imyaka igera kuri 28 ikorera mu Karere ka Rwamagana, ariko tariki 20 Nyakanga 2016 yarasheshwe nyuma y’aho bigaragariye ko yahuye n’igihombo kubera umutungo wayo usaga miliyoni 200 wanyerejwe n’abari abayobozi bayo.

Inteko rusange y’iyo koperative ni yo yemeje ko iseswa, ariko nyuma yo kuyisesa abari abanyamuryango basigaye mu gihirahiro cy’uko bazagaruza amafaranga yabo yanyerejwe, kuko bari bamaze kubwirwa ko abayanyereje badashobora gukurikiranwa mu nkiko bitewe n’uko ibyaha baregwa byashaje.

Habumugisha Jean de la Paix, ukora mu ishami rishinzwe ubugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, abibasobanurira yagize ati “Ibyaha byakozwe muri KOZIBI byakozwe mbere y’umwaka wa 2009 kandi abanyereje ayo mafaranga baregwaga icyaha cy’ubuhemu. Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kivuga ko icyaha cy’ubuhemu gisazira imyaka itatu iyo kitakurikiranywe.”

Inkuru ko abanyereje umutungo wa KOZIBI badashobora gukurikiranwa mu nkiko yakiriwe nk'incamugongo ku banyamuryango.
Inkuru ko abanyereje umutungo wa KOZIBI badashobora gukurikiranwa mu nkiko yakiriwe nk’incamugongo ku banyamuryango.

Aha yasobanuraga ko ubugenzuzi iyo koperative yakorewe bwakozwe muri 2013, mu gihe ibyaha byari byarakozwe muri 2009, byumvikane ko muri 2013 ibyaha abanyereje ayo mafaranga bakurikiranyweho byari byamaze gusaza kuko bari batarakurikiranwa mu nkiko.

Abanyamuryango ba KOZIBI iyi nkuru bayifashe nk’incamugongo, bavuga ko batiyumvisha ukuntu umuntu yanyereza amafaranga y’abandi itegeko rikaba inzitizi mu kumukurikirana kandi ahari.

Ntezimana Malick ati “Kuvuga ngo umuntu yariye miliyoni zisaga 200 bamugeze mu rukiko ngo ntiyakurikiranwa ngo ikirego cyarashaje! Ubwo ni ukuvuga ko twe duhombye amafaranga yacu abayanyereje bahari! Amafaranga yacu ntiyahiye, nta mujura wayibye yanyerejwe n’abakozi kandi barahari.”

Guverineri Uwamariya yaremye agatima ababitsaga muri KOZIBI.
Guverineri Uwamariya yaremye agatima ababitsaga muri KOZIBI.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko ikibazo cy’aba baturage cyamugezeho. Nubwo hakiri inzitizi mu mategeko ituma abanyereje umutungo w’iyo koperative badakurikiranwa, avuga ko hari icyizere ko abayibitsagamo batazahomba kuko ikibazo cyabo kiri kuganirwaho n’inzego bireba kugira ngo kibonerwe umuti.

Ati “Amategeko ashyirwaho n’abantu. Iyo ikibazo kivutse kikaba gifite inzitizi mu mategeko abantu bashobora kureba uburyo bundi bakiganiraho kigakemuka. Turemera ko abaturage bizigamye muri KOZIBI badakwiye guhomba, hari abari barafashemo imyenda batishyuye hari n’abanyereje amafaranga.”

Yungamo ati “Ni yo mpamvu icyo kibazo twashatse kucyigaho ku buryo bw’umwihariko n’inzego bireba, ndumva mfite icyizere ko bitazagenda burundu ngo abaturage bahombe hari igishobora gukorwa inzego zikoranye. Abaturage bakwihangana kuko turifuza kugisuzuma mu buryo bw’umwihariko duhereye aho cyari kigeze.”

KOZIBI yatangiye gukora mu mwaka wa 1988, ikaba yari ifite amashami mu mirenge ine y’Akarere ka Rwamagana.

Hari amakuru avuga ko abanyereje amafaranga y’iyo koperative baba barakingiwe ikibaba n’ubuyobozi bwariho ubwo yanyerezwaga, iyi ngo ikaba ishobora kuba ari yo mpamvu batakurikiranywe ku gihe nk’uko bamwe mu bari abanyamuryango b’iyo koperative babivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gouverneur nabikore rwose abaturage babone ibyabo.
Abantu birinde kubabaza abandi. kandi ntakurenganya abaturage kbsa. iyo cooperative nibasubize ibyabo rwose.

alias yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

ibya Kozibi byo mushyize abantu mubukene ariko rwose birabaje kuburyo amategeko ashyirwaho nabanyarwanda yababera inzitizi ikiboneka nuko badafashwe NGO bakurikiranwe nabandi bajya biba amacooperative bagatoroka ndahamya neza ko ari nayompamvu wumva andi macooperative arira buried munsi.

Gad yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka