Ngoma: PSD yahisemo abayoboke bayo baziyamamariza ubudepite

Mu nama y’ishyaka PSD yabaye tariki 18/05/2013 mu karere ka Ngoma, hatowe abakandida batandatu bahagarariye ishyaka ryabo ku rwego rw’akarere mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2013.

Abatowe uko ari batandatu: Habiyakare Stanislas, Makuza Francois, Nkusi Juvenal, Nsengiyumva Baritazari, Nyirahirwa Veneranda na Rutsobe Michel bazahatana n’abandi bazaturuka mu tundi turere kugirango haboneka abazahagararira PSD ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba.

Depite Nyirahirwa Veneranda uhagarariye ishyaka rya PSD mu karere ka Ngoma yasabye abayoboke ba PSD gukora cyane ngo bongere umubare w’abayoboke bikurikije amategeko.

Yagize ati “Muri iyi myiteguro turasaba abyoboke bacu gukora cyane bakongera umubare w’abayoboke mu buryo bukurikije amategeko ariko nabo badahutazwa.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza bisaba amikoro atari make, akaba ari muri urwo rwego abayoboke ba PSD mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwigira bakishakamo ubushobozi aho gutegereza igituruka ku rwego rw’igihugu rw’ishyaka.

Nambaje Aphrodise umuyobozi w’akarere ka Ngoma ,yasabye abayoboke ba PSD mu karere ka Ngoma kurangwa n’isuku muri byose no kuba intangarugero muri gahunda zose za Leta.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

@wipi, Aho umuyobozi w’akarere ahuriye n’abaturage ntaba agomba kwibanda gusa kuri gahunda y’umunsi,aba agomba no kubibutsa ku zindi gahunda z’imibereho myiza ndetse n’izindi ziba zishishikaje akarere ayobora,niba yavuze ko abaturage bose bagomba kwita ku isuku si uko abo yabwiraga bari bafite umwanda,ni ukugirango n’aho bazajya kwiyamamaza ubu butumwa bazabugeze ku baturage bazaba bitabiriye kubunva.

gatera yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Umve Mayor, ngo abayoboke ba PSD barangwe n’Isuku!!!!Ubwo se bihuriye he n’inama yo gutora abazabahagararira??Yabonye se nta suku bafite?Ibi ni ugusebanya cyangwa gushaka icyo uvuga urangiza umuhango gusa!

wpi yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

PSD ndabona imyiteguro iyigeze kure,amahirwe masa kuri aba batoranyijwe kandi bazaserukire abanyarwanda bose ntibazaserukire ishyaka gusa.

mukamisha yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka