Imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, yahitanye abantu 2 inasenya inzu z’abaturage mu Mujyi wa Kigali.
Perezida Paul Kagame yagaragarije amahanga ko u Rwanda rwavuye mu rupfu mu myaka 30 ishize, kandi ko ibikorwa by’iterambere rugezeho, Leta yabifashijwemo no gushyira abaturage imbere no kubaka ubushobozi bwabo.
Perezida Paul Kagame avuga ko bikwiye ko abantu bamagana uburyarya igihe cyose babubonye, kubera ko nta bisubizo butanga mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Ishyaka PDI (Parti Démocrate Idéal), ryamaze gutangaza ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2024, rizashyigikira umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame uri i Riyadh muri Arabie Saoudite, yahuye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva, baganira ku mikoranire y’iki kigega n’u Rwanda.
Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda mu Kagari ka Muhambara, Umudugudu wa Kubitiro hari umukoki uteye impungenge kuko umaze gutwara ubuzima bwa bamwe mu baturage.
Itorero Christ Kingdom Embassy riyoborwa na Pastor Tom Gakumba ndetse na Pastor Anitha Gakumba, ryateguye igiterane bise ‘Kingdom Fresh Fire Conference 2024’ kizamara icyumweru kigasozwa ku munsi mukuru wa Pentekote.
Umuganda rusange usoza ukwazi kwa Mata 2024 mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, wibanze ku gusana ibikorwa remezo birimo n’imihanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye zirimo n’izishinzwe umutekano, bakaba bifatanyije n’abaturage muri icyo gikorwa.
Kuva ku munsi w’ejo mu karere ka Gatsibo hakomeje kuvugwa inkuru y’abana batatu baburiwe irengero. Ni inkuru yari yakuye imitima benshi kumva abana batatu bari mu kigero kimwe kandi b’abakobwa, babuze bava ku ishuli. Inkuru nziza kuri ubu, ni uko abo bana babonetse ndetse bagasubizwa mu miryango yabo.
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye inama Mpuzamahanga ku by’ubukungu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Mata, wibanze ku gusana imihanda yangijwe n’isuri yatewe n’imvura ndetse no gucukura imirwanyasuri. Ubutumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda bukaba bwibanze ku gushishikariza abaturage gufata indangamuntu, no (...)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Uburezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO) ku bufatanye n’Umuryango RWACHI (Rwanda Women, Adolescent and Child Health Initiative) wita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ingimbi n’abangavu mu kubafasha gutegura ejo hazaza heza, bateguye imfashanyigisho izafasha ababyeyi (...)
Abahanzi barasaba ko habaho uburyo bukomeye bwo kurinda umuntungo wabo ukomoka ku buhanzi, kuko hari abakennye nyamara batakagombye gukena, kuko ibihangano byabo byakijije abandi kandi ba nyiri ubwite ntacyo bibamariye.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ivuga ko uburinganire atari imibare gusa ahubwo igikwiye ari ugukuraho imbogamizi zibangamiye abageze mu nshingano, bitari ukugaragagara mu mibare gusa.
Tariki 26 Mata 2024, mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y’abagera kuri 283, bagizwe n’abapolisi b’u Rwanda 250 na 33 bo mu nzego z’umutekano zo muri Santrafurika.
Nyuma y’amezi icyenda Nzabonimpa Emmanuel agizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru, iyi ntara yamaze guhabwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya, Nzabonimpa ahita asubira kuyobora Gicumbi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yakiriye anagirana ibiganiro n’itsinda ry’abagize Impuzamiryango irwanya Malariya (MIM), bari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama ya 8 y’Ihuriro Nyafurika ryiga kuri Malariya (PAMC) 2024.
Tariki 26 Mata 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abasore babiri bavukana bakekwaho kwiba amafaranga angana n’ibihumbi umunani by’Amadolari y’Amerika, n’andi ibihumbi birenga 700Frw.
Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yiyemeje kuvugurura Itegeko ryo muri 2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi, kugira ngo imibiri y’abitabye Imana ijye itwikwa, mu rwego rwo kurondereza ubutaka no kuruhura abavunwa n’ikiguzi gihanitse cyo gushyingura.
Inama y’Abaminisitiri yemeje gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘Automatique’. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki 25 Mata 2024, yemeje ko abantu bemerewe gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya ‘Automatique’.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert, avuga ko Kayitesi Josiane w’imyaka 25 y’amavuko, wari umwarimukazi kuri GS Karubungo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kiziguro, azize ikinini cyica imbeba yari yanyoye, bikaba byaramenyekanye bitewe n’uko cyamunukagaho ubwo yajyanwaga kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kubura amafaranga byatumye imihanda itatu ya kaburimbo yoroheje yagombaga gukorwa idindira.
Abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke bahawe akazi, mu mirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano, kuri ubu ibyishimo ni byose ko bikomeje kubafasha kwikura mu bukene.
Mu gihe Abanyarwanda barimo kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), irasaba ko amategeko n’amabwiriza bigenga amatora byarushaho kubahirizwa, bitwararika ibitemewe nko kwamamaza abakandida kuko igihe cyabyo kitaragera.
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Jordanie, zagiranye ibiganoro n’Ingabo zo muri iki gihugu, byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare.
Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushekeri, Akagari ka Buvugira, Umudugudu wa Bujagiro, imvura yaguye tariki 24 Mata 2024 yangije igice cy’umuhanda Nyamagabe-Rusizi ahitwa Kamiranzovu mu ishyamba rya Nyungwe, inangiza ipoto y’amashanyarazi bituma kuva aho Kamiranzovu ugana i Nyamagabe habura umuriro.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Sudani y’Epfo bashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye mu Mudugu wa Murambi, abagabo batatu bari bagwiriwe n’ikirombe cya Koperative yitwa COMIRWA ubwo bari bari mu kazi, bose bakuwemo ariko bapfuye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro kuri telefoni na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata 2024.