Hatangijwe ibiganiro nyunguranabitekerezo kuri barwiyemezamirimo

Umuryango Mustartd Seed Institute ufatanyije na Rwanda Youth Action Network,batangije urubuga rw’ibiganiro rwiswe “Kigali Business Roundtable” ruhuza ba rwiyemezamirimo, bakungurana ibitekerezo, bagasangira ubunararibonye n’amakuru yabafasha kwiteza imbere.

Uru urubuga rw’ibiganiro mpaka kuri ba rwiyemezamirimo ku ncuro ya mbere yabaye kuwa gatatu taliki 30 Werurwe 2016. Rwari rufite insangannyamatsiko yo gutera imbaraga urubyiruko rwikorera nk’umusemburo w’iterambere rirambye “Energizing young entrepreneurs as drivers of sustainable growth.”

Ibiganiro byari byatumiwemo abantu batandukanye, baba abakora muri buzines, abafite ao bahuriya nayo n'abafite ubumenyi kuri buzinesi.
Ibiganiro byari byatumiwemo abantu batandukanye, baba abakora muri buzines, abafite ao bahuriya nayo n’abafite ubumenyi kuri buzinesi.

Ibiganiro byatanzwe byibanze kuruhare rw’abikorera mu guhanga imirimo mishya, amahirwe ahari ba rwiyemezamirimo baheraho, imbogamizi bahura nazo n’amahirwe atangwa na Leta y’u Rwanda mu kunganira ba rwiyemezamirimo.

Ruhumuriza Athanase washinze ishuri rya Kigali International Art College, watanze ikiganiro, yatanze ubuhamya bw’uburyo yagize inzozi zo gushinga ikigo gitanga ubumenyi ngiro, agahera kuri bicye.

Urubyiruko rwagaragaje inyota rufite mu kumenya amahirwe n'imbogamizi biri mu kwihangira imirimo.
Urubyiruko rwagaragaje inyota rufite mu kumenya amahirwe n’imbogamizi biri mu kwihangira imirimo.

Yavuze ko yatangiye agura ibikoresho mu mafaranga yavanaga mu kwigisha ni mugoraba, ariko akaza kubona undi muvandimwe umuguriza amafaranga ibihumbi 800Frw, agatangiza ishuri.

Yavuze ko afite intego ko mu myaka itanu iri imbere azaaba afite ishuri rwigwamo n’abanyeshuri baturutse hirya no hino nibura bagera ku bihumbi makumyabiri.

Gilbert Uwitonze umwarimu muri kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo ,ikoranabuhanga n’ubucuruzi(UTB), ishami rya Rubavu yibukije abikorera ko igihugu cyabahaye amahirwe ataboneka henshi, kuko gifite umutekano, umurongo uhamye mu by’uburezi n’ubuyobozi bufite intumbero.

Ati “Ibyo kwihangira imiromo twe turabyigisha kandi abanyeshuri bacu bamaze gutanga umusaruro bahanga imirimo mishya bakagira uruhare mu iterambere.”

Byinshi mu biganiro byatanzwe byerekaga urubyiruko ko rukwiye kubanza gutekereza ku mishinga rwifuza gukora.
Byinshi mu biganiro byatanzwe byerekaga urubyiruko ko rukwiye kubanza gutekereza ku mishinga rwifuza gukora.

John Rutagengwa, akora muri BDF, ashinzwe gufasha gusesengura imishinga minini y’inshoramari (Senior Investent Analyst), yasobanuye imikorere ya BDF n’uruhare rwayo mukunganira abikorera.

Ati “BDF yunganira ba rwiyemezamirimo mukubona ingwate,abagore n’urubyiruko kurugero rwa 75% naho abandi kurugero rwa 50%. Dushobora no gutanga inkung aku mishinga imwe n’imwe.”

Solange Uwingabiye rwiyemezamiro unakuriye ikigo bita AUX Delice Honey LTD, gicuruza ubuki bwa Kinyarwanda, yavuze ko mu Rwanda hari amahirwe menshi atuzengurutse arimo amasoko ya bimwe mu bikomoka kubuhinzi n’ubukorikori.

Ati “Ibyo byose bigomba gukorwa bikagira ubuziranenge mpuzamahanga niba dushaka guhangana ku masoko mpuzamahanga no gutera imbere.”

Umusesenguzi w'ishoramari muri BDF, yasobanuye ko iki kigo gikora nk'ingwate ariko kikaba gitanga amafaranga gusa ku mushinga banki yemeje.
Umusesenguzi w’ishoramari muri BDF, yasobanuye ko iki kigo gikora nk’ingwate ariko kikaba gitanga amafaranga gusa ku mushinga banki yemeje.

Yagiriye inama abakiri bato, aho yabasabaga kumenya amakuru abahesha amahirwe, gusobanuza neza no gutera intambwe igihe bumva biteguye.

Umuyobozi wa Rwanda Youth Action Network, Emmanuel Hitimana, yavuze ko gukorana na Mustard Instute ari urugero rwiza rugaragaza ko abishyize hamwe nta kibananira. Avuga ko urubyiruko rukeneye guhuza imbaraga.

Ati Turashaka gufasha urubyiruko kumva ko gutangira kwikorera bidasaba ibya mirenge. mwishyire hamwe, mukore muhereye kuri bicye, mugishe inama kandi mwizigamire ntakabuza muzagera kuri byinshi.”

Umuyobozi wa Mustard Seed Institute mu Rwanda, Sibomana Jean Nepo, yagize ati “Birashimishe kandi birerekana ko byari bikenewe ko Kigali Business roundtable itangira. Iyi ni intangiro kuko Dushaka ko Kigali Business Roundtable iba nk’ishuri binyuze mubiganiro mpaka kuri ba rwiyemezamirimo.”

Sabrina Joy Smith washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa Mustard Seed Institute ati “Ni byiza ko ibiganiro nk’ibi bibaho kuko bifasha akabora za politike, bigafasha n’igihugu kwihutisha iterambere.

Biradushimishije kuba tuzanye ikintu gishya kandi tubona abikorera bishimiye, tuzakomeza kugitera inkunga ndetse no kunoza imigendekere yacyo kandi tuzakomeza gufasha umuryango Nyarwanda gutera imbere binyuze mu bumenyi nk’uko intego y’umuryango wacu ibivuga(Progress Through Knowledge).”

Ibi biganiro byitabiriwe n’abarenga 120 barimo ba rwiyemezamirimo bakiri bato, abafite ibitekerezo, abakora mu nzego z’imari n’abafite aho bahuriye no kwihangira imirimo. Bikazajya biba nyuma ya buri mezi atatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka