Abaturage baturiye umuhanda bo mu murenge wa Kabarondo, mu karere ka Kayonza bavuga ko batewe impungenge n’abashoferi batubahiriza amategeko y’umuhanda bikaba byatuma haba impanuka zikangiza ibikorwa bya bo biri hafi y’umuhanda.
Uwigeze kuba umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Murego Jean Marie Vianney, yakuwe muri gereza kubera ko yitwaye neza mu gihano cye. Murego yari afunze kuva mu mwaka wa 2010.
Kuva ejo tariki ya 04/12/2011, umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame, yitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya SIDA ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (ICASA) yatangiye ejo mu mujyi wa Addis Ababa, muri Ethiopia.
Kuva tariki 04/12/2011, minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu rwego rwo kuganira n’abayobozi b’icyo gihugu kuri gahunda zo gusana icyo gihugu nyuma y’imvururu gisohotsemo.
Ejo mu karere ka Kirehe hateraniye inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi maze abayitabiriye barebera hamwe ibyagezweho kandi barebera hamwe ingamba zo gushyira mu bikorwa ibitaragezweho mu minsi ya vuba.
Tariki 03/12/2011, aba komiseri bakuru b’ikigo by’imisoro n’amahoro b’ibihugu byombi basinye amasezerano ahuza umupaka w’u Rwanda n’u Burundi i Nemba mu karere ka Bugesera.
Iyo mpanuka yabaye kuri uyu munsi ahagana mu ma saa sita n’igice z’amanywa mu Nkoto mu karere ka Kamonyi yakomekeje abantu bikabije ariko nta wapfuye. Impanuka yabaye nyuma y’imvura y’utujojoba hagati y’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyoace.
Mu ijoro rya tariki ya mbere rishyira iya kabiri uku kwezi nibwo umurambo w’umugabo witwa Muzigura Damascene wagwiriwe n’umusarani yacukuraga muri College de l’Espoir wa kuwemo maze uhita ujyanwa ku bitaro bya polisi ku Kacyiru.
Mu rugendo Perezida Kagame agirira mu guhugu cya Korea y’Amajyepfo, uyu munsi yasuye uruganda rukora ibikoresho by’isakazamajwi, mudasobwa na telefoni zigendanwa, Samsung, rufatwa nka rumwe mu nganda ziteye imbere ku isi mu gukora ibi bikoresha.
Uwigeze kuba umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Kashemeza Robert, yakuwe mu buroko yari arimo kuva 2010 kubera ko yitwaye neza mu gihano yahawe.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, asanga u Rwanda rufite amahirwe yo kwigira kuri Korea hamwe n’inganda zayo kuko zifite uruhare mu kongera ubukungu bw’igihugu, gufasha abaturage kubona imirimo no gukoresha ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango w’Afurika ushinzwe kurinda amahoro muri Darfur (UNAMID) bwageneye urupapuro rw’ishimwe (certificate) umusirikare w’ingabo z’u Rwanda, Lt Théoneste Nkurunziza ukorera muri batayo ya RWABATT 27, nk’umusirikare witanze mu kazi.
Abapolisi 30 barangije mu ishami ry’ubumenyi rusange bw’igipolisi mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali barahabwa impamyabushobozi zabo uyu munsi.
Icyegeranyo cy’ umuryango Transparency International cyasohotse tariki 30/11/2011 cyerekanye ko u Rwanda rwazamutse cyane mu kurwanya ruswa, maze ruza ku mwanya wa kane ku mugabane w’Afurika wose.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, ntiyemera raporo yakozwe n’urwego rugena abagenerwa bikorwa ba Vision Umurenge Programme (VUP). Iyi raporo ivuga ko 52% by’abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru bakwiye kuba abagenerwa bikorwa ba VUP kuko batishoboye.
Madame Nyirambagare Rosine, wari umyobozi w’ikigo nderabuzima cya Birembo, mu Murenge wa Rambura ho mu karere ka Nyabihu, acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi i Nyabihu akekwaho kunyereza umutungo ungana n’amafaranga 105.000 nk’uko bitangazwa n’umugenzuzi w’imari n’umutungo mu karere ka Nyabihu, Muramutse Fideline.
Umuhanda uva muri gare ya Nyabugogo werekeza ku kinamba bakunze kwita poids lourds wuzuye bitewe n’imvura nyinshi. Amazi ava muri Mpazi (umugezi utwara amazi ava mu mirenge ya Kimisagara, Nyamirambo n’uwa Muhima) arajya wisuka mu mugezi wa Nyabugogo maze agasanga uwo mugezi wuzuye akagaruka muhanda maze agakora ikiyaga.
Perezida wa Korea y’Epfo, Lee Myung-bak, yahuye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, baganira k’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga.
Nyuma yo gusura gereza ya Butare ndetse n’ibikorwa biyikorerwamo, tariki 29/11/2011, abakozi b’urwego rw’amagereza muri Uganda bavuze ko hari byinshi bahigiye bishobora gufasha amagereza y’iwabo.
Uyu munsi, Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Myung-bak, yavuze ko yizeye ko umushinga w’ikoranabuhanga igihugu cye gifite mu Rwanda utanga abahanga benshi mu by’ikoranabuhanga ku buryo u Rwanda ruzahinduka igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afrika.
Uyu munsi hagati ya saa sita na saa saba z’amanywa, muri pariki ya Nyungwe habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu abantu 3 barapfa abandi bagera muri 30 barakomereka.
Umwe mu bakurikiranyweho kunyereza umutungo mu bitaro bya Kibuye yagizwe umwere abandi babiri basabirwa igifungo cy’iminsi 30.
Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yitabiriye ihuriro (forum) ry’abayobozi b’ibihugu ryiga k’ubufatanye mu iterambere ryatangiye uyu munsi kugeza tariki 1/12/2011 mu mujyi wa Busan, muri Koreya y’Epfo.
Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwongeye gushinja Paul Rusesabagina gutera inkunga ibikorwa bihangabanya umutekano ku butaka bw’u Rwanda no hanze yarwo.
Nyuma y’imyaka 15 yaranze kugemurira umugabo we kubera kubabazwa n’ibyo yakoze muri Jenoside, Tabeya yageze aho ava ku izima ariko amugemurira ubusa.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2011 nibwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC) bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko. Ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhana imbibi hagati y’u Rwanda na RDC kwinjira no gusohoka byakomeje ariko urujya n’uruza rwagabanutse.
Polisi y’igihugu iratangaza ko amazina y’umurambo watoraguwe tariki 25/11/2011 mu mugezi wa Rwanzekuma ugabanya umurenge wa Gisozi na Kacyiru yamenyekanye.
Bamwe mu baturage batuye aho ingabo z’u Rwanda zikora ibikorwa byo kurinda amahoro muri Darfur batangiye kwibona nk’Abanyarwanda bitewe no gushimishwa n’ibikorwa ingabo z’u Rwanda zikora muri icyo gihugu.
Mu rwego rwo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 tariki 25/11/2011 abantu 50 bo mu karere ka Gicumbi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
Mu mpera z’igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, Niragire Albert, umwarimu ku kigo cy’amashuri abanza cya Nkuri mu karere ka Rutsiro, yabeshye ko yapfushije umwana we kugira ngo SACCO umuhe amafaranga 300.000.