• “Abana ni bo bayobozi b’ejo hazaza” – Habumuremyi

    Ubwo yatangizaga Inama ya 7 y’Igihugu y’Abana mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Kigali, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yabwiye abana bitabiriye iyi nama ko ari ahabo gukoresha u Rwanda nk’uko babyifuza kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.



  • Abasigajwe inyuma n’amateka ntibatereranywe ahubwo bafitiwe gahunda zihariye

    Mu nama n’abaturage yabereye mu mujyi wa Muhanga, tariki 03/01/2012, umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho mwiza y’abaturage, Fortune Mukagatana, yabwiye abakeka ko abasigajwe inyuma n’amateka batitabwaho ko bitabwaho kimwe n’abandi Banyarwanda bakanagenerwa gahunza zihariye.



  • Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri (UAE)

    Ejo, Perezida Paul Kagame yakiriwe n’umuyobozi wa Dubai akaba n’umuyobozi wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum, baganira ku bufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.



  • U Rwanda rwakiriye neza ikurwaho ry’ubuhunzi ku Banyarwanda

    Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza icyemezo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) cyo gukuraho kwitwa impunzi ku Banyarwanda.



  • Yise impanga ze 3 “Abijuru” kubera ko nta bushobozi bwo kubatunga afite

    Umubyeyi witwa Nyiranzabahimana Josee wo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yahisemo kwita abana be batatu b’impanga izina rimwe bahuriyeho rya Abijuru kuko we nta bushobozi yabona bwo kubarera bagakura usibye Imana yo mu ijuru.



  • Ishuri ry’itangazamakuru rizakomeza gukorana na Radiyo Salus

    Umuyobozi wa radiyo Salus, Havugimana Aldo, aratangaza ko nubwo ishuri ry’itangzamakuru ryimukiye i Kigali rizakomeza gukorana na radiyo Salus ikorera i Huye.



  • Babiri bahitanywe n’impanuka ku Kinamba

    Uyu munsi mu gitondo tariki 02/01/2012, umumotari n’umugenzi yari ahetse bapfiriye mu mpanuka, ubwo moto yari atwaye yagonganaga n’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa bwa Coaster, kuri Roind Point yo ku Kinamba.



  • Polisi yashimye ubufatanye bw’abaturage mu kurinda umutekano mu minsi mikuru

    Polisi y’igihugu yashimiye abaturage ubufatanye bagaragae mu kurinda umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru isoje, inabasaba gukomeza kurangwa n’iyo mikoranire muri uyu mwaka wa 2012.



  • Umugore wataye umwana we mu musarani arisabira igihano cy’urupfu

    Kuri sitasiyo ya polisi ya Kibungo hafungiye umugore wagerageje kwiyahura nyuma yo guta umwana we w’iminsi itatu mu musarani. Kuri ubu uyu mugore akaba atangaza ko urupfu aricyo gihano akwiye.



  • Muhanga: Imiryango 68 yasezeranijwe irasabwa kwirinda amakimbirane

    Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2011, imiryango 68 y’abaganaga ku buryo butemewe n’amategeko yo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yasezeranijwe byemewe n’amategeko. Isabwa kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ndetse n’amakimbirane bikunze kuranga imiryango itari mike mu Rwanda.



  • Bugesera: Buri kagari kagomba kugira amasomero ane y’abatazi gusoma no kwandika

    Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buratangaza bwihaye intego y’uko muri buri kagari hagomba kubamo amasomero, byibuze ane mu rwego rwo kugabanya umubare w’abatazi gusoma no kandika biganjemo abakuze.



  • Abapolisi 160 batahutse bava muri Haiti

    Itsinda ry’Abapolisi 160 bashoje ubutumwa bwabo mu gihugu cya Haiti, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, basesekaye i Kigali nyuma y’amezi icyenda muri ubu butumwa bari boherejwemo n’umuryango w’Abibumbye.



  • Perezida Kagame yishimira ibyo u Rwanada rwagezeho mu mwaka ushize

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko kuba u Rwanda hari intambwe rwateye n’ubwo ibibazo ku isi byari bikomeje kwiyongera mu mwaka ushize wa 2011, byose byaraturutse ku mbaraga Abanyarwanda muri rusange bashyize mu guhangana n’ibyo bibazo.



  • Amagereza ane yo mu gihugu agiye gufungwa

    Kuri uyu wa Gatanu, Paul Rwarakabije, umuyobozi w’ Urwego rw’Amagereza mu gihugu (Rwanda Correctional Servises), yatangaje ko gereza enye mu gihugu zigiye gufunga mu rwego rwo kunoza imikorere y’uru rwego, hagamijwe gufata neza abagororwa ku rwego mpuzamahanga.



  • Abahoze batuye ku musozi wa Gacuriro bongeye guhurira mu busabane

    Umuryango w’ingarigari ugizwe n’abaturage bahoze batuye ku musozi wa Gacuriro na Kagugu, bagize ubusabane ngarukamwaka mu rwego rwo guhuza abanyamuryango bakamenyana, bakanarebera hamwe ibyo bagezeho mu mwaka wa 2011.



  • Abantu 11,488 nibo batomboye Muri IZIHIZE na MTN

    Muri rusange, laptop 36, telefone za Blackberry 72, Galaxy Tabs 108, telefone za LG, iz’Igitego n’izindi 11,272 n’amakarita yo guhamagara afite agaciro k’amafaranga million esheshatu ni byo byatombowe n’abantu 11,488 muri tombora ya IZIHIZE na MTN yari imaze ukwezi yarangiye tariki 30/12/2011.



  • Romeo Dallaire ntiyemeranya nibyakinwe muri filime Hotel Rwanda

    Romeo Dallaire wari ukuriye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yo mu w’1994, ntiyemeranya n’inkuru ivugwa ku buzima n’ibyabaye muri Jenoside bigaragara muri filime ’Hotel Rwanda’.



  • Ibyemezo by’ubutaka bikemura amakimbirane akururwa n’imitungo

    Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka n’umutungo kamere, Jean Baptiste Uwihoreye, yemeza ko ibyemezo bya burundu by’ubutaka bizafasha umuryango nyarwanda kuva mu makimbirane ashingiye ku mutungo.



  • Nyaruguru hatangijwe ukwezi kw’imiyoborere myiza

    Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza gahunda y’imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bw’iyemeje gushyiraho ukwezi kw’imiyoborere myiza.



  • Imiryango 46 ya ba local defense yisabiye gusezerana imbere y’amategeko

    Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, tariki 29/12/2011, bwasezeranyije imiryango 46 y’abashinzwe umutekano bazwi ku izina rya local defense yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.



  • “Akarere ka Kirehe gahesha ishema intara y’iburasirazuba” – Uwamariya

    Ubwo yasozaga urugendo yari amazemo iminsi asura uturere tw’intara y’iburasirazuba, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Odette Uwamariya, tariki 28/12/2011, yashimye akarere ka Kirehe kubera ko kaza ku isonga mu kwesa imihigo.



  • UN yahembye abapolisi b’u Rwanda bagaragaje ubuhanga n’imyitwarire myiza muri Haiti

    Umuryango w’Abibumbye (UN) wahembye abapolisi 60 b’u Rwanda bari mu butumwa mu gihugu cya Haiti kubera ubuhanga bagaragaje ubuhanga mu myitozo yo gukumira imvururu, kurwanya abitwaza intwaro n’ubundi bumenyi bw’ibanze mu mikorere y’igipolisi.



  • Ibyaranze umwaka wa 2011 mu nshamake

    Mu gihe twitegura gusoza umwaka wa 2011, twabateguriye inshamake y’amwe mu makuru y’ingenzi yaranze uyu mwaka mu Rwanda. Muri ayo makuru harimo ibikorwa bitandukanye imbere mu gihugu, ibikorwa by’abayobozi b’igihugu bakuru ndetse n’ay’umubano w’u Rwanda n’amahanga.



  • Abakoresha itorero barashishikarizwa kubera abandi urugero mu kuzuza indangagaciro

    Intore nkuru, Boniface Rucagu, irasaba abashinzwe gukoresha itorero ku rwego rw’uturere guhindura imyumvire yabo mu buryo bashyira mu bikorwa indangagaciro z’igihugu kugira ngo babere abaturage urugero.



  • Guverineri Uwamariya yasabye abayobozi kudasiragiza abaturage

    Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Bugesera tariki 27/12/2011, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, yasabye abayobozi kudasiragiza abaturage ahubwo bakajya bakemura ibibazo byabo ku gihe.



  • Murama: Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ku buryo budasobanutse

    Inzu y’umugabo witwa Kazeneza Elias wo mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza, ku mugoroba wa tariki 26/12/2011, yafashwe n’inkongi y’umuriro ibikoresho byose byo munzu bihiramo. Kugeza ubu nta muntu uzi icyateye iyo nkongi kandi nta muntu yahitanye.



  • Rukomo: Umuturage yizihizanye Noheli n’abana barenga 500

    Ngamije Jean Bosco utuye mu kagali ka Gashenyi, umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare uzwi cyane ku kabyiniriro ka Mahungu yizihije umunsi wa Noheli yishimana n’abana barenga magana atanu bo mu mirenge ya Rukomo na Nyagatare.



  • Ingengo y’Imari yongereweho miliyari zirenga 54

    Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, tariki 22/12/2011, yakiriye itegeko rya Guverinoma riteganya kongera amafaranga y’u Rwanda miliyari 54 na miliyoni 400 ku ngengo y’Imari y’umwaka 2011-2012 yari isanzwe ari tiriyari 116.



  • Yafatiranye umugabo ku munsi wo gusezerana abona kwandikisha abana babyaranye

    Ubwo umugabo witwa Kalisa Callixte yasezeranaga n’undi mugore, tariki 24/12/2011, mu kagari ka Kigembe, murenge wa Gacurabwenge, akarere ka Kamonyi, haje undi mugore witwa Nyirabahashyi Jeanne azanye abana babiri avuga ko yababyaranye na Kalisa.



  • U Rwanda rugiye kohereza abapolisi 160 muri Haiti

    U Rwanda, tariki 27/12/2011, ruzohereza abapolisi 160 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti. Aba bapolisi bazaba bayobowe na Chief Superintendent Toussaint Muzezayo bazajya mu mujyi wa Jeremie uri mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Haiti, Port-de-Prince.



Izindi nkuru: