Umugabo witwa Ntambara Fidèle wo mu Murenge wa Nemba Akarere ka Burera, bamusanze mu nzu yabanagamo n’umugore we, amanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.
Kuva tariki 11 Werurwe 2024 Abayislamu batangiye igisibo cya Ramadhan aho bongera amasengesho barushaho kwegera Imana, bakabikora bigomwa bimwe mu byo bakunda.
Ni kenshi uzabona amatsinda y’abagore mu Karere ka Gicumbi mu mihanda no mu birori, bakenyeye imishanana, bikoreye ibiseke, ari nako banyuzamo bagacinya akadiho mu mbyino zinyuranye.
Abagore bo mu Karere ka Muhanga baratangaza ko imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, hari impinduka nyinshi zabaye mu iterambere ry’umugore, kuko yahawe ijambo n’uburenganzira akitabira ibikorwa bitandukanye biteza imbere Umuryango n’Igihugu muri rusange.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, avuga ko kubera gahunda zihari zijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite, imihigo yahizwe muri uyu mwaka izaba yamaze kweswa ku kigero cya 100% muri Gicurasi 2024.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, ubwo ibiciro by’ingendo bishya byatangiraga gukurikizwa, hari abagenzi bavuga ko havutse ba rusahurira mu nduru bazamura ibiciro badakurikije uko Leta yabiteganyije.
Hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru bashima kuba umugore atagipfukiranwa nka kera, bakababazwa n’uko byaje bo bashaje.
Abantu batandatu bakoraga ubucukuzi bwa Gasegereti mu kirombe giherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, Akagari ka Bwiza mu Mudugudu wa Rutaka, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 werurwe 2024, bagwiriwe n’itaka ryari ryacukuwe muri icyo kirombe batatu bahasiga ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, agaragaza ko umutekano n’iterambere by’umuryango bidashobora kugerwaho mu buryo busesuye, umugore atabigizemo uruhare.
Uwumukiza Beatrice wari Perezida w‘Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yandikiye Inama Njyanama yari asanzwe ayobora ayigezaho ubwegure bwe.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Bwana Thomas Östros, Umuyobozi wungirije wa Banki y’Ishoramari y’Uburayi (EIB), baganira uburyo iyi banki yarushaho gufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye z’iterambere.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 30 bo muri Kaminuza y’ubucuruzi ya Columbia (Columbia Business School), bayobowe na Professor Modupe Akinola aho bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, muri Village Urugwiro, yakiriye indahiro z’abayobozi aherutse guha inshingano, ari bo Dr Usengumukiza Félicien, uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na Kadigwa Gashongore, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINECOM), ivugaa ko ari ngombwa ko abaguzi bamenya uburenganzira bwabo, kugira ngo babashe kuba bakwakira bakanasaba ibyo bifuza, kandi bakabibona mu buryo bifuza.
Ubwo Minisitiri w’Ingabo Murizamunda Juvenal yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Depite Hindura Jean Pierre yamubajije ku bijyanye n’uburenganzira bw’abasirikare b’abagore, kuko usanga iyo bakoze ubukwe batambarirwa na bagenzi babo ngo banyure no mu nkota nk’uko bigenda kuri bagenzi (...)
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’uruganda rukora kawunga rwa Nyagatare, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko zimwe mu mbogamizi zituma uruganda rudakora bijyanye n’ubushobozi bari biteze byatewe no kubeshywa na rwiyemezamirimo warwubatse utarubahirije amasezerano bagiranye kuko yubatse urukora toni 20 ku munsi nyamara (...)
Padiri Peter Balikuddembe wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Gikongoro, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, azize uburwayi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko anezezwa no kuba yaragize uruhare mu kongera kubaka u Rwanda, rukaba ari igihugu kimaze gutera imbere nyuma y’ibihe bikomeye cyanyuzemo mu myaka 30 ishize aho abaturage bashyize hamwe kandi babayeho ubuzima bwiza bubabereye.
Nyuma y’aho Guverinoma itangarije ko igiciro cy’urugendo kizazamuka guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, hari abagenzi batabigizeho ikibazo ariko basaba ko imodoka ziboneka ku bwinshi, abandi bakavuga ko bizabagora kubona itike kubera imishahara mito.
Mu gikorwa by’ubukangurambaga Polisi irimo ikora byo kwigisha abatwara ibinyabiziga kwirinda gutendeka no gutwara imizigo myinshi iyirusha uburemere yafatiye abamotari barenga 291 muri ayo makosa .
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwatangiye gufata abakekwaho ibikorwa by’urugomo mu mujyi wa Gisenyi, harimo n’uzwi ku mazina ya Zidane, ibi bikorwa bikaba bigerwaho bahereye ku gukora urutonde rw’abakekwaho ubugizi bwa nabi.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Nyiramageni barifuza ko cyatunganywa, kugira ngo na bo bajye bahinga beze, nta biza bibangiriza.
Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo by’amashuri bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu, baravuga ko bahangayikishijwe no kutarya ngo bahage, kubera ubucye bw’amafunguro bahabwa ku ishuri.
Mu butumwa Minisitiri January Makamba yanyujije kuri X nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, yavuze ko mu byo baganiriye, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hari byinshi ibihugu byombi bisangiye birimo amateka n’umuco, ndetse n’aho biherere byagakwiye gutuma bifatanya mu gukemura ibibazo bimwe mu bibangamiye abaturage.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Ibizamini n’Impushya zo gutwara ibinyabiziga, mu minsi iri imbere irafungura Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gitwara ibinyabiziga, hifashishijwe Ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko umubyeyi witwa Mukamana Elevania bivugwa ko yajyanywe mu kigo cy’inzererezi cya Nyabushongo mu Karere ka Rubavu azira inzu yarimo akurikirana atari byo kuko atigeze ahabwa inzu mu Mudugudu wa Muhira mu Murenge wa Rugerero, kandi ngo kuba yarajyanywe mu kigo cya Nyabushongo (...)
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) buratangaza ko bwatangiye kuvugurura ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugurisha umuriro w’amashanyarazi. REG ivuga ko iri vugurura rireba abafatabuguzi bayo bose bakoresha mubazi z’amashanyarazi zizwi nka Kashipawa, kandi rigakorwa inshuro imwe gusa.
Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania ushinzwe n’Ubutwererane bw’Afurika y’Iburasirazuba, January Makamba, n’itsinda ryaje rimuherekeje.
Abagororewe mu bigo ngororamuco bazwi ku izina ry’Imboni z’Impinduka, bibumbiye muri Koperative zitandukanye mu gihugu bamaze guterwa inkunga ingana na 311,647,100Frw na Polisi y’u Rwanda, ndetse na Minisiteri y’Umutekano, bagahamya ko arimo kubafasha kwiteza imbere binyuze mu myuga bakora.