Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’umuryango w’ivugabutumwa witwa A Light to the Nations (ALN), tariki 07 Werurwe 2024, batashye ku mugaragaro inzu ebyiri bubakiye abatishoboye bo mu Murenge wa Kirehe muri ako Karere ka Kirehe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko abagore bagize uruhare runini mu kongera kubaka u Rwanda, nyuma y’ibibazo byatewe n’amateka mabi rwanyuzemo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Dr. Sahr John Kpundeh, Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, baganira ku buryo barushaho gushimangira ubufatanye busanzwe buranga impande zombi.
Ubuyobozi bw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), buratangaza ko abacuruzi benshi bo kuri uwo mugabane bataribona muri iryo soko, kuko amahitamo yabo ya mbere akiri gukura ibicuruzwa ahandi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Noura bint Mohammed Al Kaabi, Noura bint Mohammed Al Kaabi, yashimye ubutwari n’umurava byaranze abanyarwanda ndetse avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, agomba kuba isomo ku bihugu bikayigiraho.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aratangaza ko ibivugwa ko utubari n’ahandi hacururizwa inzoga, batemerewe gukora mu masaha y’akazi bigamije ubukanguramabaga ku kurwanya ubusinzi n’ibindi byaha n’imyitwarire bishamikiye ku businzi bukabije, bugenda buzamuka hirya no hino.
Umugabo afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Nyagatare akekwaho kwiba inka akazibagira iwe, ndetse no guhinga urumogi nyuma y’uko iwe hasanzwe ikinono cy’inka n’akarima k’urumogi.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon Mukabalisa Donatille, yitabiriye Inama y’Abagore bayobora Inteko Zishinga Amategeko yabereye mu Bufaransa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko muri 2022 ingo zari zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari zari 47.1%, abakoresha itoroshi 28.4%, naho abakoreshaga ingufu z’imirasire y’izuba bari 13.9%, mu gihe abakoresha igishirira mu kumurika bari 4.2%, abakoresha buji bari 2.9%, abakoresha (...)
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), byatangaje ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Werurwe 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Noura bint Mohammed Al Kaabi n’abo bari kumwe.
U Rwanda rwashyikirijwe inshingano zo kuyobora Ihuriro ry’Inzego zishinzwe imitunganyirize y’amasoko ya Leta muri Afurika (African Public Procurement Network- APPN), rusimbuye Côte d’Ivoire yari ku buyobozi.
Mu Kiyaga cya Kivu habereye impanuka y’ubwato bwarohamye, bwari butwaye amatungo arimo inka n’ingurube Abanyekongo bari bavuye kugura mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Macuba mu Kagali ka Rugali, Umudugudu wa Matare, mu isoko rya Rugali, hapfamo inka 4 n’ingurube 32.
Itegeko rigenga umuryango n’imirire, rigiye kujyaho mu gihe u Rwanda ruhanganye n’ikibazo cyo kurwanya igwingira mu bana bafite imyaka iri munsi y’itanu, aho rwihaye intego yo kugera munzi ya 19 % muri 2024, nyamara umwaka wa 2023 ukaba wararangiye rugeze ku gipimo cya 25%.
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Musanze, basanga ubumenyi mu ikoranabuhanga bungutse, hari urwego bugiye kubagezaho mu kurushaho guhanga udushya no kunoza umurimo.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera, ruvuga ko nta nyungu na nke rwigeze rukura mu bikorwa rwishoragamo bya magendu, no kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, kuko inshuro zose bagiye babigerageza batasibaga gufungwa bya hato na hato, ndetse bakanamburwa ibyo babaga binjije mu gihugu, bakisanga batagifite na (...)
Abaturiye umugezi wa Sebeya mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ushobora kongera kwangiza no gutwara ubuzima bw’abantu, mu gihe hadafunzwe inzira zagiye zisigazwa mu kubaka ku nkengero z’uyu mugezi.
Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu Nkambi ya Nyabiheke n’iya Mahama mu Rwanda, zitabiriye imyigaragambyo y’amahoro, aho zasabye imiryango irimo SADC, gushishoza mu bufatanye urimo n’ingabo za Congo, kuko iki gihugu kigamije kurimbura Abatutsi bahatuye bavuga Ikinyarwanda.
Abanyeshuri basaga 60 biga mu ishuri ribanza rya Pfunda mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Ruhango, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2024, bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Nyundo kugira ngo bitabweho n’abaganga, nyuma yo kurya ibiryo bidahiye neza bakaribwa mu nda bakanacibwamo.
Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-2 ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS,) zambitswe imidali y’ishimwe kubera ubunyamwuga n’uruhare rwazo mu kubungabunga amahoro.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2024, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Cuba, rugamije guteza imbere imikoranire na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO), ku miterere y’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda, yasohotse muri uku kwezi kwa Werurwe 2024, igaragaza ko abagore ari bo bafite ubutaka(ibibanza) bwinshi kurusha abagabo, n’ubwo butabyazwa umusaruro uhagije.
Ababyeyi barerera mu ishuri ribanza ry’abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva (Nyabihu Deaf School) riherereye mu Murenge wa Mukamira Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe no kuba abana babo bakomeje kwirukanwa ku ishuri bakabwirwa ko akarere katubahiriza amasezerano.
Abantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Gicumbi, bashinze Koperative yitwa COTTRAGI (Cooperative de Transport Transfrontier), izajya itwaza abantu bambukiranya umupaka imizigo yabo, bakaba bayitezeho inyungu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko umuhanda uzaba ugize umukandara w’ikiyaga cya Muhazi (Muhazi Belt), uri hafi gutangira kubakwa kuko inyigo yawo yamaze kurangira ku buryo numara gukorwa bizafasha abashoramari kubyaza umusaruro ikiyaga cya Muhazi.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta ku itunganywa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi tariki 5 Werurwe 2024 yabwiye abagize Inteko ko ikwirakwizwa ry’amashanyarazi impamvu ritageze mu gihugu hose nkuko byari (...)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buri mu nzego zamagana abatwara ibishingwe badafite imyambaro y’akazi, kuko ngo biteza ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Abagize Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika, bari mu mahugurwa ku itegeko rihana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bibutswa ko abakoresha imvugo ziyipfobya hari itegeko ribahana.
Gicumbi ni umwe mu mijyi y’u Rwanda igenda itera imbere, bikagaragazwa n’inyubako ndende zizamurwa muri uwo mujyi, no mu bindi bikorwa remezo birimo imihanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagiranye inama mu rwego rw’Inteko z’abaturage, n’icyiciro cy’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi, baganira ku bijyanye no kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda, no gukemura ibibazo bikigaragara muri uwo mwuga.
Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto mu Karere ka Nyagatare bavuga ko amakoperative y’abamotari azafasha mu kurwanya abajya muri uyu mwuga batabyemerewe kuko bahombya abawusanzwemo ndetse bagahombya na Leta kuko badatanga imisoro.