Maj Dr Aimable Rugomwa uregwa kwica umwana witwa Mbarushimana Theogene yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisilikare i Nyamirambo ariko ntiyemera icyo cyaha ashinjwa.
Bamwe mu bagororwa ba Gereza ya Muhanga, baravuga ko bafite ikibazo cyo kudasurwa, kuko bafungiye kure y’imiryango yabo, bagasaba kuyegerezwa.
Abaturage bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, baravuga ko amazu bimuriwemo bavanwa muri Nyakatsi abateye impungege kuko ashaje.
Kamugisha Charles, wari umuyobozi w’umurenge wa Musheri muri Nyagatare, yaba yasabwe kwegura nyuma yo kugirana ibibazo na DASSO yo mu murenge wa Karangazi.
Impuguke zo mu kigo LKMP, gishinzwe gucunga ikiyaga cya Kivu, zitangaza ko guhindura ibara kw’amazi y’ikiyaga cya Kivu, byatewe n’umuyaga mwinshi.
Hodari Hillary ufite akabari kitwa The Heat gaherereye mu Karere ka Nyagatare, ahangayikishijwe n’ibitera bimusenyera inyubako .
Abaturage batuye mu karere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe n’ifu y’imyumbati basigaye barya, batizeye ubuziranenge bwayo.
Bamwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Mahama bamaze umwaka batuye muri shitingi, bavuga ko igihe cy’imvura bashobora kuvirwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye intore z’Intagamburuzwa zigizwe n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri za Kaminuza, ko batagomba kuba impfabusa.
Icyiciro cya Gatanu cy’ abafata amafoto mbara nkuru (Photo journalists) baturuka mu gihugu hose, cyasoje amahugurwa bahabwaga na Kigali Today.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Nzeri 2016, nibwo yahuye na Perezida Kagame nyuma y’uko yari yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.
Ubushakashatsi mu Rwanda ngo ntiburagera ku rwego rushimishije, ku buryo bugikeneye kongerwamo ingufu kuko raporo nyinshi ku Rwanda zitangazwa n’abanyamahanga.
Majoro Shamamba wari usanzwe asana, akanacura intwaro muri FDLR yitandukanyije nayo ataha mu Rwanda, kubera kurambirwa ubuzima bw’ishyamba.
Perezida Paul Kagame avuga ko yanze guhakirwa mu gihugu cye cy’u Rwanda, agasaba n’Abanyarwanda kumenya ko ari icyabo, bakagikorera.
Igihugu cya Maroc cyatangaje ko kizafungura ambasade mu Rwanda mbere y’uko umwaka wa 2016 urangira.
Musenyeri Ngirabanyiginya Dominic witabye Imana tariki ya 07 Nzeri 2016, yashyinguwe mu cyubahiro mu iseminari nto ya Nyundo, i Rubavu, kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Nzeli 2016
Perezida Kagame yiyemeje ko mu mihigo y’umwaka wa 2016-2017, azikorera igenzura, kugira ngo ahuze ibipimo bitangwa n’abagenzuzi, n’ibyo yabonye mu gihugu.
Abaturage batuye mu murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko kudatura mu midugudu, bituma abagerwaho n’ibikorwa remezo baba bake.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, asaba abayobozi b’inzego zibanze mu Karere ka Gicumbi kurwanya ibihungabanya umutekano bakwanga bakamburwa ububasha bahawe.
Bamwe mu bagore batuye mu gace ka Gatuna mu Karere ka Gicumbi, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubuharike giterwa n’abagabo babo banga gusezerana.
Abatuye mu Kagari ka Ruhanga,Umurenge wa Kigina Akarere ka Kirehe, barinubira ubuyobozi bubasenyera butabanje kubamenyesha ko bubaka binyuranyije n’amategeko.
Abatuye umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, bavuga ko umukino w’urusimbi bakunze kwita “Akazungu Anarara” ukwiye gucika kuko ubahombya.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), buramagana umusikare w’umuganga wishe umwana w’umuturanyi we. Buvuga ko ari ishyano bwagushije.
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe barasaba gukemurirwa ikibazo cy’inda zikomeje kwibasira amashyamba yabo, zigatuma adakura neza ngo atange umusaruro uko bikwiye.
Sergent major Habamenshi Jean Claude wari umuyobozi muri FDLR, abaye undi musirikare witandukanyije nayo akanazana abo yayoboraga.
Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzaniya, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 08 Nzeli 2016, aho yitabiriye inama idasanzwe ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasuye umuryango w’umwana wishwe akubiswe n’umusilikare, mu rwego rwo kuwufata mu mugongo. Iki gikorwa RDF yagikoze kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Nzeli 2016.
Perezida Paul Kagame ahamya ko ubuhinzi atari rumwe mu nzego zigize ubukungu, ahubwo ari bwo ubukungu bushingiyeho.
Perezida Kagame ari i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Africa.
Gahunda yiswe “Inka y’ubwiyunge” imaze kugeza ku bwiyunge imiryango 202 y’abacitse ku icumu rya Jenoside n’ababiciye, mu karere ka Muhanga.