Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari, bakaba bari bugirane ibiganiro birebana n’imibanire y’ibihugu byombi.
Bamwe mu bagore n’abagabo ntibavuga rumwe ku itegeko ryasohotse, ryambura abagabo uburenganzira bwo kugira ijambo rya nyuma ku bibera mu ngo.
Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari waraye ageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, yunamiye inzirakarengane z’Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa mbere tariki 20 Gashyantare 2017.
Bimwe mu biranga Nyampinga w’u Rwanda harimo no kumenya igihugu cye, ariyo mpamvu igihe cyose abitegura gutorwamo uzahabwa iryo kamba batemberezwa ahantu hatandukanye mu gihugu, ndetse bakaniga amateka aharanga.
Eng Didier Sagashya wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) yatsindiye kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Munich mu Budage aho yitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku mutekano w’isi.
Pascal Nyamurinda ni we watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, atsinze Umuhoza Aurore bari bahanganye kuri uwo mwanya ku majwi 161 kuri 35.
Bamwe mu bakorera amaradiyo atandukanye mu Rwanda biyemeje kuvugurura ibiganiro batanga, kuko basanga ibyo bari basanzwe bakora bitagirira umumaro abaturage.
Nyuma y’igihe kinini abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo bataka kutagira amazi meza, ubu barishimira ko begerejwe amavomero.
Impuguke mu itangazamakuru mu Rwanda zemeza ko bitazorohera ibindi bikoresho bitangaza amakuru kuyageza ku baturage nk’uko radiyo ibikora kuko ikundwa na benshi.
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwibutsa abayobozi inshingano zabo mu gihe baba bibagiwe cyangwa bazirengagije, kuko ari ko kazi bashinzwe.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi arahamagarira ba Mutimawurugo kurwanya amakimbirane yo mu ngo kuko akomeje guhitana abantu.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB ruravuga ko mu Karere ka Gisagara abaturage bagaragaje ko batagira uruhare mu mitegurire y’ingengo y’imari n’igenamigambi.
Mu Karere ka Ngororero abagore bajya mu buyobozi mu nzego z’ibanze baracyari mbarwa, aho bamwe bavuga ko bazitirwa n’ubujiji abandi ngo barakitinya.
Muri uku kwezi kwa Gashyantare 2017, u Rwanda ni rwo rurimo kuyobora Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Afurika yunze Ubumwe (AUPSC).
Abatuye Umurenge wa Kaniga muri Gicumbi, uhana imbibi n’igihugu cya Uganda, baravuga ko bahangayikishijwe n’ifungwa ry’inzira bakoreshaga bajya guhahira muri Uganda.
Francis Gatare wari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yasigiye Clare Akamanzi wamusimbuye, umukoro wo kureshya abashoramari ariko akareba abafite ishoramari rikwiye.
Abaturage 269 bavuga ko bamaze imyaka itanu bishyuza Akarere ka Nyagatare amafaranga batanze bagura ibibanza,nyuma bakabyamburwa n’Akarere katabahaye ingurane.
Dr Gahutu Pascal, Umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Rusizi Internationl University (RIU) ari mu maboko ya Polisi akurikiranweho ibyaha birimo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bukurikirana urubyiruko rwavuye Iwawa, bakarufasha ariko ngo hari abo usanga badahinduka bagasubira kuba inzererezi.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite yamaze gutora itegeko ngenga rishyiraho Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu butegetsi mu Rwanda.
Mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya bashyizwe mu myanya n’inama y’abaminisitiri iheruka, Perezida Paul Kagame yabahamagariye kutitwaza amikoro make y’igihugu ngo bananirwe kunoza serivisi zitarashyirwa ku murongo mu byiciro bitandukanye.
Louise T. Koonce, gafotozi ukomoka muri Amerika (USA) yasuye ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd, asangiza ubunararibonye abari guhabwa amahugurwa mu gufata amafoto ya Kinyamwuga.
Inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki 3 Gashyantare 2013, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, yemeje amabwiriza anyuranye ya Minisitiri w’Intebe yoroshya iyubakwa ry’amacumbi aciriritse.
Abaturage batuye mu bice by’icyaro bagorwaga no gukora ingendo bagiye kongera koroherezwa, nyuma y’uko haje sosiyete nshya ije gusimbura ONATRACOM yari yarazimiye.
Mukamana Marie Louise wo mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru arashinja uwari umuyobozi w’umurenge wa Nyabimata kumwambura ibihumbi 610RWf.
Abagize inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara bavuga ko bababazwa na bagenzi babo biyandarika, bikabahesha isura mbi.
Mu muhango wo gutaha Hotel Dove y’Itorero rya ADEPR iherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yahamagariye abayoboke b’Idini ya ADEPR kugira ukwemera gushingiye ku bikorwa, kugira ngo barusheho gutera imbere.