98.7 K-FM, Radiyo nshya mu Rwanda

Hari hashize igihe kirenga amezi atatu humvikana Radiyo nshya mu Rwanda ivugira ku murongo wa 98.7 FM ariko itagira izina. Iyi Radiyo yatangiye ishyiraho imiziki gusa nyuma iza no gutangiza amakuru mu rurimi rw’ikinyarwanda ariko abantu benshi ugasanga bifuza kumenya izina ryayo.

Kuri uyu wa mbere nibwo hateganijwe umuhango wo gutangaza ku mugaragaro izina ry’iyi radiyo ndetse no gutangiza imirimo yayo ku mugaragaro.
Ikinyamakuru The East African cyanditse ko iyi radiyo ikorera mu nyubako nshya ya Kigali City Tower, yitwa 98.7 K-FM.

Iyi radiyo, ni iy’ikigo gikomeye cy’itangazamakuru mu Karere k’Afurika y’iburasirazuba cyitwa Nation Media Group (NMG). Umuyobozi mukuru wa NMG, Linus Gitahi, avuga ko kuba bafunguye radiyo mu Rwanda bijyanye n’intego Nation Media Group yihaye yo kuba ikigo cy’itangazamakuru ry’Afurika kandi rikorera Afurika (Media of Africa for Africa).

Gitahi akomeza avuga ko ikigo cya NMG gifite gahunda yo gutangiza televiziyo n’ibinyamakuru byandika mu Rwanda. Radiyo 98.7 K-FM izajya ikoresha ikinyarwanda n’icyongereza mu biganiro byayo bitandukanye.

Mu Kiganiro n’ikinyamakuru The East African, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri, Protais Musoni, yavuze ko ibikorwa nk’ibi biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kubaka itangazamakuru ry’umwuga, rifite ubushobozi kandi ryigenga.

Yagize ati; “Mu ivugurura turimo gukora, turashaka itangazamakuru rifite ingufu kandi ryita ku bibazo by’Abanyarwanda. Rero kuba haje itangazamakuru riri ku rwego mpuzamahanga bigiye gutuma habaho guhatana no kurushaho gukora neza”.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’Inama nkuru y’itangazamakuru, Arthur Asiimwe, avuga ko kuba NMG yinjiye mu itangazamakuru ry’u Rwanda bigiye kuzamura urwego rw’ubunyamwuga mu itangazamukuru. Asiimwe yagaragaje ko 30% gusa by’abakora itangazamakuru mu Rwanda ari bo babyize.

Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Hi. k fm,ndifuzako mwagya mutugezaho. urubuga rwimikino!
Guhera 08:00 kugeza 09:00 muzaba
Aribyiza kyane, murakoze

Rukundo yanditse ku itariki ya: 23-02-2012  →  Musubize

iyi radio ndayikunda cyane iba ifite umuziki mwiza kandi numvise yaratangiye no kuvuga amakuru.iyi gahunda y’umuziki ni nziza kandi ndabona bizabafasha no gukora ubucuruzi mu gihe muzakomeza uyu muziki ugezweho mu kajya mucishamo amatangazo amagambo akaba make ubundi ibiganiro bikibanda ku mibereho y’urubyiruko kandi ntibirambirane na publicite . murakoze

uwingoga christophe yanditse ku itariki ya: 16-02-2012  →  Musubize

muzagerageze mutugenere akanya ka twaturirimbo twita karahanyuze turadufasha.

ndahayo didas yanditse ku itariki ya: 14-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka