Abasilamu bahigiye kwitandukanya n’ababasiga isura y’ubutagondwa

Abasilamu bo mu duce dutandukanye tw’ igihugu, bahize kwitandukanya n’ababasiga isura mbi y’ubutagondwa.

Babitangaje ubwo bizihizaga umunsi mukuru wa Eid El-Adha, kuri uyu wa mbere tariki 12 Nzeri 2016.

Abasilamu bo mu Rwanda bahize guca umuco wo guca ubutagondwa bitirirwa
Abasilamu bo mu Rwanda bahize guca umuco wo guca ubutagondwa bitirirwa
Kari akanyamuneza ku batishoboye bahawe inyama zo kurya kuri uyu munsi
Kari akanyamuneza ku batishoboye bahawe inyama zo kurya kuri uyu munsi

Umunsi wa Eid Al-Adha, ni umunsi abayisilamu bizihiza babaga amatungo y’ibitambo, bagasangira n’abatishoboye b’abasilamu n’abatari abasilamu.

Bawizihiza bibuka igihe intumwa y’Imana Abraham yari igiye gutura Imana umuhungu wayo witwaga Ismael, Imana ikamuha itungo ryo kuyitambira igitambo.

Sheick Nkeshimana Djuma wo mu Karere Rwamagana ashyikiriza abatishoboye inyama zo guteka
Sheick Nkeshimana Djuma wo mu Karere Rwamagana ashyikiriza abatishoboye inyama zo guteka

Nyirabaziga Sifa umwe mu babyeyi b’abayisilamu bo mu Karere ka Rusizi kagaragayemo ibikorwa by’iterabwoba cyane mu rubyiruko , avuga ko bahigiye kurushaho gukurikirana uburere bw’abana babo.

yagize ati” Byaje kugaragara ko hari inshingano twari twaribagiwe, ariko ubu turashikamye tugiye kurushaho kwita ku burere bw’abana bacu, mu buzima bwa buri munsi.

Iyo ngengabitekerezo y’ubutagondwa no kwigira ibyigomeke, aho iva hose turi tayari kuyirwanya” .

Muri aka karere hagaragaye abana bagera kuri 40 bafite imyumvire iganisha ku bikorwa by’iterabwoba. Abagera kuri 15 muri abo, bari mu maboko y’inzego z’umutekano, abandi bari kwigishwa kuva muri ibyo bikorwa.

Ababyeyi bo mu Karere ka Rusizi biyemeje kongera imbaraga mu kwita ku burere bw'abana babo
Ababyeyi bo mu Karere ka Rusizi biyemeje kongera imbaraga mu kwita ku burere bw’abana babo

Sheikh Ngendahimana Ramadhan uyobora Isilamu mu Karere ka Ngoma, avuga ko ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda bihari, bagomba guhaguruka bakabihashya.

Ati”Ibimenyetso birahari kandi bifatika, bigaragaza ko ubutagondwa buhari. Ababyeyi dukwiye kuba maso tukamenya ibyo abana bacu bararamo.

Hari bamwe bagiye bafatirwa mu bikorwa by’iterambwoba ababyeyi babo batazi aho baraye”

Sheikh Ngendahimana avuga ko abasilamu bo muri aka Karere bahigiye gutanga amakuru ku gihe, ku hakekwa ibikorwa by’iterabwoba.

Ati ’’Buri muyisilamu yahigiye guhashya burundu iki kibazo, kuko buri wese yamaze kumva ko umutekano w’igihugu umureba’’.

Sheick Ngendahimana Ramadhan avuga ko amahame y'iterabwoba adashingiye ku idini ya Islam
Sheick Ngendahimana Ramadhan avuga ko amahame y’iterabwoba adashingiye ku idini ya Islam

Umutoni Darila wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, avuga ko bahigiye kurushaho gukora ibikorwa by’urukundo.

Ati “Idini ya Islam isobanura, urukundo kugira neza no gufashanya. Abakora ibihabanye nibyo, si abayisilamu twiyemeje kubarwanya kandi tuzabatsinda”.

Darira avuga ko Isilamu ari urukundo, kubana no gufashanya ibihabanye nibyo bagiye kubirwanya kandi bazabitsinda
Darira avuga ko Isilamu ari urukundo, kubana no gufashanya ibihabanye nibyo bagiye kubirwanya kandi bazabitsinda

Hitimana Salim mufuti w’u Rwanda, mu butumwa bw’umunsi yavuze ko abakora ubutagondwa n’iterabwoba biyitirira idini ya Isilamu bagamije kuyisiga icyasha .

Ati” Isilamu ntaho ihuriye n’ iterabwoba. Abarikora n’ukudusiga icyasha bagamije kwishakira indonke”.

Mufuti Hitimana avuga ko aba bakora iterabwoba ari abagizi ba nabi bakwiye kwamaganwa, asaba buri muyisilamu wese cyane cyane urubyiruko kwitandukanya n’ibyo bikorwa bibasebereza idini.

Mufti w'u Rwanda Hitimana Salimu
Mufti w’u Rwanda Hitimana Salimu

Ibirori byo kwizihiza Eid Al- Adhua mu gihugu hose, byabimburiwe n’isengesho rusange.

Nyuma y’isengesho abayisilamu babaze inka, ihene n’intama basangira na bagenzi babo b’abayisilamu ndetse n’abatari bo, bitaye cyane cyane ku batishoboye.

Inka z' igitambo ziri kubagwa
Inka z’ igitambo ziri kubagwa
Izi nyama zizatangwa mu gihe cy'iminsi itatu
Izi nyama zizatangwa mu gihe cy’iminsi itatu
Kari akanyamuneza ku batishoboye bahawe inyama zo kurya kuri uyu munsi
Kari akanyamuneza ku batishoboye bahawe inyama zo kurya kuri uyu munsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbe babyeyi bavandimwe,aho ntitwaba twihugiyeho(akazi,amashuri,busness)ntitwibuke inshingano z’umubyeyi ,bityo abana bacu bakaba bajya mu bidasobanutse ndetse bishobora kuzatugiraho ingaruka mbi mu gihe kiri imbere?Nimuze duhagurukire umugoroba w’ababyeyi,duhere iwacu mu rugo,tumenye inshuti z’abana bacu ,tumenye abo basabana cyane mu rwego rwo kubatinyura kutugaragariza nabo abo batiyumvamo cyane ku bw’ibiganiro bagirana.
Izo nama nziza zo mu rugo iwacu tunazimanukane bukeye mu mugoroba w’ababyeyi mu mu mudugudu bityo inyisho z’uburere no kubaka igihugu zikwire mu gihugu cyose.

Nagiraga nti
*ntibigume mu bavandimwe b’Abayislam gusa*

Mukakazigaba Elevanie yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka