Ku wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Banki ya Kigali ya Kigali (BK), yibutse ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa BK ruherereye ku cyicaro gikuru cyayo mu Mujyi wa Kigali, hibukwa abahoze ari abakozi bayo 15 bishwe (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 22 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane banduye Covid-19 barimo batatu babonetse i Kigali n’undi umwe i Ngoma. Ni mu gihe mu gihugu hose hafashwe ibipimo 6,883.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko impamvu umuganda rusange wigijwe imbere ukaba ugiye gukorwa igihe udasanzwe ukorerwaho, ari ukugira ngo hatabarwe ibintu byinshi birimo kwangirika.
Itsinda ry’abaganga b’inzobere baturutse mu bihugu by’i Burayi na Amerika, bari mu Rwanda aho batangiye kubaga ibibyimba byo mu nda ku bagore bafite ubwo burwayi, bikaba bikorwa ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’umuryango Rwanda Legacy of Hope, ari na wo uzana abo baganga kandi abarwayi bakavurwa ku buntu.
Umukobwa witwa Nyirandegeya Vestine wo mu kigero cy’imyaka 22, wo mu Kagari ka Runoga mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, ari mu maboko ya y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Kirambo, aho akekwaho icyaha cyo kwica umwana we w’umukobwa amunize.
Ubuyobozi bwa Banki itsuramajyambere mu Karere k’Ibiyaga bigari (BDEGL), butangaza ko muri uyu mwaka wa 2022, bugiye gutera inkunga ya miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika, imishinga y’iterambere ikorerwa muri ako Karere.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije mu kababaro n’Abanya-Kenya, ku bw’urupfu rwa Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya witabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022.
Nyuma y’urupfu rw’uwigeze kuba Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, hatangiye iminsi y’icyunamo izarangira ari uko ashyinguwe. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko Mwai Kibaki yitabye Imana kandi ko Igihugu cyatangiye icyunamo kugeza ashyinguwe.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ikomeje kugenda ikora ubukangurambaga ku batuye ahataragera imiyoboro y’amashanyarazi igamije kubashishikariza kwitabira gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, cyane ko hari umushinga wa Leta ubunganira ku giciro cy’ibikoresho bitanga aya mashanyarazi, bityo na bo (...)
Abanyamakuru basanzwe bamenyerewe muri uwo mwuga basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru mu Ishuri rikiru rya ICK Kabgayi, bakaba bahigiye impinduka mu mwuga no kurushaho kuwuteza imbere.
Ed-Tech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho kuri iyi nshuro kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’ikoranabuhanga mu burezi bw’abana bakiri bato mu Rwanda.”
Guhera ku wa Kane tariki ya 21 Mata 2022, Munyemana Jean Marie Vianney w’imyaka 31 y’amavuko, ari mu bitaro bya Nyagatare nyuma yo kumenwaho amarike (amazi ashyushe) n’umugore we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) irimo kwitegura gutangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, imikino yayo itatu yo mu rugo ruzayakirira kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, aho kuba i Kigali.
Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basabye imitwe yitwaje intwaro yose yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gushyira intwaro hasi, bitabaye ibyo ikagabwaho ibitero n’ingabo z’Akarere kose.
Umunya-Bosnia Jusuf Nurkić ukina mu ikipe ya Portland Trail Blazers yo muri Shampiyona ya Basket ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu Rwanda aho yaje mu bikorwa by’ubukererugendo
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko umuhanda wa Nyabihu - Rubavu wafunzwe kubera impanuka y’imodoka nini itwara imizigo. Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Nyakiriba umanuka ujya mu Murenge wa Kanama.
Amakipe umunani yose azakina imikino ya ¼ mu gikombe cy’Amahoro yaraye amenyekanye, nyuma y’umukino umwe wari usigaye wahuje APR FC n’Amagaju
Ambasade ya Turukiya mu Rwanda yashyikirije Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda impano y’ibiribwa (Iftar) bigenewe imiryango 500 y’Abayislamu bari mu gisibo, iyo mpano ikaba yatanzwe binyuze mu Kigo cya Turukiya gishinzwe Iterambere (Turkish Cooperation and Coordination Agency, TIKA).
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje Abanyapotiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuka mu Majyepfo, anatunga agatoki bamwe mu barimo kuyipfobya no kuyihakana muri iki gihe.
Ku wa Kane tariki ya 21 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/Ops, Felix Namuhoranye, yahaye impanuro abapolisi 320 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika.
Umukinnyi w’Umunyarwandakazi wabigize umwuga muri Volleyball, Mukandayisenga Benitha, arerekeza muri Kenya kuri uyu wa Gatanu, aho agiye mu ikipe ya Kenya Commercial Bank (KCC).
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, kivuga ko mu gice cya gatatu cy’uku kwezi kwa Mata 2022 (kuva tariki 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura iruta iyabonetse mu gice cyako gishize.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 21 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, bombi bakaba babonetse i Rubavu. Ni mu gihe mu gihugu hose hafashwe ibipimo 5,746.
Ku wa Kane tariki 21 Mata 2022, nibwo Umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza yizihije isabukuru ye y’imyaka 96 amaze ageze ku Isi. Umwamikaza Elisabeth II ni we wa mbere mu mateka y’u Bwongereza ubashije kumara imyaka mirongo irindwi (70) ari ku ngoma.
Banki ya Kigali (BK) yahembye abanyeshuri babiri barangije mu ishami ry’uburezi, bahize abandi mu gutsinda neza muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), buri wese imugenera miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’ababyeyi bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi rizwi nka AVEGA (Association des Veuves du Genocide Agahozo) bavuze ko bashima abantu babasura cyane cyane muri ibi bihe kuko bumva bongeye kugira imbaraga. Ibi babivuze tariki 20 Mata 2022 ubwo abahagarariye uruganda rwa SteelRwa rukora (...)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko mu myaka iri imbere bifuza ko buri Munyarwanda bijyanye n’umwuga yize, yagira igihe gito yigomwa agakora ibikorwa bitagombera igihembo, ahubwo by’inyungu rusange.
Ku bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kabiri kigizwe n’abarimu 45, baje kwigisha Igifaransa.
Mu mpera z’iki cyumweru StarTimes izadabagiza abakunzi bayo ibereka imwe mu mikino ikomeye muri shampiyona zitandukanye ku isi.
Buri mwaka iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe bakora ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubwo yitabiraga ikiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio, umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe, itorero n’uburere mboneragihugu muri MINUBUMWE; Kayirangwa Anita Marie-Dominique, (...)
Mu kiganiro yaganiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Brown University, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudakurikiye amafaranga mu kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro.
Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge no kurengera umuguzi (RICA), kivuga ko abacuruzi bafite inshingano zo gukora neza batanga amakuru ku byo bacuruza, kugira ngo abaguzi babagana bagure ibifite ubuziranenge.
Abanyeshuri n’abakozi bari mu masomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, icyiciro cya 10, batangiye urugendoshuri rw’iminsi ine mu rwego rwo kwigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, mu kongerera ubumenyi abo mu Rwanda no kumenyereza abahagarariye ibindi bihugu.
Ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022 mu Rwanda hakinwe imikino itatu ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro. Iyo mikino yasize Rayon Sports itsinze Musanze FC 3-1 irayisezerera.
Ibihugu bitandukanye byo ku Isi byatangaje ko intwaro zabyo ziri mu nzira zigana mu burasirazuba bwa Ukraine aho ihanganye n’Ingabo z’u Burusiya, mu rwego rwo kububuza kwigarurira igice cya Donbass kigizwe na ’Repubulika za Donetsk na Lunghansk’ u Burusiya bwakuye kuri Ukraine.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, cyerekanye imodoka y’uruganda rwa NBG Ltd yafatiwemo amakarito 500 y’imiheha ya pulasitiki.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, Perezida Paul Kagame yitabiriye ikiganiro ku mpinduramatwara mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, cyateguwe na Banki y’Isi, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu bice by’Umujyi wa Musanze, biyemeje guhagurukira ikibazo cy’umwanda ugaragara mu bice bimwe na bimwe, bisa n’aho wari utangiye gufata indi ntera; mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umuco w’isuku no kubungabunga ibidukikije.
Raporo ya buri munsi itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19, babiri bakaba babonetse i Muhanga, undi umwe aboneka i Kigali mu bipimo 6,480 byafashwe hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi w’Umuryango IBUKA wita ku nyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, arasaba ko ikibazo cy’ihungabana mu barokotse Jenoside cyakwitabwaho by’umwihariko kuko kigaruka buri mwaka kandi rimwe na rimwe ku bantu bamwe, byongeye kikaba cyatangiye kujya mu rubyiruko.
Abanya-Nigeria baburiwe ko gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni agaragaramo abana ari icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka 14 nyuma y’uko hakwirakwiye amashusho avugwa ko arimo abanyeshuri.
Hari ibiribwa by’ubwoko butandukanye bituma amenyo azamo utunyabuzima duterwa n’umwanda (bacteria), uko iminsi igenda ishira ugasanga amenyo yajeho ibintu bifashe bisa n’umuhondo bihereye ku ishinya.
Abanyeshuri bo ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu baravuga ko babangamirwa no kutagira aho bidagadurira hahagije. Ubusanzwe abana iyo bari ku ishuri uretse amasomo bakurikirana ariko bagira n’umwanya wo kuruhuka, akenshi bakawukoresha bakina imikino itandukanye, ituma (...)
Rosalie Gicanda yari umugore w’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson kuri telefone, abayobozi bombi bongera gushimangira gushyira mu bikorwa ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu rwego rwo gukemure ikibazo cy’abimukira.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti bo mu Karere ka Nyabihu, bahamya ko kuvugurura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira, byafashije mu gutuma imibiri y’ababo iharuhukiye isubizwa agaciro bambuwe, igihe bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma ya tombola yaraye ibaye igaragaza uko amakipe agabanyije mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, hagaragajwe n’ingengabihe y’imikino
Ikiraro cya Gahira gihuza uturere twa Muhanga na Gakenke ku mirenge ya Rongi na Ruri cyongeye gutwara n’amazi ya Nyabarongo, nyuma y’iminsi itageze ku 10 gusa gikozwe kikuzura kikongera kuba nyabagendwa.
Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yatangaje ko indege yayo WB464, yahuye n’ikirere kibi ubwo yashakaga kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda, bigatuma igwa uko bitari biteganyijwe.