Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 yageze i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye ihuriro ry’ubukungu ku isi, ndetse ku gicamunsi yitabiriye kimwe mu biganiro byaryo byagarukaga kuri Siporo nk’imbaraga zihuza abantu benshi.
Abatunda, abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge bakomeje gushakisha amayeri yo kubikwirakwiza mu bantu, aho byamaze kugaragara ko hari ababishyira muri bombo no mu bisuguti.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buvuga ko u Rwanda rwa mbere ya Jenoside rwari rwarangiritse, abantu bata indangagaciro z’Umunyarwanda kugera naho abaganga bica abo bagombaga kuvura.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda ryateguye irushanwa ryo kwibuka rizwi nka Genocide Memorial Tournament (GMT) ryabaye ku wa 21 Gicurasi 2022.
Umuyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Philippe Habinshuti, avuga ko guhuriza hamwe Abanyarwanda baturiye inkambi n’impunzi mu bikorwa by’iterambere, bifasha mu mibanire myiza na gahunda za Leta zikarushaho kugenda neza.
Umunsi wa kabiri w’imikino ya nyuma ya BAL 2022 wasize ikipe za US MONASTIR yo muri Tunisia ndetse na ZAMALEK yo mu Misiri zigeze muri kimwe cya kabiri aho basanzeyo Petro de Luanda yagezeyo isezereye AS SALÉ yo muri Morocco ndetse na FAP yo muri Cameroon yo yagezeyo isezereye muri 1/4 ikipe ya REG BBC yo mu Rwanda.
Gakenke ni kamwe mu turere twahagurukiye gukemura ikibazo cy’igwingira ry’abana, aho mu myaka ishize ako karere kataburaga mu turere dutatu tuza imbere mu kugira abana benshi bagwingiye, ariko kugeza ubu kakaba katakigaragara no mu turere dufite umubare munini w’abahuye n’icyo kibazo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima(WHO/OMS) ryatangiye guhangayikishwa n’indwara idasanzwe yiswe Monkeypox iteza kuzana utubyimba ku mubiri tugaturika, ikaba yaradutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi kuva tariki 13 z’uku kwezi kwa Gicurasi 2022.
Imiryango 450 ituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ni yo iheruka kwemezwa ko izimurirwa ahandi mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo kwagura iyo Pariki, hagamijwe ko igira ubuhumekero buhagije, no kwagura ubukerarugendo buhakorerwa.
Ikipe ya Volleyball y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA VC) n’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, zatangiye neza mu irushanwa rihuza amakipe y’abagore yabaye aya mbere iwayo, ryatangiye ku Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022 muri Tuniziya mu mujyi wa (Kelibia).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya barindwi, bakaba babonetse mu bipimo 4,726.
Ku mugezi wa Nyabarongo hagati y’Uturere twa Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo na Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, tariki 21 Gicurasi 2022 hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwahawe izina rya Nyabarongo ya Kabiri (Nyabarongo II).
Kuri iki Cyumweru ikipe ya Manchester City yegukanye shampiyona y’u Bwongereza 2021-2022 nyuma yo gutsinda ikipe ya Aston Villa iturutse inyuma ibitego 3-2 mu mukino wayisabye gutegereza iminota 81 kugira ngo ibone intsinzi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dr Nibishaka Emmanuel, umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Muri iki gihe usanga bamwe mu bakobwa twakwita abasirimu bambaye amasaro mu nda ahabwa ibisobanuro bitandukanye, bitewe na nyiri kuyambara cyangwa kuyareba. Byatumye nibaza igisobanuro nyacyo cy’aya masaro.
Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta iharanira inyungu z’abaturage (Rwanda Civil Society Platform - RCSP) ku bufatanye n’umuryango nyarwanda utari uwa Leta ukora ibikorwa by’iterambere witwa ‘Rwanda Development Organisation – RDO’ ndetse na bamwe mu bakora mu nzego za Leta, tariki 20 Gicurasi 2022 bahuriye mu (...)
Urubyiruko ruratangaza ko rwishimira amahirwe atandukanye ruhabwa na Leta y’u Rwanda, arimo no kumenya byinshi ku nama ihuza Abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, izwi nka CHOGM.
Mu gihe shampiyona y’u Bwongereza 2021-2022 igana ku musozo, abakinnyi batandukanye bitwaye neza muri uyu mwaka bahawe ibihembo byabo aho igihembo kiruta ibindi cy’umukinnyi mwiza w’umwaka cyatwawe na Kevin De Bruyne ukinira Manchester City.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda(NIRDA), hamwe n’abafatanyabikorwa barimo umuryango mpuzamahanga uteza imbere umutungo kamere (World Resource Institute - WRI), batangiye umushinga w’imyaka itatu uzagabanya iyangirika ry’ibiribwa mu Rwanda.
Nyuma y’igihe kirekire hatazwi aho azerekeza hagati ya Paris Saint-Germain (PSG) yari asojemo amasezerano na Real Madrid yamwifuje igihe kirekire, rutahizamu Kylian Mbappé yahisemo kuguma i Paris asinya amasezerano mashya y’imyaka itatu azamugeza mu mwaka wa 2025 akina iwabo mu Bufaransa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 15, bakaba babonetse mu bipimo 6,777.
Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyavuguruwe. Uyu muhango wabereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.
Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG BBC) yahabwaga amahirwe, isezerewe muri 1/4 nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’ingabo na Polisi (FAP) yo muri Cameroon. Ku munota wa kabiri nibwo Cleverland Thomson yatsinze amanota 3 ya mbere yo muri uyu mukino muri rusange.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022 yakomeje hakinwa imikino ibiri y’umunsi wa 28 yaranzwe no kunganya mu mikino yose.
Perezida Paul Kagame yavuze ko atewe ishema no kuba u Rwanda rwakiriye Irushanwa rya BAL ku nshuro ya Kabiri. Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na Masaï Ujiri, umwe mu batangije gahunda ya Giants of Africa ndetse akaba ari na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA muri Leta Zunze za (...)
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba urubyiruko kwigira ku ndangagaciro zaranze izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi, kugira ngo rubashe kubaka Igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa baba abo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bahuriye mu biganiro tariki 19 Gicurasi (...)
Umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), Dr. Sabin Nsanzimana, arasaba abaganga ayobora ko hatazongera kuboneka uhapfira nyamara bari bafite ubushobozi bwo kumufasha agakira, nk’uko byagenze mu gihe cya Jenoside.
Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi bahagarariye abandi bo mu Ntara y’Amajyaruguru hiyongereyeho Akarere ka Nyabihu, basabwe gukomera ku ndangagaciro z’ubumwe, ubutwari, ubwitange no gukunda Igihugu; kuko ari yo mahitamo abereye u Rwanda, akaba ari na yo azarugeza ku iterambere ryifuzwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 11, bakaba babonetse mu bipimo 6,910.
Guhera tariki ya 21 kugeza tariki 28 Gicurasi 2022, mu Rwanda harabera imikino ya nyuma y’irushanwa nyafurika ry’umukino wa Basketball (BAL), rigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutangizwa no gufungurwa ku mugaragaro mu mwaka ushize wa 2021.
Banki ya Kigali (BK) yaguye urutonde rwa serivisi n’ibintu umukiriya wayo ashobora kugura cyangwa kwishyura akoresheje Internet Banking, atiriwe yirushya ajya gutonda umurongo muri banki.
Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Police FC, Iyabivuze Osée, yasezeranye imbere y’amategeko na Niwemugeni Sandrine.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo n’itsinda ayoboye, mu ruzinduko rw’akazi barimo mu Rwanda.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rusaba ko abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga bajya bakurikiranwa, kuko ngo bigira ingaruka mu ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke, bibumbiye mu matsinda yibanda ku buhinzi bw’imboga, baravuga ko bagiye kurushaho kongera ubwiza n’umusaruro wazo, kugira ngo babone uko bihaza mu biribwa kandi banasagurire amasoko.
Umuturage wo mu mudugudu wa Rugarama II mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, arangije gukora umuhanda wa kaburimbo ureshya na metero 500 (1/2 cya kilometero imwe), akavuga ko yari agamije kunganira Leta mu ngengo y’Imari ikoresha mu gukora imihanda, bituma n’abaturanyi bamureberaho biyemeza gukomerezaho.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko igeze kure imyiteguro yo kwakira abimukira bazaba bagize icyiciro cya mbere bazaturuka mu gihugu cy’u Bwongereza mu mpera z’uku kwezi nk’uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi.
Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bazifashishwa mu mikino ya Mozambique na Senegal
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwagaragaje ko imyumvire, ubukene n’amakimbirane ari byo nyirabayazana mu gutera igwingira riruta irindi mu turere mu myaka itanu ishize.
Ku wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yabwiye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika, kutirebaho kandi bagakora kinyamwuga mu gihe cy’umwaka bagiye kumara muri aka kazi.
Abanyeshuri biga ibya siyansi mu kigo cy’amashuri cya College ADEC Ruhanga mu Karere ka Ngororero, baravuga ko ibyo bamaze kugeraho bizagira uruhare mu kurwanya ubushomeri bwugarije urubyiruko, no guteza imiryango yabo imbere bihangira imirimo.
Ikigo Carousel Ltd gicunga umushinga wa Leta wo gushaka amafaranga ateza imbere Siporo mu Rwanda binyuze muri Tombola yiswe Inzozi Lotto, kivuga ko kirimo gushaka urubyiruko rugera ku 3,000 ruzacuruza uwo mukino w’amahirwe.
Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwakire Inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kugeza ubu nta bwoba abantu bakwiye kugira kuko imyiteguro igeze ahashimishije.
Perezida Paul Kagame, ku wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, mu bihe bitandukanye muri Village Urugwiro, yakiriye Komiseri muri Afurika Yunze Ubumwe, Amb. Bankole Adeoye n’intumwa idasanzwe mu Bwami bwa Arabiya Sawudite, Ahmed A. A. Kattan.