Abayobozi b’Igisirikare cya Mali batangaje ko bazasubiza ubutegetsi abasivili muri Werurwe 2024, bakizera ko uko gutanga igihe, bizatuma bakurirwaho ibihano bari bafatiwe nyuma yo kwanga kubahiriza isezerano, bari batanze ryo gukoresha amatora ya Perezida wa Repubulika muri Gashyantare uyu mwaka wa 2022.
Abantu umunani batanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo uwahoze ari Perefe wa Gikongoro Laurent Bucyibaruta, ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’ibindi bifitanye isano na yo, ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Cyanika mu 1994.
Ku wa Kabiri tariki ya 7 Kamena 2022, abagenzacyaha 30 ba RIB baturutse mu turere dutandukanye, basoje amahugurwa y’ibanze ku ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga bari bamazemo amezi atatu.
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Valentine Rugwabiza, ndetse n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango ugamije kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), batashye inzu mberabyombi yubatswe n’inzego zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda ku bufatanye na MINUSCA. Inzego z’umutekano z’u (...)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko bamwe mu Banyarwanda bacuruzwa hanze y’Igihugu harimo ababeshywa gukora ubukwe n’abakunzi babo, no kubaha akazi keza cyangwa amashuri meza.
Nyuma y’imyaka itari mike abanyehuye bashishikarizwa gusenya inzu z’ubucuruzi zishaje bakubaka iz’amagorofa mu mujyi wabo, hatangiye kuboneka abazubaka, haba ahahoze inzu z’ubucuruzi ndetse no mu bindi bice.
Umuryango IBUKA ufatanyije n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali (Akarere ka Nyarugenge by’umwihariko), bavuga ko bakomeje gushakisha imibiri y’Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye muri Jenoside yabakorewe mu 1994, barimo abajugunywe mu myobo igera kuri 40 yacukuwe mu Murenge wa Rwezamenyo.
Mu gihe habura imikino ibiri ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022 isozwe, umunsi wa 29 wakozwemo impinduka ku matariki mu gihe umunsi wa nyuma imikino irimo amakipe arwanira igikombe, ndetse narwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri yahujwe umunsi n’isaha, aho Kiyovu Sports izakirira Marine FC i Muhanga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Xavier Bettel, Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda.
Ku wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022, Banki ya Kigali (BK Plc) hamwe na Sosiyete y’Itumanaho (MTN Rwanda), byagiranye amasezerano yo gutanga telefone zigezweho (Smart Phones), uwayihawe akazajya yishyura amafaranga make make kugeza ayegukanye burundu.
Polisi y’u Rwanda yagaruje amashilingi 370 akoreshwa muri Kenya, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni eshatu n’ibihumbi 256, yari yibwe abenegihugu ba Kenya babiri ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 20, bakaba babonetse mu bipimo 5,856.
Komisiyo yu Rwanda ikorana na UNESCO (CNRU) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu burezi, yateguye amahugurwa y’ikoranabuhanga azafasha urubyiruko kwitegura guhatana ku isoko ry’umurimo.
Aminadabu Birara, Intwari y’Abasesero yapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarabaga mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bivugwa ko yishwe tariki 23 Kamena 1994, agwa mu bitero Interahamwe zifatanyije n’abasirikare zagabye ku Batutsi bari ku musozi wa Muyira.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, Minisitiri w’Ibidukikije n’umutungo kamere muri Repubulika y’Abadominikani, yarasiwe mu biro bye ahita apfa, akaba ngo yarashwe n’inshuti ye ya hafi.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kanama 2022, yafunguye ku mugaragaro Ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, giherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (AMAVUBI) yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade yitiriwe Abdoulaye Wade, ari na yo iza gukiniraho n’ikipe y’igihugu ya Senegal muri iri joro.
Ku wa Mbere tariki ya 06 Kamena 2022, Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha mu Karere ka Rubavu, ryafashe abantu batatu bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bwa magendu nyuma yo gufatanwa imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, ifite ibirango nomero 7644 AF19, yari itwaye amacupa 7200 y’ubwoko bw’amavuta (...)
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), izabera i Kigali kuva tariki 20 Kamena 2022, Akarere ka Musanze kari mu myiteguro nk’ahantu hafite Amahoteli azakira abashyitsi, hakaba hari imihanda imodoka (...)
Umuryango utabara imbabare ishami ry’u Rwanda (Croix-Rouge), wahawe na Coca-Cola agera kuri miliyari 141.2Frw, yo gufasha mu gukomeza gukiza ubuzima bw’abantu, hakorwa ubukangurambaga bwo gukangurira abantu kwikingiza byuzuye mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira rya Covid-19.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo n’Imiturire, Dr Mérard Mpabwanamaguru, avuga ko imirimo yo kwitegura CHOGM ikomeje gukorwa amanywa n’ijoro, ariko agasaba n’abaturiye imihanda irimo gukorwa kuba bavuguruye inzu zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aratangaza ko kwibuka abari abakozi b’amakomini yari agize Akarere ka Ruhango, ari umwanya wo kuzirikana uruhare bagize mu iterambere akarere kagezeho, kuko hari ibyo bakoraga na n’ubu byabaye intangiriro y’iterambere rya Ruhango.
Umuryango mugari w’akoresha Internet ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), bihaye intego zo kongera umubare w’abenjeniyeri b’imiyoboro ya Internet mu gihugu, mu myaka itanu iri imbere.
Mu kiganiro baraye bagiranye n’itangazamakuru, umutoza w’Amavubi ndetse kapiteni wayo Meddie Kagere kugeza ubu, baratangaza ko badahangayikishijwe no kuba Senegal ari ikipe ifite izina n’abakinnyi bakomeye.
Ku Cyumweru tariki 5 Kamena 2022, muri Kiliziya y’i Lagos muri Nigeria, ubwo Misa yari hafi kurangira, Korari irimo kuririmba indirimbo isoza hategerejwe ko Padiri asoza, nibwo hatangiye kumvikana amasasu.
I Kigali habereye Inama yiswe Healthtech Summit y’iminsi ibiri ikaba yari ihuje abafatanyabikorwa bo mu bihugu bitandukanye bagamije kureba uko barushaho kwifashisha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi n’ubuzima (healthcare).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 06 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 15, bakaba babonetse mu bipimo 4,746. Abo bantu 15 bose banduye babonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,459.
Igihugu cy’u Rwanda cyafashe icyemezo cyo guca amasashi burundu bituma hongerwa isuku mu gihugu ndetse n’ibidukikije birabungwabungwa. Muri 2018 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo guca amashashi inashyiraho itegeko rihana uyakoraresha ndetse n’uyinjiza mu gihugu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere, tariki 06 Kamena 2022, yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ishami ry’ikigo cyo mu Budage, Rohde & Schwarz, kizobereye mu gutanga serivisi z’ikoranabuhanga zirimo n’iz’ubwirinzi mu bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022, Abasirikari n’Abapolisi 24 b’u Rwanda bari mu rwego rwa ba Ofisiye na ba Sous Ofisiye, batangiye amahugurwa yiswe Military in Internal Security Operations Course, abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kurwanya umuriro, ryahangana n’inkongi itunguranye yafashe imodoka ifite pulake ya RAD500U, yahiriye ahitwa mu Migina, ahegereye Stade Amahoro.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022, yatangije inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga mu isakazamakuru (World Telecommunication Development Conference/WTDC), aho yavuze ko hakiri byinshi byo gukora muri urwo rwego.
Umugore utuye mu Mujyi wa Kigali, ufite umugabo n’abana batatu yavuze uburyo aherutse guta umuryango we ashutswe n’abatekamutwe bari bamwijeje akazi keza, atungurwa no kwibona akoreshwa imirimo y’agahato mu gihugu cya Koweït.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe rwacikirije amashuri hanyuma rugafashwa kwibumbira mu matsinda y’Iterambere rurabyishimira, kuko ngo byatumye bamenya gukora no guharanira kwigira.
Ku Cyumweru tariki 5 Kamena 2022, hasojwe imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye, ikaba yasojwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
N’ubwo Gaz yaje ari igisubizo mu kugabanya umubare w’abacana inkwi n’amakara, ihenda ryayo rishobora kubangamira gahunda yo kubungabunga ibidukikije, kuko hari abayikoreshaga basubiye ku nkwi n’amaka.
Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abakozi b’ibitaro by’Akarere bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, bunamiye abazize Jenoside, bafata no mu mugongo abarokotse Jenoside batuye mu gace gakikije ibyo bitaro, aho 66 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, abaturage bakaba bari basigaye mu bukene bukabije, kongera kwiyubaka byasabye Leta gushingira kuri Politiki y’imbere mu gihugu hamwe no gutsura umubano n’amahanga.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abanywa ikawa iringaniye, n’isukari nke bangana na 30% bafite ibyago bike byo gupfa vuba kuruta abatayinywa.
Mu gihe asigaje amezi 12 ngo amasezerano ye arangire mu ikipe ya Liverpool ariko bikaba bivugwa ko yifuza ndetse ari hafi kuva muri iyi kipe akerekeza muri Bayern Munich, Sadio Mané w’imyaka 30 yavuze ko icyemezo azafata kizashingira ku byifuzo by’abaturage b’Igihugu cye cya Senegal.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye (PSF), Gervais Butera Bagabe, avuga ko abikoreraga bazize Jenoside bari bafite ubutwari budasanzwe, ab’iki gihe bakwiye kubigiraho.
Amakipe ya Rwanda Enegy Group (REG VC) na APR y’abagore ni zo zegukanye irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abasifuzi, abatoza ndetse n’abayoboye Volleyball bazize Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT).
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II mu kwizihiza yubile y’imyaka 70 amaze ari Umwamikazi. Mu butumwa yashyize kuri Twitter ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, Perezida Kagame yashimiye Umwamikazi ndetse avuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwimakaza (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 05 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abantu 21 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 5,185.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ku bufatanye n’ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta iharanira inyungu z’abaturage (Rwanda Civil Society Platform - RCSP) ndetse na Care International Rwanda, baherutse kumurika ibyavuye mu bushakashatsi bugaragaza akamaro k’imiryango nyarwanda itari iya Leta (sosiyete sivile) (...)
Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, yayoboye inama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari (Broadband Commission) afatanyije n’umushoramari Carlos Slim na Dr Tawfik Jelassi wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay, n’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) Houlin Zhao.
Ibyafatwaga nk’ibyangiza ibidukikije mu Rwanda, bamwe basigaye babibyazamo umusaruro, bikabafasha kwiteza imbere, ari nako barushaho kwirinda gukora ibikorwa bibangamira ibidukikije kuko bibangamira imibereho ya muntu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko amavuriro atatu mato (postes de santé) yo mu Karere ka Nyaruguru yamaze gushyirwamo ibikoresho bifasha mu gutanga serivise yo kubyaza.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, yitabiriye umusangiro wateguwe na gahunda yo guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga ‘Smart Africa’ bikaba byabereye kuri kuri Kigali Convention Centre.