Ku munsi wa nyuma wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze bwahaye amahirwe abana n’abagore, bemererwa kwinjira kuri sitade Ubworoherane batishyuye mu mukino Musanze FC yakiriyemo Rutsiro.
Imodoka y’Ikigo gitwara abagenzi cya Ritco, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yahiriye i Karongi irakongoka, ubwo yavaga i Kigali igana i Karongi, yahiriye mu Murenge wa Rubengera.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Canada, cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, n’ibibazo byugarije Isi muri rusange.
Abaturage bo mu Karere ka Burera barishimira kongera kwegerezwa hafi serivisi zituma babona ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bwihuse, igikorwa bemeza ko baherukaga mbere ya Covid-19.
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022 habaye imikino ine y’umunsi wa 30 usoza Shampiyona ya 2021-2022, ikipe ya APR FC itwara igikombe cyayo cya 20, itsinze Police FC ibitego 2-0.
Ikipe ya Etoile de l’Est nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0, ihise isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe gusa ivuye mu cyiciro cya kabiri
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwempasha buvuga ko nta muntu wemerewe gucururiza ibiribwa mu iduka ririmo ibindi bicuruzwa, bityo ko ababikora barenga ku mabwiriza, bagasabwa kujya kubicururiza mu isoko nta yandi mananiza.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryisubiyeho ritangaza ko ikipe ya Rwamagana City ari yo izakomeza muri 1/2 igahura na Interforce
Perezida Uhuru Kenyatta, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasabye ko hagaruka ituze, nyuma y’imirwano imaze iminsi ibera mu Burasizauba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igakurura ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu, ndetse akaba yasabye ko Ingabo (...)
Hari abitegereza iby’imibereho muri sosiyete muri rusange, bavuga ko babona hakenewe kongera imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, kuko hari abagaragaza imyitwarire iganisha ku kuba umuntu ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe ariko ntakurikiranwe.
Minisiteri ishinzwe ibidukikije muri Namibia, yatangaje ko inkura z’umukara ‘Black rhinos’ zigera kuri 11 ziherutse kwicwa, zikavanwaho amahembe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba kubera urugero rwiza abo bayobora mu mpinduramatwara.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama ya CHOGM, ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), izabera i Kigali guhera ku itariki 20 Kamena 2022, imyiteguro hirya no hino mu gihugu irarimbanyije.
Ni amagambo yatangajwe n’umutangabuhamya w’umugabo ufite imyaka 48 wari mu banyeshuri bigaga ku ishuri rya Marie Merci kugera Jenoside ibaye. Ni mu rubanza rubera Paris mu bufaransa, ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro ku byaha bya Jenoside, aho urukiko rukomeje kumva ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe (...)
Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 30 biganjemo abiga mu mashuri abanza, bo mu turere twose tw’igihugu bahize abandi mu marushanwa yo gushushanya ibihangano bifitanye isano n’Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda muri uku kwezi.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga na Sosiyete y’Ubwishingizi mu Rwanda (Radiant), basinyanye amasezerano agamije gushoboza Abahesha b’Inkiko b’Umwuga kubona Ubwishingizi mu buvuzi.
Guhera kuri uyu wa gatandatu mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye mu Iseminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis), haratangira irushanwa ngaruka mwaka rya Volleyball ryitiriwe Alphonse Rutsindura “Tournoi Mémorial Alphonse Rutsindura”, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rikaba ritegurwa ku bufatanye (...)
Mu gihe habura iminsi itagera ku cyumweru ngo u Rwanda rwakire inama ya CHOGM, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yatanze icyizere cy’uko igihe cyo kwakira abashyitsi, kizagera imihanda irimo kubakwa yaruzuye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 30, bakaba babonetse mu bipimo 3,286.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, yiseguye ku banyeshuri 416 bari bamaze amezi arenga atatu biga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), nyuma yo kubahakanira ko nta nguzanyo(buruse) bazahabwa.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022 yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.
Mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, hari abaturage bemeza ko iyo urubyiruko rutijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka, kuko imbaraga zarwo zatumye kwica Abatutsi byihuta, mu gihe abakuze bo imbaraga ziba zitangiye kubabana nkeya.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ngoma, ku wa mbere tariki ya 13 Kamena 2022, yafashe umugabo witwa Habyarimana Valentin w’imyaka 36, akurikiranyweho kwiyitirira umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), aho yafashwe yaka abacuruzi babiri ibihumbi 620 ababwira ko bacuruza ibitujuje ubuziranenge.
Simon Cowell ni Umwongereza wamamaye mu biganiro bishakisha abantu bafite impano zitarajya ahagaragara, bagakora amarushanwa utsinze agahabwa igihembo cyo kumufasha guteza imbere impano ye.
Ku wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, ari imbere y’inteko y’Abadepite, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yavuze ko ibiganiro bishobora kuba hagati ya Leta n’abarwanyi ba Tigray (TPLF), gusa ngo ntibyoroshye, “Ntabwo byoroshye kugirana imishyikirano. Hari akazi kenshi kagomba kubanza gukorwa”.
Inzego zitandukanye harimo n’iz’ubuyobozi, zivuga ko kwiheza no kwitinya bikigaragara kuri bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu rwera, bibavutsa amahirwe harimo n’ayo kutabona uko bishyira hamwe mu matsinda, ngo babyaze umusaruro gahunda na serivisi bashyiriweho, zituma babasha gukora imishinga yagira uruhare mu kubateza imbere.
I Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda hakomeje kubera urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro. Ni urubanza rwatangiye tariki 09 Gicurasi 2022. Bucyibaruta akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko mu bwicanyi bwabereye mu bice (...)
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe rigizwe n’ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda (ATPR), butangaza ko bwagejejweho amakosa akorwa n’ibigo bitwara abagenzi, ahanini ibitubahiriza amasaha.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso yavuze ko nibura abagera kuri 50 ari bo baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu mudugudu umwe uherereye mu Majyaruguru ya y’icyo gihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yamaze impungenge abazaba bagenda mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’Inama ya CHOGM, ko imihanda itazaba ifunzwe nk’uko babikeka.
U Rwanda rwavuze ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwahaye urwaho ingabo za Leta ya Congo, FARDC, rwo gukomeza gukora ubushotoranyi bwambuka umupaka.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aratangazaga ko kuba u Rwanda rwaragiranye amasezerano n’u Bwongereza bitavuze ko nta mpaka zigomba kuyabaho.
Indege yari kuzana abimukira ba mbere mu Rwanda ibakuye mu Bwongereza, ntabwo yabaye igihaguruka ku kibuga cy’indege cya Boscombe cyo mu Mujyi wa Wiltshire mu Bwongereza kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, nk’uko byari biteganyijwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 38, bakaba babonetse mu bipimo 4,773.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2022, mu Karere ka Ngoma hibutswe Abatutsi 27 bari abakozi b’amakomini atanu yahujwe akaba Akarere ka Ngoma, bishwe mu gihe cya Jenoside muri Mata 1994.
Mu gihe umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urimo kugana ku musozo, umutoza Gatera Musa watozaga Espoir FC, yatangaje ko atazakomezanya na yo mu mwaka utaha w’imikino.
Major Bervyn Gondwe, ni umusirikare wo mu ngabo zirwanira mu kirere mu gisirikare cya Zambia, watwaye ibihembo bibiri muri bine byahawe abasirikare bahize abandi muri 48 basoje amasomo bamazemo umwaka mu Ishuri rikuri rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College).
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rutangaza ko rumaze igihe rukora ibintu byinshi bitandukanye mu rwego rwo kwitegura kwakira abashyitsi bazitabira CHOGM, ndetse rukemeza ko kugeza uyu munsi rwiteguye neza.
Perezida Paul Kagame yambitse umudali w’Agaciro Umunyamabanga mukuru w’Ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho (ITU), Houlin Zhao, mu rwego rwo kumushimira, kikaba ari igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, muri Village Urugwiro.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bahagarariye abandi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, biyemeje ko ku itariki ya 30 z’uku kwezi kwa Kamena 2022, bazaba baramaze kwesa umuhigo wa mituweli n’uwa Ejo Heza.
Umukino wagombaga guhuza ikipe ya AS Muhanga na Interforce muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri umaze gusubikwa kubera ubujurire bwatanzwe n’ikipe ya Rwamagana City
Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Clarisse Karasira usigaye utuye muri Amerika n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana w’umuhungu, maze bandika ko bahaye Imana icyubahiro ndetse bashimira abantu babasengeye.
Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba gufashwa kujya bipimisha kanseri (Cancer) yaryo ku buryo buhoraho, kubera ko bari mu cyiciro cy’abantu bashobora kugerwaho n’iyo kanseri mu buryo bworoshye.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare baraye bageze mu Rwanda, nyuma y’aho Mugisha Moise yabashije kwegukana isiganwa “Tour du Cameroun”
Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere indangarubuga y’u Rwanda [RW], RICTA, cyashyize ahagaragara ipaki yitwa ‘AkadomoRW social media package’ igamije gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo bakora binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ishuri ryigisha siyansi rya College ADEC Ruhanga ryo mu Karere ka Ngororero, ni ryo ryatsinze amarushanwa yo kwihangira imirimo mu bigo by’amashuri yisumbuye, nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu gukora amasabune, imitobe no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yatangaje ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyaragabanutse cyane mu mezi nk’ane ashize, ubu ngo cyatangiye kwiyongera kubera kudohoka kw’abantu muri iyi minsi.
Perezida wa Senegal Macky Sall, ubu uyoboye Afurika yunze Ubumwe (AU) aherutse gutangariza ibinyamakuru byo mu Bufaransa France 24 na RFI ko Afurika yatangiye guhura n’ikibazo cy’ibura ry’ibinyampeke ndetse n’ifumbire.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasabye Abanyarwanda bajya guhahira mu mujyi wa Goma kwigengesera, kubera ibikorwa byo guhohotera abavuga Ikinyarwanda birimo kuhakorerwa.