Oprah Winfrey azasura u Rwanda muri uyu mwaka

Icyamamare Oprah Gail Winfrey wamenyekanye cyane binyuze mu kiganiro kuri Televiziyo cyitwa ‘The Oprah Winfrey Show’ yatangaje ko uyu mwaka azatemberera u Rwanda mu rwego rwo gusura Ingagi zo mu Birunga.

Oprah Winfrey
Oprah Winfrey

Uyu mugore yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranaga na Jimmy Kimmel kizwi nka ‘Live late night talk show’.

Oprah Winfrey yatangaje ko urugendo ashobora kuzagirira mu Rwanda, rwaturutse ku byo yemerewe n’umukunzi we, Stedman Graham ku munsi Oprah yizihizaga isabukuru y’imyaka 70 y’amavuko muri Mutarama uyu mwaka.

Muri icyo kiganiro, Umunyamakuru Jimmy Kimmel yabajije Oprah ku bijyanye n’impano umukunzi we, Stedman Graham yaba yaramugeneye kuri uwo munsi w’amavuko we, maze amusubiza ko yamwemereye kumutembereza mu Rwanda agasura ingagi.

Oprah yagize ati: “Muri uyu mwaka yazanye igitekerezo cy’urugendo mu Rwanda gusura ingagi….Ngomba kujyayo.’’

Oprah Winfrey n’Umukunzi we Stedman Graham, bamaranye imyaka irenga 35, nyuma y’uko aba bombi bahuriye bwa mbere mu gikorwa cy’ubugiraneza mu 1986, ndetse muri uwo mwaka ni nabwo ikiganiro ‘Oprah Winfrey Show’ cyatangiraga bwa mbere.

Oprah Winfrey wavutse tariki 29 Mutarama 1954, yatangiye umwuga w’itangazamakuru akora kuri radiyo mbere yo gukora akazi ko kuvuga amakuru kuri televiziyo, ari na ho yakuye ubunararibonye bwo gutangiza ikiganiro cye bwite kuva mu 1986 kugeza mu 2011.

Ikiganiro “Oprah Winfrey Show” mbere y’uko agihagarika kibandaga ku bibazo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ivangura n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kikaba cyarakunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Oprah Winfrey n'Umukunzi we Stedman Graham
Oprah Winfrey n’Umukunzi we Stedman Graham

Igitekerezo cyo kugitangiza yagikuye ku ihohoterwa na we yigeze gukorerwa na mubyara we w’imyaka 19 wamusambanyije ku gahato amurusha imyaka, akongera ndetse akabikorerwa n’umuntu wo mu muryango we ariko akabigira ibanga kugeza mu 2021 ubwo yabihishuriraga ikinyamakuru USA Today.

Oprah Winfrey akaba uyu munsi afatwa nk’umugore wa mbere w’icyitegererezo mu isi, akaba n’umugore w’umwirabura wa mbere w’umuherwe wo muri Amerika ya ruguru ufite imitungo ibarirwa muri miliyari 2,8 z’Amadolari ya Amerika.

Oprah Winfrey w'imyaka 70 y'amavuko yamamaye kubera ikiganiro cye kuri televiziyo
Oprah Winfrey w’imyaka 70 y’amavuko yamamaye kubera ikiganiro cye kuri televiziyo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka