Idris Elba uri mu bise amazina abana b’ingagi ni muntu ki?

Umukinnyi wa filime, Idrissa Akuna Elba OBE [Idris Elba] wamenyekanye muri filime zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse akaza gutorwa nk’umugabo w’umwaka ukurura abagore, ni umwe mu byamamare byise amazina abana b’ingagi.

Idris Elba
Idris Elba

Umuhango wo #KwitaIzina wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, mu Kinigi mu Karere ka Musanze aho abana b’ingagi 23 bavutse mu mezi 12 ashize ari bo bahawe amazina ku nshuro ya 19.

Abantu barimo ibyamamare mpuzamahanga, harimo bamwe mu bakinnyi ba sinema b’amazina akomeye ku rwego rw’isi ni bo bise amazina abana b’ingagi.

Abakinnyi ba sinema bamenyekanye muri filime ya ‘Black Panther’ ari bo Dania Guria umwana w’ingagi yise izina yamwise “Aguka T’challa” naho Winston Duke, yise umwana w’ingagi “Intarumikwa”, Umunyarwenya Kevin Hart yise umwana w’ingagi izina rya “Gakondo” mu gihe Sol Campbell wakiniye ikipe ya Arsenal yise umwana w’ingagi “Jijuka”.

Umukinnyi wa filime w’icyamamare Idris Akuna Elba, wigeze gutorwa nk’umugabo ukurura cyane abagore, ari kumwe n’umugore we Sabrina Elba, bise umwana w’ingagi “Narame”.

Idris Elba n'umugore we Sabrina Elba, bise umwana w'ingagi “Narame”
Idris Elba n’umugore we Sabrina Elba, bise umwana w’ingagi “Narame”

Uyu mwana ni uwo mu muryango wa Mutobo na Mudakama. Izina “Narame” bavuze ko barihisemo mu rwego rwo guha icyubahiro nyina wa Narame, Mudakama, wapfushije abana babiri ndetse bakaba bifuriza uyu mwana bise izina kuramba.

Idris Elba yavukiye mu mujyi wa London mu Bwongereza mu 1972, ari na ho abarizwa, gusa afite inkomoko ku mugabane wa Afurika. Akomoka kuri se w’umunya Sierra-Leone witwa Winston Elba na nyina Eve ukomoka muri Ghana.

Ababyeyi ba Idris Elba basezeraniye muri Sierra-Leone, nyuma baza kwimukira mu Bwongereza, ari na ho Elba yavukiye mu gace ka Hackney mu mujyi wa London.

Uyu mugabo w’imyaka 51, ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye nibwo yaje gufata izina rya ‘Idris’ kubera kugaragara kenshi ku rubyiniro mu mikino itandukanye.

Idris Elba ku munsi w'ubukwe bwe
Idris Elba ku munsi w’ubukwe bwe

Idris Elba afite impano zitandukanye dore ko ari umuririmbyi, atunganya indirimbo, akanavanga imiziki, ndetse ni n’umushyushyarugamba ukomeye (MC).

Mu 1986, Idris Elba yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki nyuma yo kujya afasha se wabo kuyivanga mu birori bitandukanye birimo ubukwe n’ahandi. Yaje kugera ubwo na we ashinga sosiyete ye yavangaga imiziki afatanyije n’inshuti ze.

Ni we wacuranze mu bukwe bw’igikomangoma cy’u Bwongereza Harry n’umugore we Meghan bashyingiranywe muri Gicurasi 2018. Ndetse yakunzwe cyane mu ndirimbo “Boasty” yasohotse mu 2020, ari kumwe n’umuraperi w’umwogereza Wiley, Stefflon Don na Sean Paul.

Idris Elba kubera impano yagaragazaga yo gukina filime, yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabonaga ko ari ho hari amahirwe yo kuzamura impano ye muri sinema.

Elba yashakanye n’abagore batandukanye barimo Hanne ‘Kim’ Norgaard wabaye umugore we wa mbere, bashakanye mu 1999 bagatandukana muri 2003 bafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka 16.

Yaje gushakana kandi na Naiyana Garth, bashakana bafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka ine. Mu 2006 yashakanye na Sonya Nicole Hamlin ariko bahita batandukana muri uwo mwaka.

Mu 2019 nibwo yakoze ubukwe na Sabrina Dhowre, bakiri kumwe kugeza ubu nyuma y’imyaka ibiri bakundana. Mu 2017, Idris Elba ubwo yakoraga filime yitwa Mountain Between Us muri Canada nibwo yahuye na Sabrina.

Sabrina Elba yasezeranye na Idris Elba mu 2019
Sabrina Elba yasezeranye na Idris Elba mu 2019

Idris Elba bwa mbere aza mu Rwanda hari mu 2004 mu bikorwa byo gukina filime.

Mu 2019 ndetse ubwo yari yatumiwe mu kiganiro cy’umunyarwenya Ellen DeGeneres yavuze ko icyo gihe aza mu Rwanda yatunguwe no gusanga Abanyarwanda bakomeye nyuma y’imyaka 10 gusa Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Yavuze ko mu byo yishimiye ubwo yasuraga u Rwanda, harimo kureba ingagi zo mu birunga zivugwa imyato na ba mukerarugendo bo ku Isi hose.

Idris Elba yagaragaye muri filime zitandukanye nka ‘Hobbs & Shaw’, ‘Bloodsport’, ‘The Suicide Squad’, ‘Beasts of no Nation’, ‘The Dark Tower’ ndetse na ‘Sometimes in April’ igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka