Intare zimaze kurenga 60: Ubwiyongere bw’inyamaswa muri Pariki y’Akagera

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera buratangaza ko inyamaswa muri iyi pariki zimaze kwiyongera ku kigero cya 127% kuva mu myaka 13 ishize. Ibi ni umusaruro w’ingamba zitandukanye zashyizweho harimo no kuzanamo izindi nyamaswa, bikaba byarazamuye umubare w’intare zazanywemo ari icyenda mu 2015 ubu zikaba zariyongereye.

Intare zaje ari eshanu, zimaze kurenga 100
Intare zaje ari eshanu, zimaze kurenga 100

Mu nyigo iyi pariki yakoze mu cyumweru cya mbere cya Kanama ya 2022 n’iy’uyu mwaka wa 2023, imibare y’ibanze igaragaza ko umubare w’inyamaswa muri Pariki y’Akagera wiyongereye ku kigero cya 127% uhereye mu 2010 ubwo hakorwaga indi nyigo yagaragaje ko harimo inyamaswa zitageze ku bihumbi bitanu (5000).

Inyamaswa zabaruwe mu duce tw’iyi pariki zose hamwe ni 11,338 harimo inzovu 142, imparage 1,153, ifumberi 782 n’imvubu 1,820 n’andi moko atandukanye. Babaze kandi ibisamagwe bitatu n’impyisi esheshatu ariko ubuyobozi bw’iyi pariki bukaba buvuga ko inyigo igikomeza kuko hagereranywa ko muri rusange harimo ingwe ebyiri hagati ya 60 na 80 ndetse n’impyisi ziri hagati ya 120 na 150.

Ubuyobozi bw’iyi pariki buvuga ko izi nyamaswa zikomeza kwiyongera by’umwihariko izagiye zongerwamo zikuwe hanze y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego zitandukanye. Urugero ni indi nyigo yakozwe n’Umuryango wita ku kurengera udusumbashyamba igaragaza ko muri Pariki y’Akagera twiyongeye tukaba 110 tuvuye ku 100 twariho mu mwaka ushize wa 2022. Utu dusumbashyamba twiyongereye twakomotse ku twari twazanywe muri iyi pariki dukuwe muri Kenya mu 1986.

Gutera imbere kw’iyi pariki, binajyana no kuzamura imibereho y’abayituriye binyuze mu gutera inkunga imishinga ifasha abaturage kuzamuka. Abaturage bo mu turere dutatu dukikije Pariki y’Igihugu y’Akagera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hitezwe ko ku mafaranga yinjizwa n’ubukerugendo bw’iyi pariki bazahabwaho arenga miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira imishinga yatoranyijwe ibateza imbere.

Kuva mu 2005, Pariki y’Igihugu y’Akagera imaze gutanga miliyoni 3,500 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari enye z’Amanyarwanda mu gutera inkunga imishinga irenga 200 ikorerwa hafi yayo harimo ijyanye n’ibikorwa remezo, ubuvumvu, uburobyi, ubuhinzi n’ibindi.

Ifoto: Keyvan Amigh
Ifoto: Keyvan Amigh
Imparage ziri mu ziganje muri Pariki y'Akagera (Keyvan Amigh)
Imparage ziri mu ziganje muri Pariki y’Akagera (Keyvan Amigh)
Habarizwamo n'inyoni z'amoko menshi (Ifoto: Keyvan Amigh)
Habarizwamo n’inyoni z’amoko menshi (Ifoto: Keyvan Amigh)
Ifoto: Keyvan Amigh
Ifoto: Keyvan Amigh
Ifoto: Keyvan Amigh
Ifoto: Keyvan Amigh
Imbogo ziri mu nyamaswa ziboneka muri Pariki y'Akagera (Ifoto: Keyvan Amigh)
Imbogo ziri mu nyamaswa ziboneka muri Pariki y’Akagera (Ifoto: Keyvan Amigh)
Udusumbashyamba na two tumaze kurenga 100 (Ifoto: Keyvan Amigh)
Udusumbashyamba na two tumaze kurenga 100 (Ifoto: Keyvan Amigh)
Ifoto: Keyvan Amigh
Ifoto: Keyvan Amigh
Iyi pariki igira uruhare mu guteza imbere abayituriye (Ifoto: Keyvan Amigh)
Iyi pariki igira uruhare mu guteza imbere abayituriye (Ifoto: Keyvan Amigh)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka