Drones zigiye kwifashishwa mu kugeza ibicuruzwa bya Made in Rwanda ku mahoteli

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ku bufatanye na Zipline, ikigo gicunga utudege duto tutagira abaderevu (Drones), byatangije ubufatanye buzatuma utwo tudege dutwara ibicuruzwa bya Made in Rwanda, tukabigeza ku mahoteri n’amacumbi atandukanye yo hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kwagura ubukerarugendo.

Drones zigiye kwifashishwa mu kugeza ibicuruzwa bya Made in Rwanda ku mahoteli
Drones zigiye kwifashishwa mu kugeza ibicuruzwa bya Made in Rwanda ku mahoteli

Iyo mikoranire ije yiyongera ku bindi ikigo Zipline gisanwe gikora, cyane cyane mu buzima, aho Drone zigeza amaraso n’imiti ku bitaro byo hirya no hino mu gihugu.

Mu byo iyo mikoranire hagati ya RDB na Zipline igamije, harimo kuba iki kigo kizakoresha Drones mu gutwara ibya Made in Rwanda bikagezwa aho bijya bimeze neza. Ni igikorwa cyitezweho kongera no kuzamura ubucuruzi bwa Made in Rwanda ndetse no gutuma bigaragara cyane, bigatuma n’ubukungu bw’Igihugu buzamuka.

Ikindi ubwo bufatanye buzakora, ni uko ku mafaranga Zipline izishyurwa kuri buri rugendo ikoze itwaye ibyo bicuruzwa, hari make azavaho ashyirwa mu mushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bivuze ko ari n’uburyo bwo kubungabunga Ingagi zo mu misozi n’izindi nyamaswa.

Drones kandi muri ubwo bufatanye, zizatuma ibyo bikoresho bitwarwa neza kandi mu gihe gito, bityo uruhererekane rw’ibyo bicuruzwa rugende neza. Ubwo buryo bwo gutwara ibicuruzwa kandi, bugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kuko utwo tudege tudasohora imyuka ihumanya ikirere.

Umuyobozi mukuru wa Zipline Rwanda, Pierre Kayitana avuga kuri iyo mikoranire na RDB, yagize ati “Twishimiye gufatanya na RDB kuko akazi Drones zakoraga kagutse, kakarenga ibyo gutwara ibijyanye n’ubuvuzi. Ubu bufatanye kandi buzatuma ibya Made in Rwanda bikoze neza, bigezwa ku mahoteli n’amacumbi mu mpande zose z’Igihugu”.

Yungamo ati “Tunejejwe kandi no kumenyesha ko ibigo bya Wilderness Destinations na Umva Muhazi Lodge, byabaye ibya mbere mu kwemera iyo mikoranire, aho Drones zizajya zijyanayo ibyo bicuruzwa bya Made in Rwanda, hagamijwe korohereza ababagana”.

Aho drones zihagurukira
Aho drones zihagurukira

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Ignace Gatare, na we wishimiye iyo mikoranire ati “Iyi mikoranire igaragaza ubufatanye n’abikorera nka Zipline, mu kubungabunga ibidukikije, bikazana n’iterambere mu bukungu ndetse no gukuza umuco wo guhanga udushya”.

Iyi mikoranire hagati ya RDB na Zipline irongera imikoreshereze y’ikoranabuhanga rya Drones ahantu hatandukanye, ikongera iterambere ry’ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka