Kibeho isurwa n’abaturuka mu mpande zose z’Isi (Amafoto)

Nyuma y’uko Kiliziya Gatolika yemeye ubutumwa bwa batatu mu bakobwa babonekerewe i Kibeho, abaza kuhasengera bagenda biyongera uko ibihe bigenda bisimburana, kandi nubwo abenshi mu bahagenda ari Abanyarwanda, n’abanyamahanga batari bakeya baza kuhasengera.

Abangaba baturutse muri Amerika
Abangaba baturutse muri Amerika

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko mu bihe bisanzwe, Kibeho igendwa n’ababarirwa mu bihumbi bibiri buri cyumweru.

Agira ati “Muri rusange buri cyumweru, Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho igendererwa n’abanyamahanga babarirwa muri 600 ndetse n’Abanyarwanda barenga 1200.”

Ku minsi mikuru ya Bikira Mariya izwi ho, i Kibeho haba hateraniye abantu benshi, cyane cyane ku itariki ya 15 Kanama hazirikanwa ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo), kuko usanga hari abantu barenga ibihumbi 100.

No ku munsi w’isabukuru y’amabonekerwa ari wo tariki 28 Ugushyingo haza abantu benshi ariko batangana n’abo kuri Asomusiyo kuko akenshi haba ari ku mibyizi, abakirisitu bafite imirimo ya Leta ntibabashe kuhaza.

Mu baturutse muri Tanzaniya hari abaje bambaye za furari zanditseho Igihugu cyabo
Mu baturutse muri Tanzaniya hari abaje bambaye za furari zanditseho Igihugu cyabo

Abanyamahanga bahagenda ari benshi kurusha abandi urebye ni abo mu gihugu cya Uganda. Usanga abantu bavuga ko Abakirisitu baho bateye imbere mu gukora ingendo nyobokamana, cyane ko mu gihugu cyabo hari n’ahaguye abahowe Imana.

Icyakora n’abo mu bindi bihugu bya Afurika ndetse no mu Burayi na Amerika barahagenda. Usanga kandi akenshi aho bari (mu gihe cyo gusenga) baba bicaranye n’abo bagendanye, hakaba n’igihe baba bafite amabendera yo mu bihugu byabo.

Icyakora hari n’abo usanga badafite ayo mabendera, ariko ushobora kubona ko baje bazanye, bitewe n’uburyo bagaragara.

Mu isengesho ryo ku wa 28 Ugushyingo 2023, mu banyamahanga bari bacumbitse i Kibeho harimo abaturutse muri Uganda 1341, Abanyakenya 122, Abazambiya 6, Abarundi 87, Abanyatanzaniya 33 n’Abanyazimbabwe 3.

Abaturutse mri Uganda
Abaturutse mri Uganda

Hari n’abaturutse muri Pologne 17, abaturutse mu Busuwisi 3, abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 29, abaturutse mu Bwongereza 6, abaturutse mu Bubiligi 7, Abanya-Ukraine 2, Abanya-Brazil 4 ndetse n’Abahinde 20.

Aba kandi si bo banyamahanga bonyine bari bahari kuko hari n’abahaza baraye nk’i Huye, cyangwa bakarara ku kibuga usanga kiba kidendejeho abantu benshi cyane, kuko amacumbi y’i Kibeho akiri makeya kugeza uyu munsi, ugereranyije n’abaza kuhasengera.

Abanyazimbabwe
Abanyazimbabwe
Abanyakenya
Abanyakenya
Abarundi
Abarundi
Abanya-Zambiya (ibumoso) n'abanya-Malawi (iburyo) baje bazanye n'amabendera y'Ibihugu byabo
Abanya-Zambiya (ibumoso) n’abanya-Malawi (iburyo) baje bazanye n’amabendera y’Ibihugu byabo
Bisi zizana abanyamahanga bo mu bihugu byegeranye n'u Rwanda ziba ari nyinshi
Bisi zizana abanyamahanga bo mu bihugu byegeranye n’u Rwanda ziba ari nyinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi byerekana ko abantu bakeneye imana.Niyo mpamvu bajya i Kibeho,Lourdes,Fatima,Macca,etc...
Ariko na none byerekana ko abantu batazi neza uko umuntu yashaka imana.Imana cyangwa se Bikiramaliya,ntabwo baba i Kibeho cyangwa i Macca.Si ngombwa kujya iyo yose,utanga amafaranga atabarika.Imana wayisenga wiyicariye iwawe kandi irakumva.Ikindi kandi,Bikiramaliya ntacyo yafasha umuntu.Bible ivuga ko tugomba gusenga dusaba Imana yonyine,nta muntu duciyeho.

basile yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Kiliziya gatulika yazanye ibintu byinshi bishingiye mu nama za Conciles,ariko usanga ibyemezo izo Conciles zafashe akenshi bidahuye nuko bible ivuga.Dore ingero nkeya: Ngo imana ni ubutatu,ngo Mariya ni nyina w’imana,ngo Yezu yavutse kuli Noheli,ngo dufite Roho idapfa,Kwambaza abatagatifu,Purgatory,Limbe,ngo Petero ni Paapa wa mbere,Kugira abantu abatagatifu,Gusenga Yezu aho gusenga SE,etc...

karamuka yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Nibyo koko,Kibeho irasurwa cyane.Kimwe na Lourdes ho muli France na Fatuma ho muli Portugal.Byitwa urugendo rutagatifu (holy pilgrimage).Benshi bibaza niba koko ali Bikiramaliya wabonekeye i Kibeho.Abigishwa ba Yezu,nta na rimwe bambazaga Bikiramaliya.Byazanywe na kiliziya gatulika.Gusa bible ivuga ko Yezu ariwe wenyine uduhuza n’imana (the only mediator between God and humans).Nkuko bible ivuga,kwambaza ikindi kitali imana yonyine,ni icyaha gikomeye,kizarimbuza ababikora.
Tugomba kwambaza imana yonyine.Ishaka ko tuyambaza nta wundi tunyuzeho.Niko bible ivuga.

rujuya yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka