Dutemberane ku Nyanja Itukura aho bivugwa ko Mose yakoreye igitangaza (Amafoto)

Ushobora kuba warumvise inkoni Mose uvugwa muri Bibiliya yakubise mu Nyanja Itukura igatandukana Abisiraheli bakayambuka. Muri iyi nkuru turatemberana kuri iyi nyanja mu mafoto.

Ni ahantu heza abakundana basohokera
Ni ahantu heza abakundana basohokera

Bisaba amasaha atandatu n’iminota 20 kuva i Kigali kugera mu murwa mukuru wa Misiri ari wo Cairo. Iyo ugeze muri uyu mujyi ufata indege ikugeza mu Mujyi wa Sharm El Sheikh ari na ho haherereye Inyanja Itukura.

Umuntu umenyereye ubuzima bwa Kigali abanza kugorwa n’ubushyuhe bwo muri aka gace cyane ko bigoye kubona umuntu wambaye yifubitse.

N’amashyushyu natangiye gufata amafoto ari nako mbaza amakuru y’uyu Mujyi kugira ngo nzabare ibyo nahabonye ntarya iminwa nk’aho nabikuye kuri murandasi.

Ku mwaro w'Inyanja Itukura ni uku haba hameze, isuku ni yose
Ku mwaro w’Inyanja Itukura ni uku haba hameze, isuku ni yose

Ikintu cya mbere cyantangaje nabonye nkigera muri uyu murwa ni ibiti bitoshye ariko bambwira ko bisaba kubyitaho cyane ukabivomerera kuko utabikoze gutyo bitaramba.

Abakunda kwambara neza no kwidagadurira hafi y'Inyanja barabazirikanye
Abakunda kwambara neza no kwidagadurira hafi y’Inyanja barabazirikanye

Narangajwe n’urujya n’uruza rw’abantu baba muri uyu Mujyi kuko ari Umujyi w’Ubukerarugendo n’ubwo ari ubutayu.

Byinshi bijyanye n’aha hantu wabyirebera muri aya mafoto:

Ikaze ku mucanga ukwerekeza ku nyanja itukura
Ikaze ku mucanga ukwerekeza ku nyanja itukura
Ikaze ku Nyanja Itukura
Ikaze ku Nyanja Itukura
Hano baguha ikaze ukisanzura
Hano baguha ikaze ukisanzura
Bamwe mu baba baje kuharuhukira bakuramo imyenda kubera ubushyuhe
Bamwe mu baba baje kuharuhukira bakuramo imyenda kubera ubushyuhe
Abavuye mu nyanja bicara hano bakota akazuba
Abavuye mu nyanja bicara hano bakota akazuba
Hano ni mu muhanda wo hafi y'inyanja. Iyo abagenzi bategereje imodoka ni aha baba bicaye
Hano ni mu muhanda wo hafi y’inyanja. Iyo abagenzi bategereje imodoka ni aha baba bicaye
Hari ibikorwa by'ubucuruzi butandukanye
Hari ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye
Ibi biti by'imikindo byuhirwa buri munsi kugira ngo bituma
Ibi biti by’imikindo byuhirwa buri munsi kugira ngo bituma
Aha hacururizwa imibavu (parfum) n'amavuta bikenerwa cyane n'ababa bavuye koga mu nyanja
Aha hacururizwa imibavu (parfum) n’amavuta bikenerwa cyane n’ababa bavuye koga mu nyanja
Inyubako zabo usanga zisa n'umweru
Inyubako zabo usanga zisa n’umweru
Iyi nyanja bivugwa ko Mose yayambukije Abisiraheli ntiwayireba n'amaso ngo ubone aho igarukira
Iyi nyanja bivugwa ko Mose yayambukije Abisiraheli ntiwayireba n’amaso ngo ubone aho igarukira
Ku nyanja itukura hari ibikorwa remezo bikorerwamo ubucuruzi
Ku nyanja itukura hari ibikorwa remezo bikorerwamo ubucuruzi

Amafoto: Moise Niyonzima/ Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Truly I appreciate you 🙏💞.
Iyi nkuru ni INKURU icukumbuye, neza, kandi nk’abasomyi ba Bible uba uduhaye, ikindi kintu gikomeye. Akantu mbuzemo, ni quotes z’abahatuye, n’ubuhamya bw’amateka ahamya, Aya mateka yo gucikamo 2 kw’inyanja Abisirayeri bakambuka, ingabo zabo zigashiriramo, n’uburyo abanyamisiri, ibyo byabaye babifata.
Urakoze ku kazi keza mwakoze

Ndayishimiye Alphonse yanditse ku itariki ya: 8-12-2022  →  Musubize

Thanks for good story my friend/ this story was prepared clear.

Dushimiyiman Eric yanditse ku itariki ya: 7-12-2022  →  Musubize

Inkuru mwanditse irashimishije cyane.Ibyo bible ivuga,ibyinshi ntabwo tubisanga muli History dusoma mu bitabo bindi.Urugero ni iyi nkuru y’Abayisirayeli bambuka Inyanja Itukura.Ibyo byabaye mu mwaka wa 1513 mbere ya Yezu.Urundi rugero,History profane ntivuga ibya Yezu:Uko yazuye abantu,uko yakijije abaremaye n’abarwayi,uko yagenze hejuru y’inyanja ya Galilee,etc...Abanditse izo nkuru,benshi babanye nawe.Ibyo byerekana nta gushidikanya ko ibyo bible ivuga ari ukuli.Abizera bible,bagakurikiza ibyo ivuga,nibo Imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.

gatare yanditse ku itariki ya: 6-12-2022  →  Musubize

Iyo u Rwanda ruza kuba rukora ku nyanja ngo wirebere ibyo dukora!
Ubu se murabona hatajya kumera nka car-free zone yo mu Biryogo usibye gusa ko nta nyanja ihari?

Dynamo yanditse ku itariki ya: 6-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka