Amerika igiye gusubira ku kwezi nyuma y’imyaka 51

Nyuma y’imyaka 51 ubutumwa bw’urugendo rwa nyuma rw’icyogajuru cya Amerika kigana ku kwezi cyiswe Apollo 17 rukozwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kongera kohereza icyogajuru ku kwezi mu mpera z’uyu mwaka, bikaba biteganyijwe ko kizahagera mu ntangiriro za 2024.

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko iki cyogajuru cyiswe ‘Pregrine’ kizahagurukira ahagurukirizwa ibyogajuru i Florida ku itariki ya 24 Ukuboza uyu mwaka kikazagera ku kwezi ku itariki 25 Mutarama 2024 nyuma y’iminsi 33 y’urugendo mu isanzure. Ibi biri gutegurwa n’ikigo cy’Abanyamerika cyitwa Astrobotic binyuze muri gahunda yiswe Artemis. Iyi ni gahunda y’Ikigo cya Amerika gishinzwe ibijyanye n’isanzure (NASA) igamije gusubiza umuntu ku kwezi kuva mu 1972 ubwo icyogajuru Apollo 17 cyabashaga kugera ku kwezi kirimo n’abantu ari bwo bwa mbere mu mateka y’Isi.

Umuyobozi wa Astrobotic, John Thornton, yavuze ko iki cyogajuru kizaba kirimo ibikoresho bya NASA kizitwaza bikazifashishwa mu rwego rwo gukora ubushakashatsi ku miterere yo ku kwezi n’andi makuru yaho nk’uko bikubiye mu mushinga wa NASA.

Uyu muyobozi yagize ati “Hafi nka kimwe cya kabiri gusa cy’ubutumwa bwerekeza ku kwezi ni bwo bwagenze neza. Nta gushidikanya ko ari akazi katoroshye. Gusa ngiye kubihangayikira ariko kandi nzishimira buri ntambwe izaba itewe kuri iyi nshuro”.

Iki cyogajuru cya Pregrine nta muntu uzaba ukirimo gusa muri gahunda ikomeza ya NASA ikaba iteganya ko izanohereza ku kwezi umugore wa mbere n’umwirabura wa mbere ku kwezi. Abazajyayo bazakora ubushakashatsi bwimbitse bushobora gutuma no ku mubumbe wa Mars hoherezwa umuntu wa mbere bitewe n’imiterere yaho.

Muri Mata uyu mwaka u Buyapani na bwo bwari bwagerageje kohereza icyogajuru cyabwo cya mbere ku kwezi cyitahawe izina ariko cyaje gushwanyukira mu nzira cyenda kuhagera. Mu 2019 na bwo igihugu cya Israel cyari cyagerageje uyu mushinga ariko ku munota wa nyuma icyogajuru cyiswe Beresheet kigira ibibazo bya moteri iza guhagarara kitaragerayo. Muri rusange, ibihugu bine gusa ni byo bimaze kohereza ibyogajuru ku kwezi ari byo: Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1969, u Burusiya mu 1955 ari na bwo bwa mbere mu mateka y’Isi, u Bushinwa mu 2013 ndetse n’u Buhinde buheruka muri Kanama uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka