Kinigi: Bitabiriye ku bwinshi umuhango wo #KwitaIzina abana b’ingagi

Abaturage benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko abatuye Umurenge wa Kinigi mu nkengero z’ibirunga bateraniye ku kibuga gikorerwaho umuhango wo Kwita Izina.

Ni mu Kagari ka Nyonirima Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze aho abana 23 b’ingagi bagiye kwitwa amazina, uwo muhango ukaba ubaye ku nshuro ya 19.

Uwinjiye arahabwa icyo kurya no kunywa
Uwinjiye arahabwa icyo kurya no kunywa

Ni ibirori byateguwe neza, aho umuturage wese winjiye ahabwa icyo kunywa n’isahani y’ibiryo.

Kigali Today yaganiriye na bamwe mu batuye mu Murenge wa Kinigi bavuga ibyiza by’ingagi ku iterambere ryabo.

Ni abaturage bahabwa 10% by’amafaranga Pariki y’Ibirunga yinjiza ava mu bukerarugendo agakoreshwa mu bikorwa bibateza imbere, birimo imihanda, amashanyarazi, amazi, imidugudu y’icyitegererezo, amavuriro n’ibindi biteza imbere imibereho yabo.

Umwe muri abo baturage witwa Nduwimana Jean Bosco, yagize ati "Ingagi ni umutungo ukomeye Imana yihereye twe Abanyakinigi. Ntabwo twakekaga ko ino hagera kaburimbo, amashanyarazi n’amazi meza. Hari mu cyaro kiruta ibindi, ariko ubu tumeze neza kubera ingagi. Ni yo mpamvu twahaye agaciro ibi birori byo kwita izina abana b’ingagi, zidufitiye akamaro gakomeye".

Mugenzi we witwa Nyirankumbuye Angelique ati "Twaje muri ibi birori dukeye kubera ingagi dufata nka zahabu yacu, ndi umuntu utarigeze ndota mu nzozi ko nzagenda mu muhanda muzima nk’uyu, amashanyarazi yo nayumvaga kuri Radio cyangwa nkayabona nagiye i Musanze none ibyo byose ngibi hano iwacu, uko nsa uku mbikesha ingagi".

Arongera ati "N’ubu sindumva neza uburyo amazi meza n’umuhanda mwiza wageze mu cyaro ntuyemo cya Nyabigoma, umubyeyi wacu Paul Kagame nta kintu atazatugezaho, turamushimira".

Uwitwa Munyangorore Jean Felix we yagize ati “Urabona nambaye inkweto nziza ariko nzikuyemo wakumirwa, nsigaranye inzara nke kubera ubuzima twavukiyemo bwo kugenda mu makoro ahataba imihanda, ariko ubu narasirimutse kubera ingagi zacu dufata nk’ubutunzi bukomeye, ba mukerarugendo baraza bakatugeraho ku mafaranga basigiye igihugu natwe akatugeraho tukubakirwa ibikorwaremezo.”

Ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina abana 23 b’ingagi bamaze umwaka bavutse, bibaye kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, birimo abahoze bakinira amakipe arimo Arsenal afitanye imikoranire n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Miss Karimpinya Queen uri mu bita izina abana b'ingagi ubwo yari ahageze
Miss Karimpinya Queen uri mu bita izina abana b’ingagi ubwo yari ahageze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka